Amasaha make mbere y’amatora y’abadepite na komine yo kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, mu midugudu myinshi y’Intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’u Burundi, abatuye mu bice bitandukanye, cyane cyane muri Komini ya Buganda, Mugina, Rugombo, baramagana ibitero bya nijoro byakozwe n’Imbonerakure, Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Ibikorwa by’iterabwoba hamwe n’ihohoterwa byateguwe bivugwa ko byibasiye abatora babonaga ko begereye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane cyane Ishyaka CNL.
Abatangabuhamya bavuga ko ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane. Amatsinda y’Imbonerakure ngo yazengurukaga imidugudu, agenda inzu ku nzu nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Umuturage wa Buganda yagize ati: “Batubwiye neza ko tugomba gutora CNDD-FDD, bitabaye ibyo tukamenya ikidutegereje”.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze abitangaza, abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi bambuye ku gahato amakarita y’itora, cyane cyane abakekwaho kuba bashyigikiye CNL. Havuzwe kandi ibibazo by’ihohoterwa ku mubiri.
Abandi baturage bavuga ko bahawe amafaranga agera ku 5.000 y’Amarundi, kugira ngo batange amajwi, bagerageza gutanga ruswa, bavuga ko ari “ubukangurambaga bw’amatora.”
Ariko igiteye ubwoba, nkuko abatangabuhamya benshi babivuga, ni gahunda itunganijwe y’ibi bikorwa bya nijoro.
Umwe mu bayobozi ba CNL i Rugombo yagize ati: “Birasa n’ingamba zahujwe neza zigamije gucecekesha hakoreshejwe ubwoba.”
Mu guhangana n’ibi birego, amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi yahagurutse. Barahamagarira komisiyo yigenga y’amatora yigenga (CENI), hamwe n’indorerezi zo mu gihugu ndetse n’abanyamahanga, guhita batabara.
Ku ruhande rwabo, abayobozi b’Imbonerakure baho bamaganye ibyo birego. Umuyobozi w’Imbonerakure muri Mugina yagize ati: “Ibi ni ibihuha byateguwe kugira ngo biteshe agaciro isura yacu. Twizeye ko tuzatsinda. Nta mpamvu yo gutera ubwoba umuntu uwo ari we wese”.
Abarundi batangiye gutora kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, mu gihe abaturage benshi ba Cibitoke bagaragaza ko bafite ubwoba ku mutekano wabo.





