Burera: MTN Rwanda yahawe iminsi 7 ngo ibe yishyuye imitungo y’abaturage yangije

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye MTN Rwanda gukemura bidatinze ikibazo cy’ubutaka ifitanye n’abaturage bo mu karere ka Burera, kimaze imyaka 11, cy’imitungo yangije ntitange ingurane. Bitarenze ku wa gatanu w’icyumweru gitaha MTN isabwa kuba yamaze kugaragariza Inteko uburyo yakemuye ikibazo.

Iki cyemezo kikaba cyafashwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gashyantare, nyuma yo kumva ibisobanuro by’abahagarariye MTN kuri icyo kibazo kimaze igihe gishegesha abaturage bangirijwe imitungo. Ibyo bikaba byarabaye ubwo MTN Rwanda yakoraga umuhanda werekeza ku minara yayo iri mu karere ka Burera.

Ubwo bari imbere ya Komisiyo, abahagarariye MTN Rwanda batanze amakuru atandukanye n’ayari yakusanyijwe na Komisiyo ubwayo. MTN yavuze ko amafaranga y’ingurane yagombaga gutanga yari miliyoni 3.107.000 y’u Rwanda gusa. Ayo mafaranga ngo ikaba yarayashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo ngo ayageze ku baturage barebwaga n’ikibazo. Ibyo kandi ikemeza ko byakozwe mu gihe cyagenwe.

Abahagarariye MTN Rwanda bari bitwaje umukagato w’inyandiko babwiye Komisiyo ko hari amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 17 y’ingurane asabwa n’abaturage ariko ikavuga ko igenagaciro yashingiyeho ryakozwe idahari. Itsinda ryari rihagarariye MTN rikaba rivuga ko ritazi aho ayo mafaranga yateje ikibazo yaturutse.

Alain Numa, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri MTN akaba yagize ati “Igenagaciro ryagennye amafaranga y’u Rwanda 16,881,010 ntituzi uwarikoze, kandi nta nubwo ryari risobanutse….hari n’aho usanga amazina amwe agenda agaruka incuro zirenze imwe. Ibyo byatumye twikorera igenagaciro ryacu, ndetse ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Kagogo mu izina ry’abaturage be”.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’ abahagarariye MTN Rwanda, Inteko yabasabye kugaragaza umurongo bumva ikibazo cyakemurwamo. Bayibwiye ko byabafata igihe kitari munsi y’amezi abiri ngo babe babonye umwanzuro uhamye bashyikiriza inteko kuri icyo kibazo. Chantal Kagame, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN yagize ati “Turasaba ko mwaduha amezi nk’abiri cyangwa atatu ngo tube twabahaye igisubizo”, Iri jambo rye ryikirijwe na bagenzi be bari kumwe imbere y’Inteko.

Icyo cyifuzo cya MTN Rwanda kikaba nyamara cyahise giterwa utwatsi na perezida wa Komisiyo, Depite Elisabeth Mukamana. Ati “Ibyo mubyibagirwe, ntibishoboka, ntibishoboka! Icyo gihe ni kirekire cyane. Turashaka ko iki kibazo kiva mu nzira bidatinze kuko kimaze igihe kinini cyane.Turasaba ko mwaba mwatugejejeho umurongo wanyu wo kugikemura bitarenze ku wa gatanu w’icyumweru gitaha”.

Intandaro: Gitifu yasinye mu izina ry’abaturage be!

Iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2008. MTN yohereje itsinda ry’abakozi muri Burera kubaka umuhanda ugana ku minara yayo muri aka gace. Iyubakwa ry’uwo muhanda rikaba ryarangije imirima y’indi mitungo y’abaturage bo mu mudugudu wa Nyamabuye, akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera nyamara abaturage ntibahabwa ingurane.

Aba baturage bageze mu nzego zitandukanye bazisaba ko zabafasha kubona ingurane ku byabo byangijwe ariko bimwa amatwi. Umwaka ushize ni bwo abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batahuye iki kibazo maze biyemeza kugikurikirana no kugikemura. Bahise biyemeza gushyiraho itsinda rikora ubucukumbuzi ku miterere y’ikibazo n’imvo n’imvano yacyo.

Rishingiye ku makuru ryakuye mu buyobozi bw’umurenge wa Kagogo, iri tsinda ryagaragaje ko MTN Rwanda yakoranye n’abaturage igenagaciro ku mitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda, isanga ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 16,881,010. Ndetse ngo n’abaturage babanza kuyanga, bayemera nyuma y’impaka ndende.

Nyamara ngo MTN yaje kubaca ruhinganyuma ikora irindi genagaciro yonyine, igaragaza ko imitungo yangijwe ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 3,107,000. Ibi bivuze ko ya yandi ya mbere abaturage bari babanje kwanga yagabanyijwe ku kigero cya 80%.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Burera, Meya Uwambaje yitabaga Komisiyo kugira ngo ayisobanurire iby’iki kibazo, yayibwiye ko akeka ko habayeho akagambane hagati ya MTN na bamwe mu bayobozi bagurishije rwihishwa abaturage bashinzwe kuyobora. Akaba kandi akeka ko habayemo itangwa rya ruswa.

Meya yabwiye Komisiyo ko yandikiye MTN Rwanda incuro zirenze imwe ayisaba gukemura icyo kibazo ariko ikavunira ibiti mu matwi. Ati “Nagerageje kenshi kwegera MTN ngo twigire hamwe uko twakemura icyo kibazo ariko yo indebera ku rutugu”.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bababajwe cyane no kumva ko umuyobozi w’akarere yasuzuguwe bene ako kageni kandi ko nta kindi yakora, maze biyemeza gufasha abaturage kunyuza icyo kibazo cyabo na MTN mu nzira zemewe n’amategeko.

Depite Elisabeth Mukamana, ukuriye Komisiyo ati “Iki kibazo kimaze imyaka 11 yose ntidushobora kwemera ko gikomeza ukundi”. Depite A. Manirarora yungamo ati “Iki kibazo cyose kiragaramo uburiganya bukomeye. MTN yagambanye na bamwe mu bayobozi b’umurenge bagamije gutesha agaciro umutungo w’abaturage”. Ni bwo akomeje agira ati “MTN Rwanda igomba kwitaba Komisiyo.”

Uyu mwanzuro wo guhamagaza MTN waje no gutorwa n’abagize Komisiyo barimo bamwe batiyumvishaga ukuntu MTN yasuzugura umuyobozi nka Meya, yayandikira ntimusubize na rimwe. Depite Marie Pelagie Rutijanwa, ati “MTN bagomba kutwitaba bakatubwira igihe bazahera abaturage ingurane ku mitungo yabo yangijwe. Nta bindi bisobanuro dukeneye”.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yemeje kandi uretse ibyo byo kwishyura abaturage imitungo yabo yangijwe, abantu bose bagize uruhare muri iki kibazo bakwiye gukurikiranwa n’ubushijacyaha.

Karegeya Jean Baptitse

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *