Bujumbura: Abasirikare barashinjwa gusahura za butike no guca abacuruzi amafaranga mu buryo budasobanutse

Mu gace ka Mutakura ku muhanda wa 6 n’uwa 10 biravugwa ko za butike, restaurants, n’aho bogoshera hafunze, aka gace kakaba gasa nk’akashizemo abaturage, n’abacuruzi bahasigaye bakaba bakwa n’abasirikare amafaranga kugirango bakore.

DSC_6012 (1)

Abapolisi babiri cyangwa batatu bahagaze kuri buri muhanda, isoko rito ryo ku muhanda wa 4 ryarafunzwe kandi iyo uhatembereye ngo ubona hari umwuka utari mwiza. Bivugwa ko ba nyiri ibikorwa by’ubucuruzi bamwe batawe muri yombi za butike zabo zigasahurwa n’abasirikare, naho abandi kugirango bakomeze gukora bakaba baha abasirikare ibihumbi 20 by’Amarundi buri cyumweru nk’uko byemezwa n’umwe mu bacuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa.

Umubyeyi umwe uri mu cyigero cy’imyaka 50 akaba atuye ku muhanda wa 7, avuga ko arambiwe. Ngo kugirango abone ibyo kurya bimusaba kujya mu duce turi ku ruhande rw’umujyi cyangwa mu mujyi rwagati. Abana be bose ngo bahungiye mu cyaro kandi ngo nta muntu wamufasha.

Abaturage bavuga ko abasirikare bababaza impamvu basigaye kandi abandi barahunze ako gace. Naho ku muhanda wa 6 ahari abacuruzi bacye bakomeje akazi, bemeza ko ibyo abacuruzi bavuga ari byo, ariko ngo abandi basirikare babacungira umutekano.

Aba basirikare ngo bakaba barijeje abacuruzi ko abagizi ba nabi bambaye imyambaro nk’iyabo nibagaruka kubasaba amafaranga bazabarinda.

Aba basirikare aba bacuruzi baciriritse bo muri Mutakura batunga urutoki nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ikomeza ivuga, ngo ni abakorana abayobozi b’inzego z’ibanze kandi izi nzego ngo nizo zagakoze iperereza. Iki kinyamakuru kivuga ko cyagerageje kuvugisha umukuru w’aka gace ka Mutakura, Umuyobozi wa Komini Ntahangwa ndetse na Meya wa Bujumbura ariko ntibikunde.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *