Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu aravuga ko mu ijoro ryacyeye hagabwe igitero cyiciwemo abantu, abandi benshi barakomereka.
Byabaye mu ijoro ryacyeye ubwo abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana bateraga ingo z’abaturage muri Komine za Ibanda na Kadutu, bakica bamwe muri ba nyiri urugo mbere yo kwiba bimwe mu bintu by’agaciro bari batunze.
Amakuru kandi avuga ko muri icyo gitero cy’abo bivugwa ko ari abajura bari bitwaje intwaro humvikanye urusaku rw’amasasu rwamaze igihe kirekire.
Abantu babiri ni bo byamenyekanye ko bishwe, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe.
Umujyi wa Bukavu buriya bwicanyi bwabereyemo kuva mu kwezi gushize ugenzurwa n’umutwe wa M23, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’Ishami rya Politiki muri uriya mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abagizi ba nabi bose bagabye kiriya gitero cyo mu ijoro ryacyeye M23 yabataye muri yombi.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “I Bukavu, ARC (Igisirikare cya M23) yahise itabara byihuse kugira ngo irinde abaturage ubwo iki kibazo cyabaga. Abakoze ibyo bikorwa bose bafashwe. Kuba maso twese hamwe ni ingenzi cyane mu rwego rwo gushimangira umutekano wabaturage bacu.”
Igitero cyo mu ijoro ryacyeye kirakurikira icy’ibisasu byatewe i Bukavu ku wa 27 Gashyantare ubwo abayobozi ba M23/AFC bari mu nama n’abaturage bo muri uriya mujyi.
Ni igitero cyahitanye ubuzima bw’abantu 16, na ho abarenga 70 barakomereka.




