Bruce Melodie yemeje ko yumvise ubutumwa The Ben yamugeneye binyuze mu ndirimbo ye nshya ‘Indabo zanjye’, ariko ntiyazuyaje kumusubiza amunnyega, amwibutsa ko “abaraperi bari aba cyera.”
Ibi yabivuze agaragaza ko yumvise neza ubutumwa The Ben yamwoherereje, ariko akabigira mu mvugo irimo kunenga uburyo yaririmbye.
Aba bahanzi bombi bakomeje guterana amagambo mu ndirimbo no mu magambo bavuga, ibintu bikomeje kuryoshya imyidagaduro mbere y’igitaramo kizabahuza ku rubyiniro rwa BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026.
Iyi ntambara y’amagambo yatangiye nyuma y’indirimbo Bruce Melodie aherutse gusohora yitwa ‘Munyakazi’, The Ben aza kuyisubiza abinyujije muri ‘Indabo zanjye’.
Mu gihe hakomeje gucyocyorana, abakunzi b’umuziki bakomeje kwitega byinshi muri iki gitaramo gikomeye kizahuza aba bahanzi bombi, aho bivugwa ko intambara yabo ishobora no gukomereza ku mbuga nkoranyambaga.




