ne.jpg

Buruseli: Imbunda zayogoje Mataba ntizivugwaho rumwe

Uko abatangabuhamya banyuranye basimburana mu rubanza rwa Neretse Fabien rubera I Buruseli mu Bubiligi, hagarukwa ku mbunda zakoreshejwe mu kwica abatutsi I Mataba, ariko bose ntibazivugaho rumwe. Izatanzwe na Komini Ndusu, iya Neretse yazanywe na Kayibanda ari na Nzirasanaho, izazanywe na Bisi ikazimena mu baturage, n’izindi.

Biragoye kumenya uvuga ukuri ku mbunda zakoreshejwe mu kwica abatutsi ba Mataba, yemwe hari n’aho bigera bikazamo urujijo.

Umutangabuhamya Nzirasanaho ati, “navuye I Kigali nyuma ya Neretse ndi kumwe n’umusirikare witwa Kayibanda. Twanyuze I Nyamirambo ajya kwa Neretse mu rugo azana imbunda, ayishyira mu modoka turakomeza, tugeze Mataba ayiha Neretse, we arikomereza”.

Aha umucamanza abaza umutangabuhamya niba kwa Neretse barasize badakinze, akavuga ko Kayibanda yinjiye mu gipangu akagera mu nzu akazana imbunda.
Neretse uregwa we avuga ko iyi mbunda yazanywe na Kayibanda (umusirikare) ayitwaje Nzirasanaho , ageze Mataba ayiha Ndayisaba wavuye mu gisirikare wari umuzamu wa ACEDI Mataba, Nzirasanaho akaba amubereye sewabo. Maze aramubwira ati, “ Ndayisaba, akira iyi mbunda ujye uyirindisha sowanyu”. Ngo kuva uwo munsi uyu Ndayisaba ntiyongeye gukora izamu kuri ACEDI Mataba, ahubwo yagiye kurinda sewabo Nzirasanaho iwe mu rugo.

Neretse akongeraho ati, “Nzirasanaho niwe wari unyungirije guhagararira ACEDI Mataba (représentant Légal suppléant), sinari kumwima umukozi ujya kumurinda.

Undi mutangabuhamya ufitanye isano ya hafi na Neretse, we avuga ko yigeze gufungwa azira kuvugisha ukuri kuri iyi mbunda yazanywe na Kayibanda akayisiga Mataba.

ne.jpg
Neretse Fabien

Izindi mbunda ebyiri, benshi mu bumviswe bavuga zari zifitwe n’abazamu ba ACEDI Mataba; ariko ntibahuza ku nkomoko yazo. Benshi muri abo bavuga ko zavuye kuri Komini Ndusu zizanywe na Burigadiye Rutayisire, zigahabwa Konseye wa Mataba Nduhirabandi Balthelemie, mukuru wa Neretse. Uyu ngo niwe wazihaye abazamu.
Abandi nabo bakavuga ko ari izo Neretse ubwe yizaniye, cyane ko hari n’umutangabuhamya wa Nyamirambo uvuga ko umuzamu wa Neretse yagiraga imbunda.

Gusa yaba uwari Burugumesitiri wa Komini Ndusu, Bigirimana Jean Sauveur, ndetse n’uwari Superefe wa Busengo, Nzanana Dismas, bahuriza ku kuba imbunda zaratanzwe na Komini.

Undi mutangabuhamya avuga ko mu minsi ya nyuma y’ukwa gatandatu 1994, hari Bisi yageze Mataba iturutse I Gitarama, yagera ku kiraro cya Nyabarongo ikahamena imbunda ngo abaturage bazikoreshe birwanaho. Gusa avuga ko zitahamaze igihe, ngo kuko “bahise bahunga, Inkotanyi zabokeje igitutu ziturutse ku Rushashi”.

Andi makuru ajyanye n’imbunda zivugwa muri uru rubanza, ni ay’izarindaga bamwe mu bahigwaga I Nyamirambo. Hari abatangabuhamya bavuga ko zimwe mu ngo zari zarasabye abasirikare bazirinda zikabishyura.

Karegeya Jean Baptiste

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *