Inzu ya sinema ya Canal Olympia Rebero, imaze imyaka itanu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko igiye gusoza ibikorwa byayo mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Iyi sinema izafunga ku mugaragaro ku wa 28 Ukuboza 2025.
Ubuyobozi bwa Canal Olympia Rebero bwatangaje ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe kinini cy’akazi n’ubufatanye n’abakunzi ba sinema, buvuga ko nubwo ibikorwa byabo bihagaritswe, inyubako izakomeza gukoreshwa mu kwerekana filime ariko ikaba izaba ifite ubuyobozi bushya.
Amakuru aturuka hafi y’iyi nzu ya sinema agaragaza ko ubuyobozi bwayo bwari bumaze iminsi bushaka umushoramari wayigura cyangwa wayifata, nubwo kugeza ubu hataramenyekana uwamaze kuyegukana.
Canal Olympia Rebero yafunguwe ku mugaragaro mu 2021, iza isubiza icyifuzo cy’abantu benshi bari bategereje ahantu hagezweho ho kwidagadurira no kwishimira sinema yo ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda.




