IMG-20251212-WA0059

Butembo: Gen. Kakule Kaputu yiciwe mu mirwano n’undi mutwe wa wazalendo

Uwihaye ipeti rya General witwa Kakule Kaputu, bakunze kwita “Tango Fort” yarasiwe mu mirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba za wazalendo ayobora n’inyeshyamba za mugenzi we batavuga rumwe, Fiston Njoli, I Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo mirwano yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru ku gasozi ka Munzambaye, mu gace ka Congo ya Sika, Komini ya Vulamba, mu burengerazuba bw’umujyi. Imirwano yarakomeje kugeza kuwa Mbere, itariki 5 Mutarama, igera mu gace ka Kitivo, muri iyo komini n’ubundi.

Nk’uko bitangazwa na Perezid awa Sosiyete sivile yo muri iyi komini, Paluku Jean-Baptiste Muyisa, Gen. Kakule Kaputu yafashwe n’isasu ahita apfira aho nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.

Nyuma y’urupfu rwe, umurambo we wajyanwe ahitwa Furu, aho washyizwe ku karubanda, igikorwa cyafashwe nko kwambura ikiremwamuntu icyubahiro.

Sosiyete sivile irahamagarira imitwe yitwaje intwaro gushyira imbere ibiganiro mu mwanya w’urugomo mu gukemura amakimbirane bafitanye, igasaba abaturage kuba maso, ndetse igasaba abayobozi gufata ingamba zo kurinda abaturage.

Irasaba kandi gutangira ibiganiro bidaheza hagati y’Abanyekongo mu rwego rwo guhagarika ubugizi bwa nabi no kugarura amahoro arambye mu karere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *