Polisi y’u Rwanda yavuze ku mashusho yagaragaje umupolisi ari kugundagurana n’umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gutangira gukurikirana iby’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umunyamaguru wari wanze kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda. Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, uwo muturage yari yabujijwe kwambuka mu gihe imodoka zari ziri gutambuka, ariko yanga guhagarara, bituma umupolisi umubuza […]

Abakinnyi babiri ba APR FC baravugwaho kuyigurisha muri Egiputa

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC, Mamadou Sy na Yussif Seidu Dauda baravugwaho imyitwarire idahwitse yatumye bakurwa ku rutonde rw’abakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye mu Misiri, aho ikipe y’Ingabo yahatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3–0. Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi barenze ku mabwiriza y’umwiherero (Camp) ku wa Gatandatu, umunsi umwe […]

Umufana yaheneye Pogačar

Umukinnyi w’amagare ukomoka muri Slovenia, Tadej Pogačar yatsindiye Shampiyona y’u Burayi mu magare 2025 yabereye mu majyepfo y’u Bufaransa, mu karere ka Ardèche/Drôme. Ariko urugendo rwe rugana ku ntsinzi rwahungabanyijwe n’ibikorwa by’abafana bitari byiza. Ubwo Pogačar yamanukaga mu gice kizwi nka Val d’Enfer, yahuye n’uruvangitirane rw’abafana bamwe bamugaragarije imyitwarire mibi: bamukozeho, bamushyiraho “stickers”, ndetse umwe […]

Yagiye kureba amagare, afatwa n’ibise abyara umwana amwita ‘UCI’

Umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali yabyaye umwana w’umukobwa ubwo yari yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye mu Rwanda, maze ahitamo kumwita izina ‘UCI’, risobanura Union Cycliste Internationale mu Kinyarwanda bivuga Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi. Uyu mubyeyi wari wakunze cyane iri siganwa, yari yagiye kureba isiganwa ryaberaga mu mihanda ya Kigali. Ibise […]

Arsenal mu nzira zo kongera amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza biravugwa ko iri mu nzira zo kongera amasezerano y’ubufatanye ifitanye n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Amakuru avuga ko iyi kipe y’i Londres ikorana n’u Rwanda kuva muri 2018 iri mu biganiro bigamije kwagura ubufatanye ifitanye n’u Rwanda. Amasezerano ya […]

Col Frank Bakunzi yakiriye APR FC mu Misiri (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru. Itsinda ry’iyi kipe riyobowe na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza ryakiriwe mu Misiri na Col Frank Bakunzi, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Ambasade iri i Cairo. Abakunzi b’iyi […]

Inkuba yakubise abafana barebaga umukino wa APR FC na Pyramid

Mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabarondo, abantu 16 bakurikiye umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba, umunani muri bo barakomereka bajyanwa ku kigo nderabuzima. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura. Inkuba yakubise ahagana saa cyenda, ubwo […]

APR FC itsinzwe na Pyramids FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinzwe na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2025. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, aho abafana ba APR FC bari bitabiriye ku bwinshi baje gushyigikira ikipe yabo. Mu gice cya […]

Rutahizamu wa APR FC agiye kumara amezi abiri adakina

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Djibril Quattara, azamara igihe kingana n’amezi abiri atagaragara mu kibuga, kubera uburwayi yakuye mu mikino ya Cecafa Kagame Cup yabereye muri Tanzania. Uyu mukinnyi yasubiye mu rugo adasoje iryo rushanwa, nyuma yo kugerwaho n’indwara. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntiyongeye gukinira APR FC. N’ubwo hari amakuru […]

Ababiligi 22 bakiriwe nk’intwari mu Rwanda

Itsinda ry’abantu 22 bakomoka mu mujyi wa Bertrix mu Ntara ya Luxembourg, mu Bubiligi, ryageze i Kigali mu rwego rwo gushyigikira umukinnyi wabo Remco Evenepoel mu marushanwa y’Isi yo gusiganwa ku magare yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Baje bitwaje amabendera y’u Bubiligi, n’ay’u Rwanda ndetse n’ibirango by’umujyi wa bo. Aba baturage, bamwe muri […]

