Burundi : Leta yongeye guhigisha uruhindu abakoze kudeta yaburijwemo muri Gicurasi

Parike nkuru y’u Burundi kuri uyu wa kabiri yongeye gusaba amahanga afite abantu bashatse gukora kudeta mu Burundi mu matariki ya 13 na 14 Gicurasi 2015 ikaza kuburizwamo kubata muri yombi yarangiza ikabashyikiriza ubutabera bw’u Burundi. Ibi ni ibigaragaza n’inzandiko ndetse n’ababafashije bose gufatwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi bakabazwa ibyaha bakoze.
Umunyamabanga Mukuru w’urukiko rw’ikirenga Agnès Bangiricenge,avuga ko abashakishwa ari 34 muribo 12 bahoze ari abasirikare n’abapolisi bakuru abandi bakaba ari abasivile.

niyombare 1111-horz
Gen Godefroid Niyombare na Alexis Sinduhije bari muri bamwe bahigishwa uruhindu

Muri abo bahigwa harimo umugore umwe ariwe Marguerite Barankitse uyobora umuryango utegamiye kuri leta witwa Maison Shalom. Uyu muryango ukaba ukorera mu ntara ya Ruyigi iherereye mu Burasirazuba bw’igihugu.
Mu basivile bandi 21 bashakishwa harimo uwahoze ari Vice Perezida w’igihugu akaba akomoka mu ishyaka rya UPRONABernard Busokoza. Harimo kandi uwahoze ari Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Leonidas Hatungimana ndetse n’uwahoze ari umuvugizi w’ishyaka CNDD FDD Onésime Nduwimana.
Mu basirikare bakuru n’abapolisi bakuru bashakishwa harimo uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Gen Major Pontien Gaciyubwenge, Gen Major Niyombare Godefroid wahoze akuriye ubutasi bw’igihugu ndetse akaba ari nawe wayoboye ibitero byashatse guhirika ubutegetsi n’uwahoze ari umuvugizi wa polisi OPC Liboire Bakundukize.
Burundi 1-horz
Impapuro zisaba guta muri yombi abashatse gukora kudeta muri Gicurasi 2015

Izi mpapuro ntizirengagije itangazamakuru kuko zashyizemo Nduwimana Patrick wahoze ayobora radio Bonesha FM, Bob Rugurika wahoze ayobora Radio RPA na Innocent Muhozi wayoboraga Radio Televiziyo Renaissance.
Ibiro ntaramakuru by’abashinwa bivuga ko leta y’u Burundi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo itayibagiwe kuko abayobozi ba ACAT — Burundi nabo bari mu buhungiro bakurikiranywe hamwe na Alexis Sinduhije uyobora MSD.
Parquet y’u Burundi isaba ibihugu byose bicumbikiye aba bantu kubishyikiriza ubutabera bw’u Burundi kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *