Igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 n’ihazabu ya miliyoni 4 nicyo gihano kizahanishwa umunyamakuru uzatangaza ibyavuye mu matora mbere yuko CENI ibitangaza nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu Burundi CENI François Bizimana.
Abanyamakuru bakaba basabwe kudapfa gutangaza inkuru z’ibinyoma n’izibiba urwango cyangwa izikura imitima y’ Abarundi muri iki gihe cy’amatora yatangiye kuri uyu wa kane tariki 5 Nyakanga 2025.
Mu nama yabaye kuwa tariki 2 Kamena 2025 Minisitiri w’Itangazamakuru Leocadie Ndacayisaba ari kumwe na Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu CENI bakoze inama igamije gutoranya abanyamakuru bazaba bari mu ihuriro rw’amaradio ashinzwe gutangaza uko amatora arimo kugenda mu gihugu.
Muri iyo nama Minisitiri uufite itangazamakuru mu nshingano ze Léocadie Ndacayisaba yihanangirije cyane abanyamakuru kwirinda uko bashoboye ntibapfe gutangaza ibyo babonye mu gihe cy’amatora.
Umuvugizi wa CENI François Bizimana avuga ko abanyamakuru bakwiye kwitwararika cyane ku ngingo ya 239 y’itegeko rigenga amatora,ivuga ko uwo ariwe wese uzatangaza ibyavuye mu matora mbere yuko CENI ibitangaje azahanishwa igihano cyo gupfingwa imyaka iri hagati y’5-10 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 4.
Amaradio 29, Televisiyo n’ibitangazamakuru 30 bikorera kuri murandasi nibyo bigize ihuriro ry’ itangazamakuru ryemerewe gukurikirana uko amatora arimo gukorwa hirya no hino mu gihugu nabwo bitambuka inyumva-nkumve(Live) kuri Radio nkuru y’igihugu.