VISIT RWANDA igiye kwamamazwa muri NBA na NFL

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (Rwanda Development Board, RDB) rwatangije ubufatanye bushya n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariyo Los Angeles Clippers yo muri NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL. Ni ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cy’ Afurika kibashije kuba umuterankunga icyarimwe mu makipe akomeye yo muri NBA na NFL, bikaba […]

Urukiko rwategetse ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30

Ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasomye icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Kalisa Adolphe, uzwi nka Camarade, mu gihe cy’iminsi 30. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha, kandi ko kuba ari hanze bishobora kubangamira iperereza ririmo gukorwa. Mu gihe hasomwaga umwanzuro, nta muryango we witabiriye, ariko abanyamakuru bari bahari biteguye […]

Abafana baherekeje Rayon Sports muri Tanzania bafatiwe nzira 

Abakunzi ba Rayon Sports bari bajyanye ikipe yabo muri Tanzania bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo bari mu rugendo rwo gusubira mu Rwanda. Byabaye nyuma yo gusanga imodoka bari batwaye yarengeje ibiro byemewe. Aba bafana bari bagendeye mu modoka ya kompanyi ya Ritco, bageze i Dar es Salaam ku wa Gatanu nijoro, aho ikipe yabo yakinaga […]

Perezida wa FIFA yasabye Tshisekedi gushyiraho umuyobozi wa federasiyo vuba 

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahuye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa 25 Nzeri 2025 i New York. Nyuma y’iyi nama, Infantino yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Tshisekedi, amwise umukunzi w’umupira w’amaguru. Infantino yasobanuye ko baganiriye ku mishinga itandukanye ya FIFA igenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo kubaka sitade, ibibuga, amashuri […]

Mugisha Moïse yikuye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, byatangajwe ko umunyarwanda Mugisha Moïse utari mu bakinnyi b’u Rwanda bagombaga gukina isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, yasimbujwe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo. Mugisha yagize ikibazo cy’amenyo ubwo yagwaga muri Tour du Rwanda 2025 yabaye muri Gashyantare, agahita atakaza […]

Umukinnyi wakiniye Arsenal yapfuye ku myaka 21

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wahoze mu ikipe ya Arsenal, Billy Vigar yitabye Imana afite imyaka 21 nyuma yo gukomeretswa bikomeye mu mutwe mu mukino yakinnyemo ku wa Gatandatu ushize. Uyu musore wakiniraga Chichester City yakomeretse mu mukino wa Isthmian League Premier Division bahuragamo na Wingate & Finchley. Nyuma y’iminota 13 gusa y’umukino, yahise asohorwa mu kibuga, […]

Croix-Rouge yavuze ku ifoto y’umukorerabushake wayo iri kuvugisha benshi

Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge Rwanda watangaje ko ifoto ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukorerabushake wayo ari kumwe n’umukinnyi w’umuzungu muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Rwanda, ntaho ihuriye n’ukuri kuri kuyivugwaho. Iyo foto yagaragaje umukorerabushake w’igitsina gore ahagararanye n’umukinnyi, bigasa nk’aho bari guhana nimero za telefoni. Nyuma y’aho igiye hanze, […]

Iyo myitwarire irashaje: Perezida Kagame ku bihugu birimo u Bubiligi

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu byarwanyije ko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, abibwira ko imyitwarire bikomeje kugaragaza ishaje. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre. Ni Inteko Rusange yahuriranye na […]

Miliyoni 31 Frw nizo yanyereje! Akantu ku kandi ku byavugiwe mu rukiko ubwo Camarade yaburanaga

Urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nzeri 2025. Me. Bizimana Emmanuel, umwunganizi wa Camarade, yongeye kuzamura inzitizi asaba ko urubanza rwaregerwa urukiko rubifitiye ububasha, kuko ibyaha aregwa byose yabikoze akiri ku mwanya w’Umunyamabanga wa FERWAFA […]

Myugariro wa Arsenal Real Madrid yateganyaga gutwarira ubuntu yemeye kongera amasezerano

Umufaransa William Saliba ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, yemeye kongera amasezerano yo gukomeza kuyikinira. Saliba w’imyaka 24 y’amavuko, yifuzwaga cyane na Real Madrid yashakaga kumusinyisha ku buntu, ubwo yari kuzaba asoje amasezerano. Ikinyamakuru The Athletic biciye mu munyamakuru wacyo, David Ornstein, cyatangaje ko William Saliba ufite amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027 yemeye kongera amasezerano […]

Ethiopia yemerewe kwakira umukino wayo na Guinea Bissau kuri Stade Amahoro

Ethiopia yahawe uruhushya rwo kuzakirira umukino, wo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026 uzayihuza na Guinea-Bissau, kuri Stade Amahoro mu Kwakira. Ethiopia iri mu bihugubifite stade zitujuje ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo zakwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi. Mu bihugu byahawe uruhushya n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) rwo gukinina hanze y’imipaka yabyo harimo Ethiopia, ishaka […]

Lorenzo yasabye ubwishingize muri RIB nyuma y’uko Super Manager amwise umutinganyi

Umunyamakuru Lorenzo Musangamfura yasabye ubufasha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko mu kiganiro cyaciye kuri shene ya YouTube, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, amuvuzeho amagambo afatwa nk’ateye ubwoba kandi yuzuyemo ivangura. Mu mashusho y’iki kiganiro yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Super Manager yumvikana ashinja Lorenzo ibikorwa byo kuba umutinganyi, amushinja no kuba “umwaku”, ndetse […]

Icyo FERWACY ivuga kuri Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda usigaye ari umunyonzi

Nsengimana Jean Bosco, wahoze ari umwe mu bakinnyi b’ibirangirire mu mukino w’amagare mu Rwanda, akaza kwisanga mu bwo gutwara abantu ku igare mu Byangabo, ariko FERWACY itangaza ko yiteguye kumufasha mu rugendo rushya yatangiye nk’umutoza. Jean Bosco Nsengimana ni izina rikomeye ryari rizwi cyane mu mukino w’amagare mu Rwanda no mu karere. Yamenyekanye cyane nyuma […]

Ousmane Dembele ni we watwaye Ballon d’Or

Umufaransa Ousmane Dembele ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo, ni we waraye wegukanye igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi. Dembélé yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo umunya-Espagne Lamine Yamal n’umunya-Portugal Vitinha bari bagihataniye. Uyu mukinnyi ufite inkomoko muri Mali mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 35 anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego. […]

Abanyeshuri basenye ishuri ryanze kubereka umukino Arsenal na Man City

Ishuri rya Litein Boys’ High School ryo mu karere ka Kericho, muri Kenya, ryafunzwe by’agateganyo nyuma y’imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku cyumweru nijoro. Iyo myigaragambyo yaje kugera aho abanyeshuri batwika ibyumba by’amacumbi n’amashuri, ibintu bifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi birangirika. Amakuru dukesha TUKO.co.ke avuga ko ibi byatangiriye ku kibazo cyoroheje: ubuyobozi bw’ishuri bwangiye abanyeshuri kureba […]

CIES Football Observatory yavuze umukinnyi uri buhabwe Ballon d’Or

Ikigo CIES Football Observatory gisanzwe gikora ubushakashatsi ku mupira w’amaguru, cyatangaje ko umunya-Espagne Lamine Yamal ari we wegukana igihembo cya Ballon d’Or kiri butangwe kuri uyu wa Mbere. Ibirori byo gutanga iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru France Football biri bubere ahitwa Théâtre du Châtelet, i Paris mu Bufaransa. Mu gihe habura amasaha make ngo iki gihembo […]

Tadej Pogačar yatangaje ko yumva atekanye mu Rwanda kuruta henshi mu Burayi

Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, yatangaje ko yumva atekanye mu Rwanda kurusha uko aba yumva atekanye mu bihugu byinshi byo mu Burayi. Tadej Pogačar na mugenzi we Urška Žigart bakinira ikipe ya Slovenia, bari mu Rwanda, aho bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ibera i Kigali mu Rwanda, kandi ibereye ku […]

