1766386640861thelink_25

Bwa mbere Masamba Intore yahawe Igihembo nyuma y’imyaka 40 amaze mu muzika

Umuhanzi Massamba Intore, umaze imyaka irenga 40 atanga umusanzu ukomeye mu muziki n’umuco nyarwanda, yishimiye kwegukana igihembo cy’icyubahiro cya Lifetime Achievement Award, ari na cyo gihembo cya mbere ahawe mu Rwanda kuva yatangira urugendo rwe rw’ubuhanzi.

Iki gihembo yagishyikirijwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu birori bya Isango na Muzika Awards byabereye muri Camp Kigali, byari bigamije gushimira no guha agaciro urugendo rurerure n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze umwuga we.

Massamba Intore yagaragaje ko n’ubwo yishimiye iki gihembo, yibajije impamvu byafashe igihe kirekire kugira ngo ibikorwa bye bihabwe agaciro mu gihugu cye, cyane ko mu myaka yose amaze mu muziki atigeze na rimwe ahabwa igihembo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko atajya mu marushanwa y’ibihembo kuko atabona ko ibikorwa bye byapimwa n’ihangana. Yagaragaje ko yiyumva nk’intumwa y’umuco, atari umuhanzi uhanganye n’abandi, bityo asaba abategura ibihembo kuzajya bamwibuka nk’umuhanzi w’umunyabigwi aho kumushyira mu byiciro by’amarushanwa.

Yongeyeho ko azakomeza gutanga umusanzu mu muziki n’umuco, ashimangira ko intego ye atari uguhiganwa, ahubwo ari ugusigasira no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Massamba yashimiye by’umwihariko Sentore Athanase wagize uruhare runini mu kumutoza umuco, anashimira Perezida Paul Kagame, avuga ko imbwirwaruhame n’ibiganiro bye ari isoko y’inganzo y’indirimbo zigaragaza gukunda igihugu n’amateka yacyo.

Yanagaragaje ko n’ubwo igihembo cyatinze, kimuhaye imbaraga zo kwizera ko ibikorwa bye bizakomeza kwibukwa, asaba n’abandi batanga ibihembo kujya bibuka no gushimira abahanzi babanje kubaka umusingi w’umuziki nyarwanda.

Massamba Intore asoje umwaka yishimye, yishimira ko urugendo rwe rurerure mu muziki n’umuco rwaje guhabwa agaciro n’icyubahiro kimukwiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *