Umwana w’imyaka 14 wari uragiye ihene ku gasozi ka Bitezi, muri Komini Matana, mu Ntara ya Bururi, ho mu gihugu cy’u Burundi kuri iki Cyumweru gishize yishwe n’abantu bataramenyekana.
Nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga, umurambo w’uyu mwana wasanzwe hasi, aho agasozi ka Bitezi gatangirira, ugaragaraho ibikomere, ibintu byatumye hakekwa ko yaba yatewe icyuma.
Abayobozi n’igipolisi muri Matana bemeje aya makuru, ariko nabo bemeza ko batazi ikihishe inyuma y’ubu bwicanyi n’ababukoze.
Biravugwa ko uyu mwana yavukaga muri Komini Nyabihanga, mu Ntara ya Mwaro, akaba yakoraga muri Matana nk’umushumba.
Hagati aho, umwe mu bakekwa yatawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



