Gu3aFL5WQAMx2G1 (1)2

Burera: Minisitiri Dr Bizimana yahaye umukoro abitabiriye Itorero Indangamirwa 15

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Damascene Bizimana, kuri uyu wa Gatatu yatangije ku mugaragaro Itorero Indangamirwa riba ku nshuro ya 15 agaragariza abaryitabiriye indangagaciro zaranze u Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’abakolini urubyiruko rukwiye kwigiraho no kurinda zirimo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura, kunoza umurimo n’izindi zizishamikiyeho.

Minisitiri Dr Bizimana yatanze ikiganiro ku byaranze amateka y’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda na politiki y’ivanguramoko yabibwe n’abakoloni b’Ababiligi n’Abamisiyoneri Gatulika ikavomererwa n’abategetsi ba Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri; yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abitabiriye Itorero kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo babone ubumenyi bubafasha kurwanya abayagoreka bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari byo bizadufasha kubaka Igihugu gikomeye kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, gifite abaturage bunze ubumwe.

Mu gihe cy’iminsi 45 bazamara mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, bazahabwa inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima; kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Iri Torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga; abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda; ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’#Inkomezabigwi12; n’abayobozi b’urubyiruko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *