1763969306884

Burundi: Pasiteri yahunganye amaturo y’abakirisito

Mu gihe ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo mu matorero gikomeje gutera impaka mu Burundi, bamwe mu bayoboke n’abayobozi b’Églises de Pentecôte du Burundi (CEPBU) bandikiye ku mugaragaro ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Bubiligi basaba ko Pasiteri Nicolas Hakizimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri torero, yimwa ubuhungiro nyuma yo guhunga igihugu akurikiranweho ibyaha bikomeye.

Hakizimana ngo yasohotse mu Burundi ku wa 11 Ugushyingo 2025, mu gihe hari amadosiye amaze igihe acukumburwa n’ubutabera, harimo n’ayo yerekeye gukoresha nabi umutungo w’itorero n’amaturo y’abakirisito.

Muri iyi baruwa isinywe n’abiyita ko bakorewe ibyaha, bashyikirije inzego z’u Bubiligi dosiye y’ibyo bamurega, birimo: inyerezwa ry’imitungo y’itorero n’amafaranga y’abizera; gutuburira abayoboke, ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba no guhungabanya umutekano rusange, n’ibindi byaha biremereye biri mu madosiye y’ubutabera bw’u Burundi.

Aba bahagarariye CEPBU bavuga ko “amafaranga y’abakirisito yakoreshejwe mu buryo budasobanutse, agahinduka inkomoko y’ibibazo bikomeye mu itorero.”

Ibaruwa yabo ishingira ku mategeko mpuzamahanga n’ay’u Bubiligi yerekeye ubuhunzi, irimo:

Amategeko y’u Bubiligi ku migirire y’abimukira: adaha ubuhunzi abantu bakurikiranweho ibyaha bikomeye bidafitanye isano n’ukutavuga rumwe na politiki;

Amasezerano ya Genève (1951): ateganya ko abantu bakekwaho ibyaha bikomeye, birimo no kwiba umutungo n’iterabwoba, badashobora guhabwa ubuhungiro;

Convention de Palerme (2000): isaba ibihugu kudahinduka indiri ry’abakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.

Abanditse iyi baruwa basaba ko: ibiro by’abinjira n’abasohoka byatesha agaciro ubusabe bw’ubuhunzi bwa Hakizimana; U Bubiligi bukorane n’ubutabera bw’u Burundi kugira ngo Hakizimana agarurwe mu gihugu akurikiranwe.

Basoza bavuga ko “ubutabera ntibukwiye gutuza kuko ngo umuntu yahungiye mu mahanga”, kandi ko icyemezo cy’u Bubiligi cyatanga ubutumwa bukomeye mu kurwanya imikoreshereze mibi y’umutungo mu matorero no guharanira uburenganzira bw’abakirisito babarirwa muri za miliyoni.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *