Umukinnyi wa filime w’Umuyapani wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya, Cary-Hiroyuki Tagawa, witabiriye bwa nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025 nyuma yo kurwara igihe kitari gito. Yari afite imyaka 75.
Tagawa yavukiye mu Buyapani, ku mubyeyi witwaga Mariko Hata wari umunyamideli/umukinnyi w’ikinamico, n’umusirikare w’Umunyamerika ufite inkomoko mu Buyapani.
Bitewe n’akazi ka se, umuryango wabo wahoraga wimuka, kugeza bimukiye muri California y’Amajyepfo ari na ho yatangiriye urugendo rwe rwa sinema.
Yatangiye kwigaragaza ubwo yigaga mu ishuri rya Duarte High School, nyuma y’aho akomereza muri University of Southern California. Ubundi akazi ko gukina filime yagafatanyaga n’imyitozo ya Kendo na Shotokan Karate, abifashijwemo n’umutoza Masatoshi Nakayama.
Umwuga we watangiye kumenyekana cyane kuva mu 1987 ubwo yakinaga muri filime “The Last Emperor”; mu 1989 yongera kwigaragaza muri “Licence to Kill”, bikomeza kumufungurira amarembo mu ruganda rwa sinema.
Mu myaka irenga 38 yamaze muri sinema, yakinnyemo filime nyinshi zitoroshye kurondora zose. Nyamara zimwe mu zamenyekanye cyane harimo: Bridge of Dragons, Big Trouble in Little China, Armed Response, The Last Emperor, Bulletproof, Licence to Kill, Kickboxer 2, Showdown in Little Tokyo, Soldier Boyz, Danger Zone, Top of the World, Vampires, American Dragons n’izindi nyinshi.




