Mu biganiro byagarukaga ku kurebera hamwe uko ubumwe by’Abarundi bwifashe ndetse n’icyakorwa ngo buzahurwe perezida Evariste Ndayishimiye yabajijwe niba igihe kitageze ngo iki gihugu kigobotore ingoyi yo kwibona mu ndorerwamo y’amoko maze asubiza yemeza ko nta mpamvu yo gukuraho amoko kuko atari cyo kibazo ariko anemeza ko abokoresha ayo moko ari abishakira indonke.
Igihugu cy’Uburundi kimwe n’u Rwanda byose byakolonijwe n’Ababiligi, abo Banyaburayi bazwiho ko muri ibyo bihugu byombi basize bahimitse amoko abahanga bemeza ko yari agamije gucamo ibice abatuye ibyo bihugu kuko babikoze mu rwego rwo kugira ngo bereke abo mu bwoko bumwe ko bapyinagajwe n’abo mu bundi bityo ko bagomba kubigobotora.
Muri ibyo bihugu byombi bisanzwe binafite abaturage bajya guhuguza umuco n’ururimi mu bihe bitandukanye ayo moko agizwe n’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi, mu bihe bitandukanye nyuma y’uko Abakoloni batanze ubwigenge muri ibyo bihugu ayo moko yagiye asubiranamo ndetse nko mu Rwanda ibi byageze no ku ntera yo gutuma habaho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri ubu ariko mu Rwanda Leta yahisemo ko abarutuye bose bagomba kurenga ibyo kwibona mu ndorerwamo y’Amoko ahubwo bakiyumvamo ko ari ‘Abanyarwanda’ bityo bagafatanyiriza hamwe kubaka Igihugu.
Mu baturanyi barwo bo mu Burundi bo ariko ibi siko bimeze, na n’ubu muri icyo gihugu ubwoko bwa buri muntu ni ingenzi cyane kuko no mu mategeko yabo harimo aho ashingira ku moko cyane cyane nk’amategeko agendanye n’ibirebana n’itangwa ry’imirimo ya Leta. Hari akazi ushobora kwimwa mu Burundi atari uko utagashoboye ahubwo bitewe n’uko ubwoko bwawe butakemerewe cyangwa se ugasanga umubare w’abo mu bwoko bwawe bakemerewe waruzuye.
Muri ibyo biganiro byiga ku kurebera hamwe uko ubumwe bw’Abarundi buhagaze byabaye ku wa 04 Gashyantare 2024, perezida w’Uburundi yabajijwe niba abona igihe kitageze ngo Abarundi bipakurure iby’amoko cyane ko abari babirimo bose bari bamaze kwemeranya ko abitwaza amoko akenshi ari ababa bishakira izindi ndonke maze abitera utwatsi avuga ko amoko nta kibazo ateye.
Perezida Ndayishimiye yavuze ngo “Ubajije niba ikibazo cyo kuba amoko agikenewe mu Burundi, njye nakubwiza ukuri icyo maze kubona ikibazo mu Burundi si ikibazo cy’Ubwoko. Hari igihe byigeze kuba ikibazo mu migambwe ariko byararangiye.” Ahubwo ati “Tugira ubwenge ukavuga ikintu nyamara ushaka kuvuga kiriya, icyo navuga ahubwo Abarundi nidutangire tube abanyakuri. Kandi umunsi twabaye abanyakuri ni wo munsi tuzaba dukize, ni cyo kintu cya mbere.”
Icyakora Ndayishimiye yanavuze ko iki kibazo atari we wenyine wagisubiza, Ngo “Ni icy’abarundi bose.” Ati “Mu minsi ishize nabonye mu nteko ishinga amategeko barimo babaza Abarundi, hari abantu byateye ubwoba kugeza ubwo bababwira ngo hagarika ibyo bintu. Kubera iki babitinya kandi barimo kwiga ku kubaza niba twakomeza kubakira ku moko? Hariho abantu byakijije, uwahawe n’ubwoko akomeza avuga ati ni bigume gutyo kugira ngo akomeze yiyungukire.”
Kubwa Perezida Ndayishimiye ngo iki kibazo gishingiye ku nda nini ya bamwe.
Ibyo Perezida Ndayishimiye yavugiye muri ibi biganiro harimo ibimeze nko kutagira uruhande ahagazeho kuko hari aho yemeje ko amoko yazanywe n’Abakoloni ndetse ko kuri ubu akoreshwa n’abishakira icyo kurya akaba nyamara ntiyemeze ko bigomba guhagarara.
