20251120_63837

CAF yahembye umukinnyi w’Umunyafurika mwiza kurusha abandi muri 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahembye umunya-Maroc Achraf Hakimi nk’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika wahize abandi muri uyu mwaka wa 2025.

Uyu myugariro w’iburyo usanzwe akinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yegukanye kiriya gihembo ahigitse umunya-Misiriri Mohamed Salaha ndetse n’umunya-Nigeria Victor Osimhen.

Achraf Hakimi w’imyaka 27 y’amavuko, nyuma yo kwegukana kiriya gihembo yabaye umunya-Maroc wa mbere wongeye kugitwara nyuma ya Mustapha Hadji waherukaga kugitwara mu 1998.

Usibye Hakimi wahawe kiriya gihembo nyuma yo gufasha PSG gutwara ibikombe bitanu birimo icya UEFA Champions league, mugenzi we Ghizlane Chebbak usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc y’abagore na we yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika, nyuma yo guhigika Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Rasheedat Ajibade na Sanaa Mssoudy basanzwe bakinana mu kipe y’Igihugu ya Maroc.

Hakimi nyuma yo guhembwa nk’umukinnyi mwiza muri Afurika kurusha abandi, yavuze ko ari icyubahiro kuri we ku kuba yahawe kiriya gihembo.

Ati: “Mu by’ukuri ni icyubahiro kuri njye ku bwo gutsindira iki gihembo gikomeye. Iki gihembo si icyanjye, ni icy’Abanyafurika bose bafite inzozi.”

Yunzemo ko nyuma yo guhabwa kiriya gihembo kuri ubu mu byo ashyize imbere ari ugufasha Maroc kwegukana Igikombe cya Afurika cya 2025, dore ko imaze imyaka igera kuri 50 idatwara iki gikombe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *