Ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko abapolisi b’Ababiligi bagabye igitero ku mitungo myinshi ifitanye isano n’uwahoze ari Komiseri w’Ubutabera mu Burayi ndetse wanabaye Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, kubera ibyaha by’iyezandonke.
Nk’uko ikinyamakuru Le Soir kibitangaza, ngo abapolisi b’u Bubiligi bagabye igitero ku mitungo myinshi ifitanye isano n’uwahoze ari Komiseri w’Ubutabera w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Didier Reynders, ukekwaho ibyaha by’iyezandonke.
Bivugwa ko Reynders yamaze imyaka myinshi agura amatike ya tombola abinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibya tombora, yari ashinzwe nka minisitiri hagati ya 2007 na 2011. Bivugwa ko uyu munyapolitiki wo ku rwego rwo hejuru nyuma amafaranga yejejwe binyuze muri izo tombola yahitaga ayohereza kuri konti ye bwite.
Iperereza rimaze amezi, ariko abarishinzwe bategereje ko manda ye irangira muri Komisiyo y’u Burayi ku Cyumweru, ari nabwo ubudahangarwa yahabwaga na EU buzaba burangiye.
Kugira ngo bamutere, abapolisi b’Ababiligi basabye uruhushya mu Nama Nkuru y’Abakomiseri, Reynders ubwe yari abereye umunyamuryango, bityo bakaba batashakaga guhura n’ikibazo cyo kubangamira iperereza.




