Rutahizamu mushya w’ikipe ya Sandvikens IF n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Byiringiro Lague yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe nshya maze avuga ku uko yabonye ubuzima bushya muri Suède.
Mu kiganiro gito yagiranye n’iyi kipe nyuma y’imyitozo ye ya mbere yaranzwe n’urubura yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe 2023 nyuma yo kugera muri Suède kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Lague yatangiye abazwa uko bavuga neza amazina ye yombi, hanyuma bamubaza uko yabonye igihugu n’ibyo yahakunze.
Mu gusubiza iki kibazo Lague yagize ati:” Nakunze urubura rwa hano, ni ubwa mbere nari ndubonye. Nakunze kandi abantu ba hano, baratangaje!”
Lague yongeye kubazwa uko yabonye imyitozo ye ya mbere yakoze mu gihe cy’iminota 15. Maze agira ati:” Imyitozo yari myiza cyane. Ikindi ni uko nishimiye gukinana na Yannick nka mukuru wange ndetse duhuririra mu ikipe y’igihugu, rero ntako bisa.”
Byiringiro Lague yageze muri Suède kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma kubanza kugira ibibazo by’impapuro z’inzira.
Iyi kipe yamubengukiye mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroun mu 2022 nubwo uyu mukinnyi atakinnye imikino yose abanzamo ariko umwe gusa yabanjemo wahise umuhesha ayo mahirwe, ubu akaba afitiye Sandvikens amasezerano y’imyaka ine.
Aya ni amahirwe ya kabiri yo gukina i Burayi Lague abonye kuko ubwo yajyagayo bwa mbere bitamuhiriye.
Lague yakiniraga APR FC guhera muri Mutarama 2018, nyuma y’uko avuye mu Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Lague yanyuzwe n’urubura rwo muri Suède

Mukunzi Yannick yakiriye Lague muri iyi kipe

Lague yakiniye APR FC guhera muri 2018