Umuzamu wa Rayon Sports yaguye mu muferege

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports FC, Drissa Kouyaté yajyanywe kwa muganga n’ambulance nyuma yo kugwa mu muferege uherereye inyuma ya stade, ahazwi nko kwa Thoma, aho amakipe asohokera avuye mu kibuga. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederations Cup, aho Rayon Sports […]

Bafana Bafana ishobora gukurwaho amanota mbere yo kwesurana n’Amavubi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yatangiye gukurikirana ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, nyuma yo gukora amakosa mu mukino w’ijonjora ryo gushaka Itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wayihuje na Lesotho. Muri uyu mukino Bafana Bafana yakinishije Teboho Mokoena usanzwe akinira Mamelodi Sundowns, nyamara mu mikino ibiri yari yabanje yari yarabonye amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina. Icyo gihe […]

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yageze mu rukiko atiteguye

Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Camarade ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo yageze ku rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Iburanisha ry’urubanza rwa Kalisa ryatangiye nta bantu benshi baryitabiriye uretse abari kumwe na we […]

Amavubi yananiwe kwigira imbere, Argentine itakaza umwanya wa mbere ku Isi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagumye ku mwanya wa 127 ku Isi, ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwerekana uko ibihugu bihagaze mu mupira w’amaguru. Amavubi yagumye kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu mikino ibiri y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi aheruka gukina yatsinzwe na Super Eagles ya Nigeria igitego 1-0, ariko na yo agatsinda Zimbabwe igitego 1-0. […]

Abafana ba Marseille barwanye na Polisi ibahata imihini 

Mu gihe umukino wari ugiye gutangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Burayi (9:00PM CET) kuri sitade ya Real Madrid Santiago Bernabéu, habanje kubaho imvururu zikomeye hagati y’abafana b’ikipe ya Marseille n’inzego z’umutekano za Espagne. Abafana benshi baturutse mu Bufaransa bari baje gushyigikira ikipe yabo, ariko imbere ya sitade habayeho ubushyamirane n’abapolisi […]

Amagare azanyura imbere muri Bk Arena

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko mu mikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, hazaba harimo udushya tudakunze kuboneka. Icya mbere yavuze ni uko isiganwa ryo gusiganwa n’ibihe (Time Trial), risanzwe ribera mu muhanda, ubu rizabera ahantu hafunze, […]

Abakozi ba FERWAFA barafunzwe 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda mu iperereza rikorerwa bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru waryo. Itangazo RIB yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, ryemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abatawe muri yombi. […]

Umukinnyi wa APR FC yatowe nk’umukinnyi wa CECAFA Kagame Cup 

Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ukinira ikipe ya APR FC, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup yakinirwaga mu gihugu cya Tanzania. Iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Singida Black Stars yatsinze Al Hilal ibitego 2-1 bya Clatous Chama waje kurusha abandi bose gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa. APR FC yatwaye umudari wa […]

Abarwanya Israheli bahagaritse isiganwa i Madrid

Ku Cyumweru, isiganwa ry’amagare rya Vuelta a España ryasojwe ritarangiye bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yabereye i Madrid. Abigaragambya, bari bafite amabendera ya Palestina, binjiye mu muhanda w’abarushanwaga basaba ko ikipe ya Israel-Premier Tech ikurwa mu irushanwa kubera intambara yo muri Gaza. Polisi ya Esipanye yashyize abasaga 1,000 mu mihanda, ari na yo mpamvu yabaye igikorwa gikomeye […]

Kazungu Claver yaba agiye kujya kuba i Burayi?

