Cabo Delgado: Inzara yatumye abasirikare bari baroherejwe guhashya ibyihebe batoroka

Amakuru aturuka mu gihugu cya Mozambique aravuga ko abasirikare b’iki gihugu bari baroherejwe guhashya ibyihebe mu turere tw’Intara ya Cabo Delgado bataye ibirindiro byabo barahunga, kubera inzara.

Abataye ibirindiro byabo nk’uko ikinyamakuru Carta kibivuga ni abari baroherejwe mu turere twa Mucojo na Macomia.

Abaturage bo muri turiya turere babwiye ikinyamakuru Carta ko abasirikare bavuganye na bo bababwiye ko bari bamaze iminsi myinshi barwanira n’ibyihebe mu gace ka Quiterajo, gusa bakavuga ko bari mu myago byo gupfa batishwe n’amasasu y’umwanzi ko ahubwo inzara ari yo ishobora kubica.

Umwe mu bahaye amakuru kiriya gitangazamakuru yagize ati: “Bavuze ko bamaze igihe bagorwa no kubona ibyo kurya, bitandukanye n’abasirikare bagenzi babo bo mu Rwanda”.

Uyu yakomeje agira ati: “Abenshi muri bo bageze mu giturage cyo muri Macomia hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kabiri, basiga imbunda zabo mu kigo cya gisirikare hanyuma bata akazi kabo. Barimo baratakaza ubuzima kandi benshi bafashe icyemezo cyo guta misiyo yabo.”

Amakuru avuga ko abenshi mu basirikare bari guhunga kubera inzara ari abiganjemo abari bamaze igihe gito boherejwe i Cabo Delgado nyuma yo kuva ku ikosi muri Mutarama uyu mwaka.

Abasirikare ba Mozambique biravugwa ko bari guhunga, mu gihe raporo Igisirikare cy’iki gihugu giheruka gusohora yerekana ko muri Nzeri cyari kimaze gukoresha 82.8% by’amafaranga y’ingengo y’imari cyagombaga gukoresha muri uyu mwaka wa 2024.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *