Imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Burundi kuri ubu ikorera mu buhungiro yasabye ko amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’ay’abajyanama b’amakomini yakurwaho ahubwo hakaba ho ibiganiro bidaheza bihuriyemo abarundi bose nk’umuti ku bibazo iki gihugu gihanganye na byo.
Ni itangazo ryashyizweho umukono n’abayobozi b’ imitwe ya Politiki 4 ikorera mu buhungiro ariyo: CFOR-Arusha, CNARED-Giriteka, MAP-Burundi buhire na CRN-Ingeri y’ urugamba ihagarariwe na Frédéric Bamvuginyumvira yifuza ko amatora yakurwaho hakimakazwa iniganiro
Muri iryo tangazo kandi, ishyirahamwe ry’ibihugu by’ Uburayi UE, Iry’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba EAC, n’ababafashije kugera ku masezerano ya Arusha, basabwe gushyiraho akabo na bo kugira ngo habeho ibiganiro byahuza abanyepolitike bose n’abandi badaharanira intebe ya politike kimwe n’abandi bose bafasha kugira ngo ibibazo biri mu gihugu bitorerwe umuti.
Iyi mitwe ya Politiki kandi irasaba ibihugu by’amahanga ko byafasha kugira ngo imyanzuro y’urukiko rwa Afurika y’uburasirazuba (EACJ) yatangaje tariki 11.11.2021 ivuga ko Manda ya gatatu ya Nyakwigendera Pierre Nkurunziza itari ikurikije amategeko yashyirwa mu bikorwa.
Impamvu nyamukuru iyi mitwe ya Politiki ishingiraho isaba leta y’ Uburundi guhagarika aya matora ahubwo hakaba ibiganiro ngo ni ukubera ko igihugu kirimo guca mu bihe bigoye cyane bishingiye k’ Ubukungu na Politiki.
Abayobozi b’ayo mashyaka uko ari 4 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evaliste Ndayishimiye bashyize umukono kuri iri tangazo barimo Chauvineau Murwengezo uyoboye CRN-Ingeri ya Rugamba, Dr Jean Minani uyoboye CNARED-Giriteka, EMERY Igiraneza uyoboye MAP-Burundi na Frédéric Bamvuginyumvura uyoboye CFOR-Arusha ari nawe uhagarariye aya mashyaka yose, avuga ko ayo matora ntagisubizo yazana mu gihugu.





One Response
mukomere rwose abarundi,Gusa mwigire kuri iki gihugu cyacu u Rwanda uko twabigenje maze amahanga yarategereje kutwota no kudusekaa,agaheba burundu