Hashize iminsi bivugwa ko hari abantu barigiswa na leta y’u Burundi bagatabwa mu byobo rusange biri hirya no hino mu Burundi. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 ibitangazamakuru bitandukanye byanditse bivuga ko hari ibyobo bishyinguyemo abantu abategetsi b’u Burundi barabihakana ariko kuri ibimenyetso simusiga biragaragaza ayo makuru y’ibyo yaba ari impamo.
Ishyirahamwe mpuzamakungu riharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, riravuga ko ryabonye amafoto y’ibyogajuru (Satellite), yerekana ko abantu benshi mu Burundi bishwe hanyuma bahambwa hamwe mu byobo rusange.
Amnesty ivuga ko ahagaragara ayo mafoto (Amashusho) yerekana ibyobo byahambwemo abantu benshi bigera kuri 5 byahambwemo abantu mu karere ka Buringa hirya gato y’umujyi wa Bujumbura.
Iryo shyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ryongeraho ko, amatohoza yabo ahanitse ahura n’ibyo bari babwiwe n’ababibonye ko hari ibyobo bindi bihambwemo abantu benshi bishwe ku itariki ya 11 ukwezi kwa 12, umusi hicwa umubare munini w’abantu mu mujyi wa Bujumbura.
Umutekano muke n’ubwicanyi bwa hato na hato bukorwa mu Burundi bije nyuma Perezida Nkurunziza afatiye icyemezo cyo kwiyamamaza ndetse aza no kongera gutorerwa umwanya wa Perezida. Ibi ntibyishimiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yiyongeje manda ya gatatu kandi yemerewe 2 nk’uko amasezerano y’Arusha abitegeka ndetse n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



