Abanya-Kenya barindwi batsinze urubanza rukomeye mu rukiko rwo mu Bwongereza, aho byemejwe ko babyarwa n’abagabo b’Abongereza bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kenya.
Aba baturage babashije kumenya ba se banyabo bifashishije ububiko rusange bwa ADN (DNA databases), aho byagaragaye ko batandatu muri bo babyarwa n’abasirikare ba British Army Training Unit Kenya (BATUK), mu gihe undi umwe se yari umukozi w’isosiyete y’Abongereza yakoreraga muri Kenya.
Ni ubwa mbere urukiko rwo mu Bwongereza rufashe umwanzuro ushingiye ku bimenyetso bya ADN byabonetse muri ubu buryo, bikaba bifunguye inzira nshya ku itsinda ry’aba bana kugira ngo basabe ubwenegihugu bw’u Bwongereza.
Aba bana bavutse mu myaka ya 1990, bakurira mu buzima bugoranye no kubura icyizere muri sosiyete, bitewe n’uko bari abana b’abirabura n’abazungu icyarimwe.
Amadosiye y’urukiko agaragaza ko benshi muri bo bavutse hafi y’igihe abasirikare b’Abongereza barangizaga amasezerano yabo y’amezi icyenda muri Kenya, bikomeza gushimangira ibimenyetso byabo.
Ababyeyi b’aba bana bavuze ko bari mu rukundo n’aba basirikare, bityo bitari ibibazo by’ihohoterwa.
Uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko rwo i Londres ushyirwa mu mateka nk’intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’abavutse mu bihe by’imirwano cyangwa y’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu.