Kazungu Claver, umunyamakuru w’imikino kuri SK FM, aherutse kuvugwaho ko yaba ari hafi yo gusezera kuri radiyo akerekeza muri Polonye. Amakuru yabanje gutangazwa n’umunyamakuru ukorera YouTube witwa Umukada, wavuze ko Kazungu ashobora kuba agiye kwimukira i Burayi. Ariko mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” gica kuri SK FM, Kazungu yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko ari ibihuha nta […]

Asamoah Gyan yashinjije Victor Osimhen kubeshyera Niyomugabo Claude

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Asamoah Gyan yatangaje ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen yaba yarivunikishije mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Osimhen yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Nigeria yatsindaga u Rwanda igitego 1-0 i Uyo, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. […]

RDC: Bisenyeyeho sitade nyuma yo gutsindwa

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinzwe na Sénégal ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abafana bayo barakariye bikomeye maze basenya Stade des Martyrs i Kinshasa. Mu mukino, DRC yari yatangiye neza itsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Cédric Bakambu na Yoane Wissa. Ariko […]

Kera kabaye Amavubi yabonye intsinzi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Zimbabwe igitego 1–0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Nubwo Zimbabwe yari imaze gutakaza amahirwe yo gukomeza, yakinnye iri imbere y’abafana bayo benshi i Johannesburg. Abanyarwanda bari bahari bari bake, ariko batahanye ibyishimo. Igitego cyabonetse ku munota wa 39, ubwo Mugisha Gilbert yatsindaga ku mupira yahawe inyuma y’urubuga […]

Umutoza wa mbere yirukanwe muri Premier League

Ikipe ya Nottingham Forest yo mu Bwongereza yirukanye umutoza wayo, Nuno Espirito Santo, nyuma y’imikino itatu gusa ya shampiyona ya Premier League. Umunya-Portugal w’imyaka 51 yari amaze igihe gito asinyiye amasezerano mashya y’imyaka itatu, nyuma yo gufasha Forest kugaruka mu marushanwa ya Europa League bwa mbere mu myaka 30. Mu mwaka ushize, yayoboye ikipe ivuye […]

Rayon Sports igiye gufata inguzanyo yo kuyitunga

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, habaye inama y’inteko rusange ya Rayon Sports, imyanzuro yayo ikaba yashyizwe hanze ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro wo kuganiriza no kumva impande za Twagirayezu Thadee na Muhirwa Prosper kugira ngo amakimbirane yabo arangizwe. Icyakora, ikibazo cyabo ntabwo cyakemuwe burundu, ahubwo […]

APR FC yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA

Ikipe ya APR FC yakatishije itike ya ½ cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Mlandege FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya kabiri wabereye kuri Stade yitiriwe Gen. Isamuhyo i Dar Es Salaam. Umunya-Burkina Faso Raouf Memel Dao […]

Umukinnyi wa Gasogi United yatahanye indaya ebyiri zitaha zijya kwivuza

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yagarutse ku kintu cyigeze kuba hagati y’umukinnyi w’iyi kipe n’abakobwa babiri mu mwaka wa 2022, ubwo Gasogi yari itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1. KNC yavuze ko uwo mukinnyi yari yatahanye abakobwa babiri kubera amafaranga yari yahawe n’ikipe n’abafana. Nyuma […]

Igihugu cya mbere cya Afurika cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yabaye iya mbere yo ku mugabane wa Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Maroc yabigezeho mu ijoro ryacyeye, nyuma yo kunyagira Niger bari bahuriye mu mukino wa karindwi wo mu tsinda E […]

Ashley Young ari gukina mu ikipe imwe n’umuhungu we

Uwahoze ari myugariro w’icyamamare muri Manchester United, Ashley Young w’imyaka 40 ari kumwe n’umuhungu we Tyler Young w’imyaka 19, bagiye kuba abakinnyi ba mbere mu mateka y’ikiciro cya kabiri mu Bwongereza bakina mu ikipe imwe ari umubyeyi n’umwana. Byari byitezwe ko uyu mwihariko uba mu mwaka ushize ubwo Everton (yari ifite Ashley Young) yahuraga na […]

APR FC yatangiye CECAFA itsinda Bumamuru y’i Burundi

Ikipe ya APR FC yatangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Bumamuru FC y’i Burundi ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda B wabereye kuri Stade ya KMC, i Dar Es Salaam. Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara ni we wafunguye amazamu ku […]

