Byagenze gute ngo Mariah Carey apfushe nyina na mukuru we ku munsi umwe?

Nyina wa Mariah Carey, Patricia na mukuru we, Alison, bapfiriye umunsi umwe mu mpera z’icyumweru, nk’uko uyu muririmbyi wo muri Amerika yabitangaje.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Mariah Carey yagize ati: “Umutima washengutse ku ko nabuze mama muri iyi weekend ishize.” “Ikibabaje, mu kintu kibabaje, na mushiki wanjye yatakaje ubuzima bwe kuri uwo munsi.”

Uyu muhanzikazi watsindiye Grammy yavuze ko yumva yishimiye kuba yaramaranye igihe na nyina mu cyumweru kibanziriza urupfu rwe maze asaba guhabwa akanya ko gukora ikiriyo.

Nta yandi makuru arambuye ku mpamvu zateye izi mpfu yatangajwe nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Patricia, w’imyaka 87, yahoze ari umuririmbyi wa opera akaba n’umutoza w’ijwi ufite inkomoko muri Irlande.

Mu gitabo cye cyo mu 2020, Mariah Carey, umuririmbyi watsindiye ibihembo bya Grammy inshuro eshanu, yasobanuye umubano we utoroshye na nyina, avuga ko byamuteye “umubabaro mwinshi n’urujijo”.

Carey, w’imyaka 55, yavuze ko haje ihangana hagati yabo. Ishyari ry’umwuga “ryazanye no gutsinda, ariko iyo umuntu ari nyoko kandi ishyari rikagaragara ukiri muto, birababaza cyane”.

Ariko yavuze kandi ku rukundo rwinshi yakundaga nyina, aho yanditse ati: “Kuri Pat, mama, wanjye, we, muri ibyo byose, nizera ko mu by’ukuri yakoze uko ashoboye. Nzagukunda ibyiza nshoboye, buri gihe. ”

Mu kiganiro na Gayle King mu 2022, uyu muhanzikazi yavuze ko “byanze bikunze” yagizweho ingaruka ku kunengwa na nyina igihe yari arimo gukura.

Yongeyeho ko yahoze ashimira nyina kuba yaramwinjije mu muziki.

Umubano wa Carey na mukuru we, Alison, w’imyaka 63, nawo ntabwo wari woroshye.

Mu gitabo cye, yanditse ko we na musaza we Morgan, basa nk’abantu bataziranye avuga ko byari byiza “mu mutwe no ku mubiri kuri njye kutagira ‘contact’ iyo ari yo yose”.

Alison yahise arega Carey asaba impozamarira y’amadolari miliyoni 1.2 (£ 909.780) nyuma yo gusohora iki gitabo kubera “akababaro gakomeye cyamuteye mu mutima”, ashimangira ko cyanditswe mu buryo bwo “kwihorera”.

Se w’uyu muhanzikazikazi, Alfred, yapfuye mu 2002 azize kanseri afite imyaka 72.
Carey afatwa nk’umwe mu baririmbyi bagize ibihe byiza ku Isi.

Indirimbo ye y’ibiruhuko , “All I Want For Christmas Is You”, ni yo ndirimbo ya Noheri y’umuhanzi w’umugore yagurishijwe cyane y’ibihe byose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *