Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2016, mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bujumbura haramukiye ibitero by’amagerenade byagabwe n’abantu batazwi. Ibyo bitero bikaba bimaze guhitana guhitana 1 bikomeretsa 32 nk’uko Radio BBC ibivuga
Abantu 32 ni bo bakomerekeye mu bitero bya grenade mu mujyi wa Bujumbura, umunani kuri station ya Peteroli ya Interpetrole iri imbere ya stade y’ubwigenge, abandi babiri muri zone Buyenzi.

Abari kuri station y’ibitoro ya Interpetrole bavuga ko babonye ikintu gitembagara kiri muri ambalage mu kanya gato bumva kiraturitse.
Muri zone Buyenzi, grenade nayo ifunitse , yatewe imbere ya banki ya BCB.

Radio BBC ivuga ko Hari n’izindi zitewe ku isoko , kwa Siyoni hamwe no ku isoko bacururizamo indabo imbere ya Librairie St Paul, ariko ntiharamenyekana ibyangijwe n’iyo grenade.

Muri zone Ngagara, grenade yatewe ku irembo ry’ikigo cya polisi gishinzwe gucunga inzego API, ikomeretsa umwana w’umukobwa w’imyaka 10..
Ahandi hatewe grenade ni muri zone Rohero, hakomereka abantu bane harimo abagore 2.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alain Guillaume Bunyoni, ubwo yagarukaga kuri ibi bitero yemeje ko ari ibitero by’iterabwoba byateguwe n’ibyihebe.
Ubwo yaganiraga na Radio BBC yagize “Ibi n’ibitero vy’iterabwoba, Uburundi bwariyemeje kurigwanya, haba mu Burundi no mu bindi bihugu. Turagabishije abari inyuma y’avyo ubwa nyuma, ko tugiye kubahagurukira,”
Izo grenade zatangiye guturika isaha zibiri n’igice zo mu gitondo, zimara igihe kitageze ku isaha.
Mu minsi icumi ishize , abana bane ni bo baguye mu bitero bya grenade.
Mu mujyi wa Bujumbura, kuva itaraiki 3 z’ukwezi kwa kabiri kugeza itariki 14, abantu barindwi ni bo bishwe mu bitero by’amagrenade, 60 barakomereka, benshi muri bo bakaba ari abagore n’abana, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’umutekano mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



