Abantu barenga 20, harimo icyenda bababaye cyane bakomerekeye mu gitero cya grenade cyagabwe muri zone Buyenzi, mu mujyi wa Bujumbura, igitero cyagabwe ku isaha ya saa moya na makumyabiri za mugitondo.
Amakuru atangwa n’ababonye ibyabaye avuga ko uwateye grenade yari ari kuri moto ariko arengera hagati y’umuhanda wa gatanu n’uwa kane. Abantu bakomeretse ngo bakaba bari bagiye kureba icyo kintu yari amaze guta hasi, aho bivugwa ko icyo gisasu cyari mu ishashi.
Muri aka gace ka Buyenzi harangwa urujya n’uruza rwinshi kuko usanga ari naho habarizwa amagaraje menshi muri Bujumbura ndetse hanagurishirizwa n’ibindi byuma.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yemeje ayo makuru ajyanye n’icyo gitero, avuga ko barimo barashakisha uwo muntu yise inkozi y’ibibi nk’uko iyi dukesha BBC ivuga.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibitero bya grenade byaherukaga mu mujyi wa Bujumbura byagabwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho grenades zatewe ku bigo bibiri by’itumanaho, Lumitel n’Iposta .
Kuva hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza, abantu bagera kuri 400 bamaze kwicwa mu gihe abarenga 200,000 bataye ibyabo bagahunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



