Ku nshuro ya mbere kuri Amerika, Umuyobozi wa Pentagon ntazitabira inama y’itsinda ritegura inkunga ya gisirikare kuri Ukraine, nk’uko umuyobozi i Washington yabitangarije Euronews.
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, ntabwo yitabira inama iyobowe na NATO y’abaminisitiri b’ingabo barenga 50 ibera i Buruseli, y’itsinda ritegura inkunga ya gisirikare kuri Ukraine (UDCG), nk’uko umuyobozi i Washington yabitangarije Euronews.
Kutagaragara kwa Pete Hegseth gushobora kuza kugaragara nk’ikindi kimenyetso cyerekana ko Washington irimo kuva mu byo gufasha Ukraine mu ntambara n’u Burusiya.
Ni ubwa mbere rero kuva Amerika yashiraho itsinda mpuzamahanga ryo guhuza imfashanyo za gisirikare zigenewe Ukraine mu myaka itatu ishize nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyagabwe muri Gashyantare 2022 , Umuyobozi wa Pentagon ntazitabira inama y’abaminisitiri b’ingabo.
Kutazitabira inama kwa Hegseth kwemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, wavuze ku bibazo by’izindi gahunda zari ziteganijwe avugana na Euronews.
Ambasaderi wa Amerika muri NATO, Matthew Whitaker, azamusimbura muri iyi nama. Hegseth we yiteguye kwitabira inama y’abaminisitiri b’ingabo ba NATO.
UDCG (NATO Ukraine Defence Contact Group) yashinzwe n’uwabanjirije Hegseth, Lloyd Austin, kandi ibihugu birenga 50 bigize uyu muryango byahaye Ukraine inkunga ingana na miliyari 126 z’amadolari ya Amerika (€ 111bn) y’intwaro n’ubufasha bwa gisirikare, harimo miliyari zisaga 66.5 z’amadolari yatanzwe na Amerika.
Icyakora, kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangira imirimo muri Mutarama, nta tangazo rishya ry’Igisirikare cya Amerika cyangwa inkunga z’intwaro kuri Ukraine.
Muri Gashyantare, Hegseth yashyikirije ubuyobozi bwa UDCG u Budage n’u Bwongereza, avuga ko Washington itazongera kugira uruhare mu nama ziba buri kwezi.
Biteganijwe ko muri iki cyumweru abaminisitiri b’ingabo ba NATO bazarangiza ibyifuzo byo kongera amafaranga ashyirwa mu gisirikare kuva kuri 2% kugeza kuri 5% bya GDP, mbere y’inama y’abayobozi ba NATO mu mpera za Kamena i La Haye, aho biteganijwe ko Perezida Trump azitabira.




