Burundi: Abahoze muri CNDD-FDD bitandukanyije nayo baba bashinze irindi shyaka bise PPD

Abahoze mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bakaba baritandukanyije naryo nyuma y’aho ibibazo byatangijwe n’icyemezo cya perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu bitangiriye, biravugwa ko kuri ubu baba bamaze gushinga ishyaka ryabo.

Aya makuru urubuga rwo mu Burundi rwitwa Burundi24 ruvuga ko rukesha urundi rwitwa burundiindependent.com, aravuga ko abahoze muri CNDD-FDD bitandukanyije nayo bashinze icyitwa PPD.

Ibi ngo bikaba byarakozwe nyuma y’uko Afurika Yunze Ubumwe yisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza ingabo zayo mu Burundi. Ikindi ngo nuko PPD yashinzwe nyuma y’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, atangiye igitekerezo cyo kohereza ingabo z’u Bubiligi mu Burundi.

Leonidas Hatungimana
Leonidas Hatungimana bivugwa ko nawe yaba ari kubarizwa muri PPD

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko minisitiri Reynders akeka ko Leonidas Hatungimana na Gervais Rukyikiri bashobora kwakirwa neza kurusha Alexis Sinduhije kuri ubu wanafatiwe ibihano n’Abanyamerika, ariko Abarundi bashyigikiye ubutegetsi bakaba bakomeje kuvuga ko badashobora kwemera ingabo mvamahanga mu gihugu cyabo.

Kuva ibibazo byo mu Burundi byatangira kuri ubu bikaba bimaze guhitana abantu babarirwa muri magana mu gihe ibindi bihumbi byinshi byahunze igihugu, hagiye havuka imitwe myinshi ishaka guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Muri iyo mitwe harimo ihuriro CNARED ryari rihuriyemo abantu bakomoka mu mashyaka atandukanye ariko badashyigikiye ko perezida Nkurunziza aguma ku butegetsi, gusa ntibyateye kabiri abagize iri huriro nabo batangira kutagira ibyo bumvikanaho, ndetse bamwe mu bari bayirimo akaba ari nabo bashinze PPD nubwo ba nyir’ubwite bavugwa ko bari muri iri huriro rishya ntacyo baratangaza ku mugaragaro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *