Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 30 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Gasarara, muri Komini ya Nyabiraba, Intara ya Bujumbura (mu burengerazuba bw’u Burundi). Abantu batandatu, bose b’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, bishwe n’agatsiko kayobowe n’Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD). Bashinjwaga ubupfumu, nta kimenyetso cyatanzwe.
Abatangabuhamya bavuga ko abahohotewe biciwe ku mugaragaro cyangwa mu ngo zabo: abagabo babiri batwitswe ari bazima, abagore bane bicishwa inkoni n’amabuye. Iki gitero cyabaye ku manywa y’ihangu, mbere y’umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 igihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Abatuye Gasarara bavuga ko ibyo bikorwa byakozwe byari biyobowe n’uwitwa Elysée, bivugwa ko ari umuyobozi w’Imbonerakure zo muri aka gace. Bivugwa ko uruhererekane rw’ubwicanyi rwatewe n’ibihuha byakwirakwijwe nyuma y’impfu nyinshi zafashwe nk ‘”amayobera,” harimo n’urw’umwalimu n’umwana nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Umuturage umwe yagize ati: “Izi mpfu zateye ubwoba n’urwikekwe. Bamwe mu rubyiruko, bakoreshejwe, bahisemo ‘guhana’ abitwa ko ari abanyabyaha…..”
Abayobozi batabaye batinze
Ubwo abashinzwe umutekano bageraga aho byabereye, ababikoze bari bamaze guhunga. Polisi y’igihugu cy’u Burundi (PNB) yemeje ko hafashwe byibuze abantu 16, barimo benshi mu bagize Imbonerakure. Bukeye bwaho, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Martin Niteretse, yasuye ahabereye ubwo bwicanyi. Yasezeranije ko “ubutabera buzatangwa” anizeza ko amadosiye y’abakekwaho icyaha yoherejwe mu biro by’ubushinjacyaha.
Ubufumu, Kwihorera, no kudahana
Nubwo ibirego by’ubupfumu cyangwa amarozi bikunze kugaragara mu turere tumwe na tumwe two mu Burundi, cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba, mu majyepfo y’iburengerazuba, no mu burasirazuba, amakuru menshi yo muri ako gace avuga ko akenshi ari urwitwazo rwo gukemura amakimbirane bwite cyangwa impamvu za politiki.
Umwe mu baharanira inyungu z’imiryango itegamiye kuri Leta waho yagize ati: “Ibyabereye i Gasarara ntabwo byigeze bibaho. Ni ubwa mbere abantu benshi bishwe ku munsi umwe bashinjwa ubupfumu. Ni ikimenyetso giteye ubwoba”.
Abaturage kandi barashinja umuyobozi waho wa CNDD-FDD kwemeza icyo gitero. Ubu bufatanye buvugwa ko butera umwuka w’ubwoba n’amacakubiri mu baturage.