Ati “Hari n’aho mwavuze ngo si ikibazo cy’inda, njye mbirebye neza inkomoko ya byose ni ikibazo cy’amarya. Igihe abakoloni badutandukanyaga bo basize baduteze umutego ntitwawumenya, kuko umuntu wize wese azi ko yize kugira ngo ajye kurya, icyo ni ikibazo, bavuze ngo abantu bose bige byagenda neza, none bose ubanza ahubwo biga kugira ngo baze babone icyicaro mu gihugu aho bakize kugira ngo babone ubuhanga buzatuma ahubwo na cya gihugu guitera imbere.”
Perezida Neva yafatiye urugero ku rupfu rwa Rwagasore ashaka kugaragaza uko Abarundi ari abanyabinyoma bakoresha amoko bishakira ibiryo
Ati “Reka nkwereke urugero ukuntu tutari abanyakuri, aha hari umuntu uzi inzu Rwagasore yabagamo, none ubwo yicwaga yari avuye hehe? Yari apanze, yari apangiye nde? Yari mu nzu ye? Ni iyihe? Ibyo ari byo byose ntiyabaga mu cyari, nta n’umwe uranavuga ngo yabaga mu cyari nk’inyoni, nta numwe uravuga ko yari umwana wo ku muhanda, yabaga ahantu. None utekereza ko aho nta bahazi?”
“Ntibashobora kubivuga kubera icyo kinyoma kiturimo gituma tuba indyarya tukaba abiyorobetsi, icyo kintu kiracyaturiye, azabeshya ngo ni ubwoko ariko arimo avugira inda ye. Natinyuke avuge ati erega mpa ndye. Ubwoko bwacu ntacyo bwabonye, intara yacu ntacyo yabonye kugera ku bagore ntacyo babonye… haba utuntu twinshi ku buryo hageze y’uko tuva muri ibyo tuvuge tuti nakubonye. Hariho abantu rero bagiye bafata ikinyoma baragipfundikanya bagihindura ukuri, mu gihe nta bwoko bwari mu Burundi barapfundikanyije kugeza habayeho ubwoko mu Bunrundi. Rero ntitubeshye iby’Amoko n’uyu munsi ntibirimo kubakirwaho ahubwo ni ukujijishanya.”
Ndayishimiye yemeza ko Burundi hari Ubumwe kuko Abarundi bakimwita ‘Sebarundi’
Ati “Hariho uburongozi bw’igihugu, burya uburongozi bw’igihugu ni bwo bwa mbere bwungira abene gihugu. Mbere njye navuga ko igituma mu Burundi ubumwe bwari bukomeye cyane ni uko ubwa mbere twari dufise umutware umwe yitwa Sebarundi, ni ukuvuga ko twese duhita twiyumva nk’umuryango. Kuba twaremeye y’uko umwami w’Uburundi yitwa Sebarundi n’uno munsi tukaba twemera ko umukuru w’Igihugu yitwa Sebarundi, ni ikimenyetso. Ni ikimenyetso cy’ubwo bumwe.”
Yavuze ko impamvu iki ari ikimenyetso ari uko nta muryango utagira umwunzi wo kunga abagiranye ibibazo kuko “Umwe wese ashaka kwidahira uko ashaka, Ubumwe rero buboneka iyo ubusimbirahamwe ntabuhari bose baba basenyera ku mugozi umwe.”
Perezida Ndayishimiye kandi yemeza ko kuba hari abakinjira mu Burundi bakica abandi bitavuye ko nta Bumwe buhari.
Ati “Ukazabona umuntu yishe uwundi, ukabona umuntu yibye undi, ukabona umuntu arimo atuka undi, ntibisobanura ko nta bumwe buhari. Ahubwo aba yarenze amategeko y’igihugu bwa butegetsi nabwo buhagararira amategeko bugahana uwo muntu wese ushaka guhonya ku gakanu abandi.”
Yavuze ko yasomye agasanga icyegeranyo kigaragaza uko mu Burundi ubumwe buhagaze cyaragaragaje ko ikibitera “Si uko naka na naka banga, ahubwo ni ubutegetsi. Usanga byose bishingiye ku butegetsi buba bwabyinjiyemo nabi no mu muryango murabizi ko se w’umuryango ahengamiye ku mwana umwe cyangwa uriya ubwo nyine amashyari aba atangiye.”
Ati “Abana rero iyo bangana si uko nta bumwe ahubwo se w’umuryango ni we ufite ubutumwa bw’uko agomba kureberera ubwo bumwe agashyira ku murongo uwo ushaka wese guhungabanya abana mu muryango.”




One Response
Burundi: Perezida Ndayishimiye aryamye ku moko y’abishakira ibiryo
Uyu mugabo ko agomba kuba afite imitekerereze iri hasi kweli. Mu myitwarire, imivugire n’ibindi byose nka diplomsi. Mwibuke ibyo yavuze kundege baguridhije.. He thinks very low.