Erik Ten Hag yirukanwe adatoje imikino 3

Ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage, yirukanye Umuholandi Erik Ten Hag yari imaze igihe gito ihaye akazi ko kuyibera umutoza mukuru. Muri iyi mpeshyi ni bwo Erik Ten Hag wahoze atoza Manchester United yari yagizwe umutoza wa Bayer Leverkusen, nk’umusimbura wa Xabi Alonso werekeje muri Real Madrid. Leverkusen yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2023/2024, […]

FERWAFA yabonye umuyobozi mushya

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabereye muri Serena Hotel, habereye amatora y’ubuyobozi bushya buzayobora imyaka ine iri imbere. Shema Fabrice, wahoze ayobora AS Kigali kandi akaba yari umukandida rukumbi wemerewe guhatana ku mwanya wa Perezida, yatorewe kuyobora FERWAFA asimbura Munyantwali Alphonse. […]

Jose Mourinho yahambirijwe

Ikipe ya Fenerbahçe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turukiya yamaze gutandukana n’umutoza wayo Jose Mourinho, nyuma yo kubura itike yo kwitabira imikino ya UEFA Champions League 2025/2026. Amakuru y’iri tandukana yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu, aho bagize bati: “Twatandukanye na Jose Mourinho, wari umutoza wacu kuva mu mwaka […]

Muri APR FC batangiye gusaba imbabazi rugikubita

Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko azitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania, ndetse anabasaba imbabazi ku musaruro utari mwiza ikipe ye iherutse kugaragaza mu mikino ya gicuti. Yagize ati ibyo byaturutse ku kuba adaha agaciro cyane gutsinda muri iyo mikino, ahubwo akayifata nk’urubuga rwo […]

French Montana yambitse impeta Umwamikazi w’i Dubai

Umuraperi w’Umunyamerika, French Montana w’imyaka 40, yamaze kwambika impeta y’urukundo Sheikha Mahra, Umwamikazi w’i Dubai ufite imyaka 31. Ibi byatangajwe na TMZ. Aba bombi batangaje urukundo rwabo muri Kamena 2025, hashize amezi make Mahra atandukanye n’umugabo we wa mbere, Sheikh Mana, umucuruzi w’Umwirabura wo muri UAE. Mahra na Mana bafitanye umwana w’umukobwa wavutse muri Gicurasi […]

Abafana bakomerekeje umusifuzi

Mu gihugu cya Tunisie, habaye imvururu mu mukino wa shampiyona ubwo umusifuzi wo ku ruhande, Marwan Saad yakomeretswaga n’abafana. Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, mu mukino wahuzaga CA Bizertin na Club Africain. Uyu mukino wageze ku munota wa 48 uhita uhagarikwa, nyuma y’uko Firas Chaout wa Club Africain atsinze igitego, […]

APR FC izakira Pyramids FC kuri Stade Amahoro

APR FC izakira umukino wa mbere wa CAF Champions League na Pyramids FC yo mu Misiri kuri Stade Amahoro, tariki ya 1 Ukwakira 2025. Ibi bije nyuma y’impaka zabaye mu nama zahuje CAF n’inzego z’imikino mu Rwanda aho baje kwemeza ko Kigali Pelé Stadium itazongera kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika. Umukino wo kwishyura […]

Byagenze gute ngo Rugaju Reagan na bagenzi be barekurwe

Ku wa 26 Kanama 2025, Inteko y’abacamanza bane b’urukiko rwa gisirikare yasomye umwanzuro ku rubanza ruregwamo bamwe mu basirikare n’abasivili bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwatangiye rwisegura ku kuba rwatinze gusoma umwanzuro wari uteganyijwe saa yine za mu gitondo. Nyuma, Perezida w’inteko yasomye amazina y’abaregwa, abamenyesha […]

Shema Fabrice ntashaka miliyoni 290 Frw muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, yavuze ko natorerwa kuyobora iri shyirahamwe, amafaranga yose CAF igenera buri muyobozi ku mwaka azajya ashyirwa mu ngengo y’imari yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abato mu Rwanda. CAF isanzwe igenera buri muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira muri Afurika $50,000 ku mwaka (72,000,000 Frw). Shema yavuze ko mu gihe […]