09320000-0a00-0242-c4e6-08db09373c9e_w1080_h608_s

Burundi: Mu minsi 2 mu Ruzi rwa Rusizi hamaze kuboneka imirambo 3 y’abantu batazwi

Mu Ruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe cy’iminsi ibiri, hamaze kuboneka imirambo itatu muri Zone ya Buganda, Komini ya Bukinanyana, Intara ya Bujumbura. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko bataramenya umuntu n’umwe mu bahohotewe cyangwa ngo bamenye neza uko bapfuye. Iki kibazo giteye impungenge cyane mu baturage baho.

Amakuru yakusanyijwe n’abashinzwe umutekano avuga ko umurambo wa mbere, w’umuntu wambaye ubusa, wavumbuwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu, itariki ya 24 Ukwakira, munsi y’ikiraro cyubakwaga hejuru y’uruzi rwa Rusizi, ku muhanda wa 6, mu Mudugudu wa Kaburantwa.

Abakozi bo mu isosiyete y’Abashinwa bashinzwe kubaka ni bo babonye uwo murambo. Bahise babimenyesha abasirikare bari muri ako karere, babaza abayobozi. Umurambo wajyanywe muri morgue ku ivuriro rya Ubuntu, riherereye ku Muhanda wa 4 i Gasenyi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko nta kimenyetso kiboneka kigaragaza umwirondoro w’uwahohotewe nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.

Indi mibiri ibiri yatangiye kwangirika mu murima w’imyumbati

Bukeye, ku wa Gatandatu, itariki 25 Ukwakira, ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, habonetse indi mibiri ibiri hafi y’Umugezi wa Rusizi, mu Mudugudu wa Gasenyi, ukiri muri Zone ya Buganda. Iyi mirambo yari iri mu murima w’imyumbati kandi bigaragara ko ihamaze iminsi myinshi, kuko yatangiye kwangirika.

Abayobozi bahise bategeka ko imirambo ishyingurwa byihuse ku mpamvu z’ubuzima, ariko ngo ntabwo ari ubwa mbere muri ako karere haboneka imirambo hatazwi aho yaturutse.

Nk’uko abaturage benshi babitangaza, ngo imirambo ihora irobwa mu Ruzi rwa Rusizi cyangwa ukayisanga mu mirima iri hafi yarwo, kandi ntihagire iperereza ryimbitse rikorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *