Le-chef-lieu-de-Ruyigi-©SOS-Medias-Burundi-1900x1069_c

Burundi: Uruhinja rwapfuye ruvuka ruburirwa irengero

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Nzeri, umuryango wabuze umwana wabo wa mbere, wapfuye avuka mu ivuriro ryita ku babyeyi ry’Ibitaro by’Akarere ka Ruyigi mu Ntara ya Buhumuza, mu burasirazuba bw’igihugu. Ariko ibyo byago byafashe indi ntera ibabaje, aho umubiri w’uruhinja wabuze mu buryo bw’amayobera, umuryango ukaba urimo gusaba ibisobanuro.

Nk’uko umuforomokazi wari ku kazi yabitangaje, ngo uyu mwana yavutse apfuye ahagana mu ma saa munani z’igicuku ( cyangwa z’urukerera) Kubera kutagira morgue ikora, ibyumba bikonjesha “byanduye kandi bidakora” umubiri w’uruhinja wazingiwe ishuka ugumishwa muri “salle d’attente”.

Uyu mubyeyi bise N.C. yagize ati: “Twasabwe gutegereza gutwara umurambo, ariko nyuma y’amasaha make, ntiwari ugihari.”

Abapolisi babujijwe kubyinjiramo

Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga, abapolisi bahise babimenyeshwa, bivugwa ko babujijwe kugira icyo bakora n’umuyobozi w’ibitaro, Dr. Rénovat Ndayizeye, bivugwa ko yabujije gusaka aho hantu. Abaturage ba Ruyigi bo baribaza bati: “ubu ni burangare busanzwe cyangwa ni uguhisha?

Abakozi bashinzwe ubuzima, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ibintu nk’ibi attari ubwa mbere bibaye kandi biterwa n’uburangare bw’abaganga bashya babona imyanya mu buryo bdasobanutse kubera ko ari abayoboke ba CNDD-FDD. Mu 2023, muri ibi Bitaro bya Ruyigi bivugwa ko hari uburangare bwagiye butuma abana banavukira hasi ku butaka.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *