Mu Karere ka Burera haracyagaragara abantu barwaye amavunja,bikaba binagagaragara ko kuyakira kwabo bizagorana bitewe n’umwanda ukigaragara muri kano karere.
Aba baturage ni bamwe mu kagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama, abaturanyi b’umwe mu bayarwaye bavuga ko ikibazo cy’amavunja agiterwa n’umwanda none yabaye karande.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu rugo rw’umuturage witwa Ntibarikure Augustin w’imyaka 63 urwaye amavunja ku birenge byose yasanze arara mu cyumba gito nacyo cyuzuyemo umwanda ukabije.
Umusaza uvugako abayeho ubuzima bubi bumushaririye
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu musaza wibana mu nzu wenyine yavuze ko aya mavunja ayaterwa n’ubuzima abayemo.
Ati: “Aya mavunja nyaterwa n’imibereho mibi, ndara muri aka kumba k’umuryango umwe, kuko akandi karyango kabamo undi musaza, ni leta yatwubakiye aka kazu; niho ncana, niho ndara, ubuse umwanda wacika gute, meze nk’urara hanze.”
Iyi niyo nzu bavuga ko leta yubakiye uyu musaza
Abaturanyi b’uyu musaza bavuze bakoze ibishoboka byose kugira ngo akire amavunja ariko byaranze.
Bavuga kandi ko hari n’igihe bagiye kumukorera isuku mu nzu, baramuhandura ariko ngo amavunja akomeje kumubaho rwiziringa, bagasanga hakenewe izindi mbaraga badafite.
Usibye uyu musaza waganiriye n’itangazamakuru, iyo ugenda hirya no hino mu dusantere tumwe na tumwe two muri Burera usanga abaturage biganjemo abana basa nabi cyane. Bamwe bambaye ibirenge (nta nkweto), ibi byose bikaba intandaro y’amavunja akomoka ku mwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yamereye ko muri aka karere bafite ikibazo cy’umwanda, cyokoze ngo bakomeje guhangana nacyo.
Ati: “Mu byukuri ikibazo cy’umwanda mu karere ka Burera kirahari, ntabwo navuga ko iki kibazo kidahari, kirahari rwose, kuko isuku igomba kuba iy’igihe cyose. Isuku igomba kuba ahantu hose ndetse ibi bitiza umurindi n’igwingira. Hari kandi ikibazo cy’abaturage bagifite umwanda ku mubiri. Dukomeje gukora ubukangurambaga muri ya gahunda yiswe ’Duhari ku bwanyu’. Ndumva twese nidushyiramo imbaraga n’abaturage bagahindura imyumvire umwanda uzacika burundu.”[mamaurwagasabo]





One Response
Burera:Amavunja n’umwanda bizengereje bamwe mu baturage
None se Leta yubatse iriya nzu ni Leta yihe? Kereka niba ari Leta ya Nyabingi kuko Leta yacu ntiyakubakira umuturage wayo inzu nk’iriya. Ese ko mbona Burera yatwara umudari wa Zahabu mumwanda haramutse habayeho Amarushanwa! Ariko ntabwo yawutwara akarere ka Gicumbi tu!Cyane mu Umurenge wa Nyamiyaga akagari ka Kiziba bo bituma no mu Muhanda.
Nyamiyaga iheruka agasuku ikiyoborwa na Abaho Fred.