Byatahuwe ko hari ibitsina by’ibyomekano abagore bambariraho bikabafasha kureshya abagabo

Mu gihe hirya no hino ku isi hakunze kugaragara abagore n’abakobwa bashakisha ubwiza butari karemano, ubu noneho hagaragaye ibitsina by’ibiterano abagore bagura ku masoko bagamije gukurura abagabo.
Abagore bagura ibyo bitsina babyambariraho indi myenda, ubirebeye inyuma akibaza ko ari ibya nyabyo.
Ibyo bitsina bigurishwa ku masoko agiye atandukanye bigaragara ko bifite abaguzi batandunye.
F
Iyo ibyo bitsina bitumbye bigaragara ko ari binini, cyane cyane ngo abitabira kubigura usanga ari abacuruza imibiri yabo (indaya) bikabafasha gukurura abakiriya.
Ibi bimaze kugaragara mu bihugu bitandukanye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Afrika 363, gitangaza ko iyi mico yanageze no mu bihugu bya Africa.
Uretse abakora umwuga w’uburaya bakunze gukoresha ubu buryo bwo kw’iyambika ibitsina by’ibigurano, ngo ibyamamare bitandukanye bikunze ku garagara mu ruhando rwa muzika nabyo bikunze gukoresha ubu buryo bagamije gukomaza kuvugwa no kwamamara.
FG
Uretse ibyo bitsina by’ibyomekano byibanzweho ngo haba hari n’ibibuno bijyanye n’ibyo bitsina ngo bihindura ikimero cy’ubyambaye.
Abagabo bakunze kugaragara mu bushurashuzi bakaba bagirwa inama yo kwitonda bakamenya neza niba ibyo bitsina biba bigaragara imbere y’imyenda y’abagore ari ibya nyabyo cyangwa niba ari ibigurano.Gusa ariko ngo ibyiza ni uko barushaho kwifata ntibashukwe n’imibiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *