Mu Mujyi wa Bukavu uri mu majyepfo ya Congo, abasaga ibihumbi bitatu bibutse abasivili baguye mu ntambara n’ubwicanyi byibasiye Uburasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka mu 1993 kugeza mu mwaka wa 2003. Ni igikorwa cyateguwe n’inteko nshingamategeko y’intara ya Kivu y’Epfo ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile muri iyo ntara, gihuzwa n’imyaka 11 ishize hasohotse raporo Mapping y’impuguke za LONI ivuga ku byaha byakorewe mu Burasirazuba bwa Kongo. Asimbi Ago Francois, ni umwe muri abo baturage barokotse ubwicanyi. Avuga ko abasirikare barimo abavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda babasanze mu rusengero rwo mu cyaro cya Abala ruri muri Teritwali ya Fizi, bakabamishamo amasasu, nyuma urusengero bakarutwika. Agira ati: “Uwaririmbishaga yagerageje kudukomeza atubwira ngo turirimbe ndetse dusenge cyane. Nyuma y’iminota nk’10 ariko batangiye kuturasa bacishije imbunda mu madirishya, bararasa umwanya munini, ubwo ari nako imirambo y’abantu itemba amaraso ingwira” Akomeza agira ati: “Bamaze kurasa abantu, bacanye umuriro batwika urusengero rwose rwari rusakaje ibyatsi! Numvise umuriro natangiye kwinyagambura, ndibwira nti reka nkururuke mvemo ndebe uko nasohoka. Kubw’amahirwe aho nari ndi hari hafi y’umuryango, niko kugenda negera urukuta rwo ku muryango; aho umuriro wari utarahagera, hanyuma ndasohoka nicara hanze mu byatsi.” Uyu avuga ko ku bantu barenga 280 bari muri urwo rusengero barimo nyina umubyara n’abavandimwe be batatu, abashoboye kuharokokera ari 17 gusa. Ubuhamya bw’uyu bwakurikiwe n’ubw’abandi bagenzi be bavuga ko barokeye ubwicanyi nk’ubu bwagambiriwe ku basivili mu duce dutandukanye turimo Makobola, Kasika, Katogota, Kaniola n’ahandi hose ho mu ntara ya Kivu y’Epfo nk’uko VOA ibitangaza. Abo bavuga ko benshi mu bagiye bicwa muri ubwo buryo bagiye batabwa mu byobo rusange hafi y’aho biciwe. Bwinshi muri ubu bwicanyi bwabaye mu ntambara y’inyeshyamba za AFDL yakuye Mobutu k’ubutegetsi ndetse n’izayikurikiye zirimo iyiswe intambara ya kabiri ya Kongo yari ihuriyemo ibihugu hafi ya byose byo mu karere n’ibyo hanze yako. Itsinda ry’impuguke za LONI zabukozeho amaperereza. Muri raporo yazo yiswe “Mapping” yashyizwe ahagaragara ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 10, izo zagaragaje ko habaye ibikorwa bikomeye bihungabanya uburenganzira bw’abasivili n’ibyaha byo mu ntambara birenga 600. Izo mpuguke zavuze ko bimwe muri ibyo byaha bikomeye ku buryo byemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha byavamo ibyaha bya Jenoside. Imyaka isaga 20 nyuma y’ubu bwicanyi, ndetse na 11 nyuma y’aho iyi raporo isohokeye, abagizweho ingaruka nabwo bavuga ko bagitegereje ubutabera. Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile y’intara ya Kivu y’Epfo rivuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bitegurwa mu rwego rwo gukomeza gusaba ko uburenganzira bw’abagizweho ingaruka n’amabi yabaye bwubahirizwa. Musenyeri Francois-Xavier Maroy Rusengo, umushumba wa Arikidiyosezi ya Bukavu wayoboye iki gitambo cya misa yavuze ko batazahwema gusaba ubutabera ku babuze ababo n’abagizweho ingaruka n’ubu bwicanyi. Muri uyu muhango, abasirikare b’ibihugu by’amahanga ku isonga u Rwanda na Uganda, kimwe n’imitwe y’inyeshyamba myinshi nka FDLR, bakunze kugarukwaho nk’abagize uruhare runini mu byaha byakorewe mu burasirazuba bwa Kongo. Gusa ku kijyanye n’ibi byaha u Rwanda rwakomeje kubihakana, ari nako rwamaganira kure Raporo mapping yabikozweho. Mu kiganiro aheruka kugirana na televiziyo France 24 yo mu Bufaransa mu kwa gatanu k’uyu mwaka, Perezida Paul Kagame, yavuze ko iyi raporo yifashishwa n’abavuga ko habayeho jenoside ebyiri, avuga ko ari raporo itavugwaho rumwe, y’igikoresho cya politiki kandi hari izindi raporo ziyivuguruza.
Related



