Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga. Ni umunsi wa 206 mu minsi isanzwe igize umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 160 ngo ugere ku musozo
Tariki ya 24 Nyakanga 1911, umuvumbuzi w’Umunyamerika Hiram Bingham yavumbuye agace ka Machu Picchu gaherereye mu shyamba rya Amazone ku gihugu cya Peru. Aka gace gafite umwihariko wo gukurura ba mukerarugendo kubera ubwiza nyaburanga gafite.
Amateka ya Machu Picchu yitirirwa ko yavumbuwe kandi yari imaze imyaka ibinyejana ibayeho
Machu Picchu ni inyubako zangiritse ziherereye mu gace k’imisozi miremire y’amashyamba muri Peru. Ubusanzwe ngo rwari urugo rw’abami bo mu bwoko bwa Inca.
Abahanga mu mateka y’Isi bavuga ko Ubwami bw’aba Inca bwabayeyo hagati y’1438 n’1472. Iki gihe, ubwami bwa Inca bwayoborwaga na Pachacuti . Gusa Ubwami bw’aba Inca ntibwamaze imyaka myinshi kuko Abanya-Espagne batangiye kwigaruria ibice byose byo muri Amerika y’Epfo mu mwaka 1450.
Iki gihe bagendaga bakusanyiriza abantu bose bo mu bice bigaruriye ahantu heza kandi byoroshye ko haturwa. Ibi byaje gukora ku ba Inca kubera ko ubwami bwabo bwari ahantu habi, mu misozi ikikijwe n’amashyamba, abanya Espagne bahise babimurira mu bundi bwami bwari buturanye nabo.
Kugeza mu mwaka w’1911, nta muntu wari wakamenye ibya Machu Picchu.Tariki ya 24 Nyakanga 1911, Umunyamerika w’umushakashatsi ku bisigaramatongo, Hiram Bingham yageze bwa mbere muri ako gace. Yahafashe amafoto ayereka abantu bo hirya no hino abinyujije mu nyandiko yandikaga zivuga ubwiza ntagereranwa bw’ako gace. Ibi byatumye abantu bo hirya no hino ku Isi bagira amatsiko menshi yo kugera mu gace batekererezwaga nk’ijuru ryo kw’isi n’inyandiko za Hiram.
Mu mwaka w’1976, leta ya Peru yemeje ko agace ka Machu Picchu kavugururwa. Ibisigazwa by’inkuta z’amabuye zarasanwe ariko bikozwe mu buryo budahindura imimerere y’agace.
Mu mwaka 1983, ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) ryashyize agace ka Machu Picchu mu hantu nyaburanga heza ku Isi. Naho mu mwaka 2007 biciye mu matora yabereye kuri interineti UNESCO yashyize Machu Picchu ku rutonde rw’ahantu 7 heza cyane ku isi (7 merveilles du Monde ).
Kugeza ubu, Machu Picchu iri mu bintu byinjiriza Peru amafaranga menshi bitewe n’ubukerarugendo buhakorerwa. Buri mwaka abantu 300,000 bajya gusura aka gace mu gihe cy’impeshyi.



