Imitezi ni imwe mu ndwara akenshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusa ubwandu bwayo hari n’ubwo buturuka ku kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye k’uyirwaye bishobora kuyanduza.
Urugero, nk’umubyeyi hari ubwo ashobora kuyanduza umwana we mu gihe cyo kwibaruka.
Ikigo Centers for disease Prevention (CDC) kivuga ko indwara y’imitezi ikwirakwira vuba, yemwe igakunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi.
Abantu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 24 bari mu bo ikunda kwibasira.
Iyi ndwara kandi ku bagabo badakebye (badasiramuye) bashobora kuyandura batanakoze imibonano, kubera kudasukura bihagije igitsina cyabo noneho mikorobi iyitera yahagera ikororoka.
Imitezi iterwa n’iki?
Imitezi iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Bivuze ko iyi mikorobi ikura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga, ku bagore.
Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano mu kanwa, mu kibuno ku baryamana bahuje ibitsina, no mu muhogo.
Imitezi irangwa n’iki?
Ntabwo abantu bose banduye iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso, ari na yo mpamvu ushobora kuyandura utabizi.
Iyo ibimenyetso bije, biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gusa bishobora no kuza nyuma y’iminsi 30.
Iyo bije ku bagore no ku bagabo ntibiba bimwe.
Nko ku bagore mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi, kubabara mu kiziba cy’inda, kokerwa cyane iyo uri kunyara, gutukura amaso akazamo n’imirishyi, kuva nk’uri mu mihango kandi atari igihe cyayo no kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina.
Ku bagore bayirwaye kandi abaho kuribwa uri gukora imibonano, kokerwa mu muhogo iyo ukora imibonano mu kanwa ndetse no kubyimba mu muhogo.
Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.
Ku bagabo ku rundi ruhande mu gitsina hasohokamo ibimeze nk’amashyira bishobora kuba nk’umweru cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi, kokerwa uri kunyara, kubabara no kubyimba ubugabo, kokerwa mu muhogo iyo ukoresha ururimi mu gitsina cy’umugore no kubyimba mu muhogo.
Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 na 14 nyuma yo kwandura.
Imitezi isuzumwa ite?
Imitezi nyuma yuko ugaragaje ibimenyetso byayo, kwa muganga bazapima ibisohoka mu gitsina. Nibiba ngombwa uzanapimwa ibyo mu kanwa cyangwa mu kibuno niba naho hagaragaza ibimenyetso.
Kuko akenshi uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia, na yo bazayipima, bakuvure byose icyarimwe.
Uko imitezi ivurwa
Mu kuvura imitezi hifashishwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike.
Muganga ni we uzagena niba uri buhabwe ibinini cyangwa ugaterwa inshinge. Bizaterwa n’igihe umaze ugaragaje ibimenyetso n’uburyo mikorobe zingana muri wowe, nyuma yo gupima ibizamini.
Bizaba byiza ko uwo mwakoranye imibonano na we avurwa kugira ngo atazongera kukwanduza cyangwa akaba yakwirakwiza indwara mu bandi.
Mu gihe uri gufata imiti y’imitezi ntiwemerewe gukora imibonano, unayikoze wakoresha agakingirizo.
Ni byiza gufata imiti uko muganga yagutegetse kandi ukayimara. Kuyifata nabi kimwe no kwivura magendu bigira ingaruka zinyuranye haba ku bagabo no ku bagore.
Ku bagore iyo itavuwe neza bishobora guteza kubyimbirwa mu kiziba cy’inda bikaba byatera kwangirika kw’imiyoborantanga, bityo hakaba hazamo n’ubugumba.
Bishobora kandi gutera gutwitira inyuma y’umura, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko inda ivamo, yaba itanavuyemo bikaba byatera ikibazo umugore utwite.
Kuyandura atwite bigira ingaruka ku mwana kuko iyo atavuwe neza umwana we arayivukana. Ikindi ni uko byateza gukuramo inda, kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana akavukana ubwandu bw’amaraso.
Ku bagabo kutavurwa neza bishobora gutera epididymitis, indwara yo guhora utonekara ubugabo, na byo bikaba byatera ubugumba udafatiranye hakiri kare.
Bishobora kandi gufata kuri porositate bikaba byatera gufungana k’umuyoboro w’inkari bigatera ikibazo cyo kunyara zidasohoka neza.
Imitezi ishobora kwinjira mu maraso no mu ngingo, ibishobora no kuvamo urupfu. Kwandura imitezi kandi bituma kwandura agakoko gatera SIDA byoroha.
Uko wakwirinda imitezi
Bijyanye no kuba iyi ndwara yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, no ngombwa kwimakaza uburyo bwo kwifata, ubudahemuka ndetse n’agakingirizo.
Ibi bivuze ko niba ukiri ingaragu ari ngombwa kureka gukora imibonano mpuzabitsina. Niba warashatse, reka guca inyuma uwo mwashakanye. Niba bibananiye mwese, mwitabaze agakingirizo.
Ni ngombwa kandi ko umwana wese ukivuka ahabwa umuti wo mu maso wo kumukingira.
Ku bagabo, kwisiramuza ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’imitezi.

6 Responses
Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
nukuri kwimana muze dusenge kuko bikomeye none byashoboka kute kuyirinda icyakora umuntu yareka guhuza ibitsina byabo bakareka kusabana bakabonana nuwo ubawarashakanye
Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
ariko ngo habaho nimiti gakondo iyivura?
Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
ESE IRACYIRA BURUNDU?
Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
ESE IRACYIRA BURUNDU?
Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
💟 #USHAKA_GUCA_UKUBIRI_NA_INFECTIONS_KORESHA#FEMININE_WASH_WITH_GAMAT:💟
+250789196606
★Isukura mu gitsina.
★Irinda ikanica mikorobe mbi ziza mu gitsina.
★irinda kuma mu gitsina ukagira ububobere no mu gihe cy’imibonano mpuza bitsina
★ikiza kuzana ururenda runuka mu gitsina.
★iringaniza aside cg ubusharire burinda igitsina.
★irinda ikanavura infections na tricomunase
★ivura kwishimagura mu gitsina ikavura n’udusebe two mu gitsina.
★itera guhumura neza mu gitsina no kumva hameze neza.
★iringaniza ikanegeranya neza imyanya ndangagitsina.
★irinda kuzana imiburu ku gitsina mu gihe wogoshe.
#ICYITONDERWA: IYI #FEMININE_WASH : ikoze mu buryo bw’umwimerere, kandi bw’amazi,yagenewe kwoza mu gitsina gore. Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara cg ukatwandikira kuri WhatsApp:+250789196606.Roho nziza mu mubiri muzima
💟MURAKOZE CYANE!