PULS (“Precise & Universal Launching System”, yahoze yitwa Lynx MRL) ni intwaro ya rutura yohereza ibisasu bya rokete byinshi icya rimwe yahimbwe kandi ikorwa na ELBIT Systems ( icyahoze ari Inganda za Gisirikare za Israel, IMS) kandi ikoreshwa n’Igisirikare cya Israel ndetse n’ibindi bihugu birimo u Rwanda nk’igihugu rukumbi cya Afurika gitunze izi ntwaro.
Amateka
Nyuma yo kugura Israel Military Industries iguzwe na Elbit Systems muri 2018, hakozwe verisiyo igezweho kandi yongerewe ubushobozi ya Lynx, bayita PULS (Precise & Universal Launching System). Ikigo cy’ikoranabuhanga mu bya gisirikare (DTI) cyo muri Thailande ubu gifatanya na Elbit Systems mu gukora verisiyo yo muri Thailande ya PULS yitwa D-11A.

EURO-PULS ni indi verisiyo yo mu Burayi irimo gukorwa ku bufatanye hagati y’ikigo KNDS cy’Abadage kandi ELBIT ihanze amaso isoko ry’u Burayi ishaka kwigarurira yifashishije ubundi bwoko bwa misile. Mu rwego rw’uyu mushinga, byari biteganyijwe ko ibisasu by’intwaro za GMLRS (Guided Multiple Launch Rocket System ) cyangwa misile za HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) zikorwa na Amerika zazahuzwa n’ibisasu bya EURO-PULS, ariko, ubuyobozi bwa Lockheed Martin, uruganda rukora misile muri Amerika, rwanze kubikora.
Muri Mutarama 2023, Denmark yatangaje ko iri mu biganiro byo kugura PULS zigera ku munani zizajya zikoreshwa n’Igisirikare cy’Ubwami bwa Danemark.

Muri Werurwe 2023, Minisiteri y’Ingabo y’u Buholandi yatangaje ko izagura ibitwaro 20 bya PULS bigenewe Igisirikare cy’Ubwami bw’u Buholandi, ndetse iza mbere zatanzwe muri uwo mwaka. Amasezerano yari afite agaciro ka miliyoni 305 z’amadolari yashyizweho umukono ku itariki ya 18 Gicurasi.
Ku itariki ya 10 Ukwakira 2023, Guverinoma ya Espagne yafashe icyemezo cyo gutumiza verisiyo ya PULS yakorewe mu gihugu muri gahunda ya SILAM.
SILAM (High Mobility Launcher System) ni umushinga wo gukora intwaro zimukanwa zirasa rokete nyinshi wa Espagne urimo gutunganywa n’amasosiyete yo muri Espagne, Expal na Escribano ku bufatanye na ya sosiyete yo muri Israel, Elbit Systems, wo gukorera izi ntwaro Igisirikare cya Espagne.

Hanze y’u Burayi, izi ntwaro zikoreshwa n’u Rwanda, Azerbaijan, na Qazaqistan, kandi Peru iherutse gutoranya ikoranabuhanga rya PULS ngo izajye ikorerwa ku butaka bwayo. Ibi ngo byerekana kwiyongera ko gushaka izi ntwaro ku Isi yose nk’ubundi buryo buhendutse kandi bwiza ugereranyije na HIMARS zikorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda rwatumije PULS 5 (zikitwa Lynx) mu 2007, zitangira gukoreshwa n’Igisirikare cy’u Rwanda kuva mu 2008. Ni cyo gihugu cyonyine ku mugabane wa Afurika gitunze izi ntwaro.
Israel yatangiye gukoresha PULS mu Gisirikare cya IDF mu 2020 ku izina rya Lahav, ikaba ari intwaro ya PULS yashyizwe kuri chassis y’Ikamyo izwi nka HEMTT (Heavy Expanded Mobility Tactical Truck). Yatangiye gukoreshwa bwa mbere muri Gashyantare 2024 mu gihe cy’Intambara ya Gaza.

Ishobora gukorwa ku buryo yatwara roketi zitandukanye muri pod 2 (buri pod iba irimo rokete 18) zishobora kuba rokete za 122mm; cyangwa za 160mm LAR-160 cyangwa roketi za ACCULAR; cyangwa umunani (2 × 4) za 306mm za EXTRA; ebyiri (2 × 1) 330mm za Delilah cyangwa enye (2 × 2) 370mm za Predator Hawk zo mu bwoko bwa missile ballistique.
PULS ishobora kandi gutwara no kurasa drones za SkyStriker z’ubwiyahuzi, aho bivugwa ko ari ikintu kidasanzwe muri ubu bwoko bw’intwaro. Indege zitagira abaderevu za SkyStriker zishobora kuraswa mu ntera ya kilometero zirenga 100 kandi drone 6 zipakirwa mu munwa umwe nk’uko amashusho yasohowe na Elbit Systems abigaragaza. Izi ndege zitagira abadereva zishobora gukurikirana igipimo kirimo kugenda bitandukanye n’izindi misile za PULS, ariko ishobora no kugaruka no kugwa nyuma yo gushaka amakuru kandi ikongera ikoherezwa.




