Fridolin Ambongo, Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari i Kigali aho yitabiriye inama Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo Cardinal Ambongo yageze i Kigali.
Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali Ambongo wakunze kudacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakiriwe na Antoine Cardinal Kambanda, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Inama Ambongo yitabiriye itegura inama rusange ya ririya huriro izaba muri Nyakanga 2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, biteganyijwe ko Antoine Cardinal Kambanda yakira mugenzi we Cardinal Ambongo mu gitambo cya misa kibera kuri Shapele ya Saint-Paul i Kigali.
Uretse Cardinal Ambongo, hari abandi bepisikopi 11 bitabira inama ya Komite ya SECAM i Kigali n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.
Ibihugu byitabira harimo Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique na RDC.



