Raporo y’urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza, NISS, igaragaza ko ubutegetsi bwo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bwemereye buri mukomando w’umutwe witwaje intwaro wa FDLR amadolari 300 mu gihe yakwifatanya n’ingabo z’iki gihugu kurwanya M23.
Ikinyamakuru Africa Intelligence (AI) kuri uyu wa 13 Werurwe 2023 cyatangaje ko cyabonye raporo ebyiri z’iperereza NISS igaragaza ubufatanye buri hagati y’ingabo za RDC zizwi nka FARDC na FDLR, zikaba zaragejejwe ku badipolomate bahagarariye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi tariki ya 7 Gashyantare, mu rwego rwo kubagaragariza uburyo igihugu gishinja u Rwanda gufasha M23, ubwacyo gifasha kikanifatanya n’umutwe witwaje intwaro ufite umugambi wo kuruhungabanya.
Ni ubufatanye bivugwa ko bwatangiye mu buryo buvuguruye mu ntangiriro y’umwaka w’2022, ubwo Umugaba w’ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘General Omega’ yahuriraga mu kigo cya Rumangabo na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Constant Ndima, Maj. Sylvain Ekenge wahoze ari Umuvugizi we n’abandi bofisiye bo muri FARDC.
Muri iyi nama yabaye tariki ya 3 Gashyantare 2022, Lt. Gen. Ndima, Gen. Omega n’abandi bofisiye mu ngabo z’igihugu bemeranyije ko FDLR yohereza abarwanyi bayo muri teritwari ya Kibumba kugira ngo bahuze ibikorwa byabo na FARDC.
AI, ishingiye kuri izi raporo, ivuga ko icyakurikiyeho ari inama yateguwe na Maj. Gen. Peter Cirimwami wari ushinzwe ibikorwa by’igisirikare mu karere ka Sokola II karimo Kivu y’Amajyaruguru, yabereye mu gace ka Pinga tariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi 2022, imuhuriza hamwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura, APCLS na NDC-R. Ngo bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23 yari ikiri muri Rutshuru gusa.
Uru rwego ngo ruremeza ko tariki ya 19 Kamena 2022, Umugaba w’ingabo za FDLR, Gen. Omega yavuganye ku murongo wa telefone na Lt Gen. Ndima, amwemerera ko abarwanyi b’uyu mutwe bakomeza gufasha FARDC kurwanya M23 muri teritwari ya Rutshuru, ariko bakishyurwa.
Muri iki kiganiro raporo ivuga ko cyakorewe ku murongo wa telefone, ngo Gen. Omega yabwiye Lt Gen. Ndima ko buri murwanyi wa FDLR ubarizwa mu mutwe w’abakomando wa CRAP (Commando de Recherche et d’Action Profondeur) ahabwa amadolari 300.
Iyi nkuru igira iti: “Igiciro cyashyizweho na Omega: amadolari 300 ku musirikare wa CRAP, umutwe kabuhariwe uyoborwa na ‘Colonel’ Ruvugayimikore Ruhinda.”
Nyuma y’iminsi itatu habayeho bwumvikane hagati ya Gen. Omega na Lt Gen. Ndima, raporo ivuga ko hari ‘inite’ (unité) y’abarwanyi 45 bo muri CRAP iyoborwa na ‘Lieutenant’ Noheli Nyiringabo yanze kujya ku rugamba, kubera ko batari bakishyuwe aya madolari.
U Rwanda rwohereje intumwa muri RDC kubera FDLR
Tariki ya 11 Nyakanga 2022, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita uyobora NISS na Maj. Gen. Vincent Nyakarundi uyobora urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi bagiye muri i Kinshasa muri RDC. AI mu nkuru yatangaje mu minsi mike yakurikiyeho, yasobanuye ko bari bagiye kwereka Perezida Tshisekedi ibihamya byerekana ko FARDC ikorana na FDLR.
Soma iyi nkuru yasohotse muri Nyakanga 2022 https://bwiza.com/?Gen-Nzabamwita-na-Gen-Nyakarundi-baba-baherutse-i-Kinshasa-mu-ibanga
Icyo gihe, AI ivuga ko Tshisekedi yabwiye Nzabamwita na Nyakarundi ko atari ari azi ubu bufatanye buvugwa hagati ya FARDC na FDLR atabuzi. Icyakoze, ngo byari binyuranye n’ibyo yemereye mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yabaye muri Mata 2022, kuko ho yari yaremeye ko ayo makuru ayumva.
Ikindi kigaragaza ko Tshisekedi yari azi ko FARDC yifatanya na FDLR ariko akabihakanira Nzamwita na Nyakarundi, ni uko tariki ya 6 Nyakanga 2022 yakuye Maj. Gen. Peter Cirimwami ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akamwimurira muri Ituri, kubera ko yamukekagaho kugira ukoboko gukomeye muri ubu bufatanye.
Umubano w’u Rwanda na RDC warazambye kuva mu mwaka ushize. Rurashinja ingabo z’iki gihugu kwifatanya na FDLR no mu gihe yarasaga ibisasu mu karere ka Musanze inshuro eshatu mu 2022, na yo igashinja ingabo zarwo kwifatanya na M23, hamwe no kohereza abasirikare ku butaka bwayo.
Mu gihe ibi bihugu bitarakemura ibibazo bifitanye binyuze mu biganiro, buri kimwe kiremeza ko gifite ibimenyetso bifatika kandi bihagije bigaragaza uburyo umutekano wacyo ugeramiwe bitewe n’ikindi.



