Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Police FC, yatangaje ko yamaze kurega umunyamakuru Ngabo Roben mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kumushinja kumuharabika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mata ubwo Ngabo Roben na bagenzi be bari mu kiganiro cya siporo gitambuka kuri Radio/TV10, uyu munyamakuru yatangaje ko hari abakinnyi bane uriya mukinnyi yambuye ndetse bakaba baranamubuze.
Mu bo Ngabo yavuze, harimo Hakizimana Muhadjili ngo Lague abereyemo Frw miliyoni 1 akomoka ku bukode bw’imodoka bungana n’amezi abiri, Ngabonziza Pacifique abereyemo Frw 300,000 yamugurije na Ishimwe Christian abereyemo Frw 200,000.
Usibye bariya bakinnyi basanzwe bakinana na Byiringiro muri Police FC, uyu munyamakuru yanavuze ko uriya rutahizamu abereyemo myugariro Mutsinzi Ange Frw 1,500,000.
Ngabo yasobanuye ko impamvu Lague usanzwe afite urugo yahindutse karyamyenda nyamara ikipe ye yaramuguze Frw miliyoni 45 ndetse ikaba inamuha umushahara wa Frw miliyoni 2.5 ku kwezi, ari uko amafaranga ahembwa ayajyana mu tubari ndetse akaba anafite abakobwa atunze.
Ati: “Hari n’abakobwa babiri beza cyane b’inzobe batuye hariya mu Kagarama babana, byavugwaga ko ari we ubishyurira inzu, ari we ubakorera iby’ibanze byose nkenerwa. Birabe ibyuya abe atabikorera benshi.”
Byiringiro Lague mu kiganiro yahaye SK FM, yavuze ko uriya munyamakuru yamuharabitse, kuko nta madeni abereyemo bagenzi be.
Ati: “Ibyo ntabwo ari byo, mwababajije bababwira ko mbafitiye amadeni? Ntabwo ari byo gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje gusuzuma ngo urebe ko ari byo, ni amakosa, ni ugusebya umuntu kandi ntabwo ari byiza.”
Yakomeje agira ati: “Muhadjili nta modoka namukodesheje. Mfite ubutumwa bw’ibyo naganiriye na Ange [Mutsinzi] nkimara kubyumva, ibyo ntabwo ari byo ni ibihuha rwose. Ntabwo nzi aho biri guturuka, nta muntu wigeze umpamagara ngo ambure, ni ukumbeshyera.”
Uyu mukinnyi yunzemo ko yamaze gutanga ikirego muri RIB, ati: “Ntababeshye maze gutanga ikirego kuko yamparabitse cyane birenze. Ngabo Roben ni we nagiye kurega. Nta kibazo mfitanye na we kuko turi n’inshuti. Ikintu cyantunguye kikanantangaza ni ukuntu yavuze ibintu atabanje kumpamagara.”
“Nta nimero ye ngira namwandikiye kuri Instagram mumenyesha ko yakoze amakosa, ngiye gutanga ikirego kugira ngo atazongera. Inzira y’ibiganiro ntayo sinzi icyo naganira na we, nageze kuri RIB kandi sinasubirayo.”
Lague yageze muri Police FC mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma yo gutandukana na FK Sandvikens yo muri Suède yari amaze igihe akinira.




