Mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa amakuru yizamuka ry’ibiciro by’amakara ku rwego rutigeze rubaho.
Abaturiye uyu mujyi baganiriye na Radiyo yitwa Bonesha Fm, bavuze ko amakara arimo kwigondera umugabo agasiba undi. Bavuga ko hari abafashe umwanzuro wo kureka kuyagura bagashaka ubundi buryo.
Kuzamurwa kw’ibi biciro, ahanini ngo bishingiye ku kuba igihugu kiri mu bukene bushingiye ku kubura kw’ibikomoka kuri Peterori.
Ubusanzwe umufuka umwe w’amakara waguraga amafaranga ibihumbi 35 by’Amarundi, none kuri ubu uri kugura ibihumbi 75. Ni mu gihe uwaguraga ibihumbi 65 na wo ubu uragura hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 150.
Uretse bamwe mu baguzi bafashe icyemezo cyo kureka kugura amakara, hari n’abacuruzi bavuga ko byatangiye kubagiraho ingaruka kuko ababaganaga bagabanutse ku buryo bugaragara.
Si abo bonyine byagizeho ingaruka, kuko n’abayazana (Amakara) na bo bibahenda bikabasaba gutanga byinshi kugira ngo bayageze i Bujumbura, bityo bituma na bo bayahendesha cyane.
Abandi muri aba baturage bavuga ko bahoraga bacana amakara y’igihumbi kimwe ku munsi, ariko kubu bibasaba gukoresha ay’ibihumbi bitatu ndetse birenga.
Hari abasaba ko Perezida Ndayishimiye yakwinjira muri iki kibazo mu maguru mashya, kuko bitabaye ibyo ubutegetsi bwe burakomeza kugibwaho icyasha nk’uko abeshi badahwema kuvuga ko ngo kuva yajyaho igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.
Ni mu gihe uyu mukuru w’Igihugu we, avuga ko ubutegetsi bwe bwazibye icyuho cy’ubukene Abarundi bari bafite, aho kuri ubu ngo abaturage babuze aho aho bashyira umusaruro w’ibyo bahinze.




One Response
Bujumbura: Igiciro cy’amakara cyazamutse ku kigero kitigeze kibaho
Yewe Ndayishimye nawe arasetsa, umusaruro utabasha kugira ku isoko
kubera ibura rya peteroli, ubundi wabura ute gupfubusa aho bejeje?