WhatsApp Image 2025-01-03 at 12.18.11_be123709

Byiringiro Lague yatandukanye na Sandvikens IF

Ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yatangaje ko yatandukanye n’umukinnyi w’Umunyarwanda Byiringiro Lague nyuma y’imyaka ibiri bakorana.

Iki cyemezo cyamenyekanye mu itangazo iyi kipe yashyize ahagaragara rivuga ko impande zombi zanzuye kurangiza amasezerano kubwumvikane neza.

Byiringiro Lague yageze muri Sandvikens IF mu 2022 avuye mu ikipe ya APR FC yo mu Rwanda, aho yari ashyize imbere intego yo kuzamura urwego rwe mu mupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi.

Mu gihe yamaze muri iyi kipe, Lague yerekanye impano n’ubushobozi ndetse yagiye yitabazwa kenshi mu mikino ya Sandvikens IF ayifasha mu rugendo rwayo rw’imikino yo mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo impamvu nyamukuru y’iri tandukana itigeze itangazwa mu buryo burambuye hari amakuru avuga ko hari amakipe yaba yaraganirije uyu musore.

Umutoza wa Sandvikens IF yashimiye Lague ku musanzu we mu ikipe avuga ko yari umukinnyi w’intangarugero haba mu kibuga no hanze yacyo.

Byiringiro azwi cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, aho yagiye akina imikino itandukanye y’igihugu ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bari bafite icyizere cyo gutanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu Lague ntiyigeze atangaza amakuru mashya ajyanye n’ahazaza he ariko hari icyizere ko ashobora gukomeza gukina ku mugabane w’u Burayi cyangwa gusubira mu Rwanda aho yakinaga mbere y’uko ajya muri Sweden.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *