Mu mukwabu wabereye mu mujyi wa Bujumbura ku munsi wo kuwa kane tariki ya 28 mutarama 2016, igipolisi kiravuga cyatahuye intwaro zitandukanye zirimo n’iza mortier ndetse hanafitwamo abantu 17 barimo abanyamakuru babiri bafatanywe intwaro.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano aravuga ko intwaro zafashwe zafatiwe muri zone ya Jabe na Nyakabiga mu mujyi wa Bujumbura . Hafatiwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda za mortier , amasharijeri ya karachnikov .
Inzego z’umutekano zivuga ko ibi bikoresho byafatiwe muri zone ya Jabe na Nyakabiga ubwo polisi yari mu gikorwa cyo gusaka intwaro.
Intwaro zafashwe zirimo mortier 60 ebyiri, amasharijeri ya Karachnikov hamwe n’ibikoresho bikoreshwa ku mbunda ya Obus.
Igipolisi cy’u Burundi kivuga izo ntwaro zafashwe arizo zakoreshwaga mu kubuza abaturage umutekano usesuye.
Hagati aho Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’itumanaho, Willy Nyamitwe aravuga ko muri uyu mukwabu bafatiyemo abanyamakuru babiri bari bitwaje intwaro. Abo banyamakuru ni Jean Philippe Remy w’umufaransa ukorera ikinyamakuru Le monde na Phil Moore w’umwongereza wamufatiraga amafoto.
Aba banyamakuru bafatiwe Nyakabiga kandi ngo hari n’abandi bantu 17 na bo batawe muri yombi muri ako gace no ku i Jabe mu mukwabo wa Polisi.
Umwe mu bavugizi ba Polisi, Moà¯se Nkurunziza kuri Televiziyo y’igihugu yagize ati: “ Twatangajwe no kubona abantu babiri bafite ibyangombwa by’abanyamahanga tubafatira mu gihiriri cy’abagizi ba nabi mu duce twakozemo umukwabo. ”
Uyu mupolisi mukuru yemeje ko uyu mukwabu bawukoze nyuma yo guhabwa amakuru n’umwe mu baturage wari wabonye ko muri aka gace hari abantu batunze intwaro kandi batabyemererwa n’amategeko.
RFI yemeza ko umunyamakuru Jean-Philippe Rémy ari inararibonye mu kazi kandi akaba ngo azi neza umugabane wa Afurika.
Yari akuriye ishami rya Le Monde mu karere u Burundi buherereyemo ariko rikorera Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Phil Moore we bivugwa ko amaze igihe kinini mu mwuga wo gufotora kandi ngo yikoreraga ku giti cye nk’uko urubuga rwe rwo kuri murandasi (Internet) rubyemeza.
Ku rundi ruhande ariko, abatavuga rumwe na Leta bari mu itsinda CNARED bayobowe na Léonard Nyangoma babwiye amahanga ko bazafata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza niba atohereje (amahanga) ingabo mu Burundi ngo zihoshe ubwicanyi bivugwa ko bukorwa n’igisirikare na Polise.
Ibi bivuzwe mu gihe abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bagomba kuzateranira Addis Abeba muri Ethiopia, kandi ku ngengabihe ngo biteganyijwe ko ikibazo cy’u Burundi kizaganirwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



