DSEkBn9X4AMWaN9

Burundi: Gen Bunyoni asigaye yumva abantu akajya munsi y’igitanda

Gen Bunyoni ubuzima bwe ngo bwaba bugeze mu kaga aho ubu afite ikibazo gikomeye cy’agahinda gakabije, ibi bitangazwa na Paciphic NININAHAZWE impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Amakuru aturuka i Burundi aratangaza ko uwahoze ari minisitiri w’intebe i Burundi, Gen Bunyoni ufungiye muri gereza ya Gitega ngo amagara ye yaba atifashe neza ku buryo ngo atakivuga ndetse afite n’ikibazo gikomeye cyo kutabona neza.

Petero Karaveri Mbonimpa ,umukuru w’ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa muntu APRODH, yaraye atangaje ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Jenerali Bunyoni bwifashe nabi cyane. Ngo bigeze aho Bunyoni bagiye kumureba mu cyumba apfungiwemwo bagasanga yihishe munsi y’igitanda. Mbonima nawe yemeje ko Bunyoni atakivuga.

Umuganga wamukoreye isuzuma yemeza ko Bunyoni ageze habi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe icyo bita (Détresse psychologique, “choc profond”).

Gen Bunyoni yafunzwe mu 2023 ashinjwa ubugambanyi, akaba aho afungiwe afite icyumba cye bwite aho bivugwa ko atemerewe kubonana n’izindi mfungwa. Umugore we n’umwana we bemerewe kumusura kabiri mu cyumweru gusa bavugana hari ushinzwe umutekano ubahagaze hejuru. Kubera ikibazo cy’amavuta y’imodoka uyu muryango ngo waba usigaye umugeraho kabiri mu kwezi.

Gen Alain Guillaume Bunyoni na Perezida Ndayishimiye baranzwe n’ubushuti bukomeye ku buryo ubwo Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi we na Bunyoni batangije icyo bise leta mbyeyi ndetse ishingiye ku masengesho.
Uku kwezi kwa bucyi ntikwateye kabiri bitewe nuko Bunyoni yaje gucyekwaho gushaka guhirika perezida Ndayishimiye ku butegetsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *