Cardi B yahagurukiye abari guharabika se

Umuraperi w’Umunyamerika Cardi B yatangaje uburakari bukomeye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko se yaba yarigeze gufungwa azira icyaha cyo gufata ku ngufu. Aya makuru yavugaga ko se wa Cardi B yaba yarafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, agakatirwa igifungo azira kugerageza gusambanya umuntu. Ibi byakwirakwiye […]

Ku myaka 56, Jennifer Lopez arifuza umugabo umwitaho

Ku myaka 56, icyamamare mu muziki no muri sinema Jennifer Lopez cyatangaje ko niba hari undi mugabo uzinjira mu buzima bwe, azaba agomba kuba umuntu umwubaha, umwakira uko ari kandi umufata neza mu rukundo. Yavuze ko urukundo rwe atari urwo guhabwa ubuntu, ahubwo ruzahabwa uzarushakira akaruharanira. Yagize ati: “Ushaka urukundo rwanjye agomba kurukorera. Agomba kunshyira […]

Djihad n’abandi bagumishijwe gereza

Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gushimangira ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo kuri Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 5 Mutarama 2026, nyuma yo gusuzuma ubujurire bari batanze basaba gukurirwaho ifungwa ry’agateganyo, ariko urukiko rugaragaza […]

Yago ntakozwa ibyo gusubirana n’umugore we

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon Dat, yagaragaje ko adafite umugambi wo kongera gusubirana n’umugore babyaranye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago yavuze ko yahisemo kubaho ari ingaragu kandi ko atifuza kongera kwinjira mu mubano wihariye n’umuntu uwo ari we wese. Yagaragaje ko yahisemo gushyira imbaraga ze zose […]

Ukuntu Kalimpinya Queen yashutswe akisanga muri Miss Rwanda

Kalimpinya Queen, wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 akaza no kuba igisonga cya gatatu, yavuze ko inama yahawe yo kwinjira muri iri rushanwa yamugiriye akamaro, ariko anemeza ko kuri we byari nko gushukwa. Ibi yabivugiye mu materaniro yateguwe na Apôtre Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries, yari yiswe “Girls Impact Ministry – […]

Umuhanzi Bill Ruzima wafatanwe urumogi, yakijijwe aba umu-ADEPR

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu muziki nyarwanda, yamaze guhindura ubuzima bwe nyuma yo kwigobotora ibiyobyabwenge, aho ubu yamaze kwakira agakiza agatangira gusengera mu Itorero rya ADEPR. Bill Ruzima yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho kunywa no gutunda urumogi. Icyo gihe, yemeye ko yari asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu mwaka wa 2022. […]

Umuvandimwe wa Baba Levo yakoze impanuka ikomeye

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Shilole uzwi kandi nka Zena Yusufu Mohammed, yajyanywe kwa muganga byihutirwa nyuma yo kugirana impanuka ikomeye y’imodoka mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026. Amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, atangajwe na Baba Levo, umudepite uhagarariye Umujyi wa Kigoma ndetse akaba n’umuvandimwe wa […]

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yarekuwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun yamaze gufungurwa nyuma y’uko habayeho ubuhuza hagati ye n’abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha yashinjwaga. Taikun, usanzwe ukorera Radio/TV 10, yarekuwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026. Yari yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akekwaho kugirana amakimbirane n’abashinzwe umutekano mu gitaramo […]

Yampano yongeye kuvugwa mu mashusho y’urukozasoni

Nyuma yo kongera kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho atari meza yagiye hanze, umuhanzi Yampano yongeye kwisanga mu rujijo nyuma y’uko hakwirakwijwe andi mashusho agaragaza ari kumwe n’undi mukobwa mu cyumba cya hoteli bombi bambaye ubusa. Aya mashusho, bivugwa ko yafatiwe muri hoteli, agaragaza Yampano ari kuganira n’umuntu utamenyekanye kuri video […]

The Ben yigaramye ibyo kuririmba Playback

Igitaramo The Nu-Year Groove cyabaye ku nshuro ya kabiri muri BK Arena cyongeye kugaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanzi nyarwanda bageze ku rwego rwo gutegura no gutanga ibitaramo byujuje ubunyamwuga. Nubwo igitaramo cyanyuze benshi, hari abafana bagaragaje kutanyurwa, cyane cyane bagendeye ku buryo The Ben yitwaye ku rubyiniro ugereranyije na Bruce Melodie. Nyuma […]

Umunyamakuru Taikun Ndahiro arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa RadioTV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gukorera ibyaha bitandukanye. Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma y’uko bivugwa ko yasagariye abashinzwe umutekano mu gitaramo cyari cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre. Umuvugizi wa […]

Anthony Joshua yasezerewe mu bitaro 

Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’iteramakofe, Anthony Joshua yasohotse mu bitaro byo muri Nigeria nyuma yo kugira impanuka y’imodoka yahitanye abatoza be babiri. Nk’uko byatangajwe n’inzego za Nigeria, Joshua yasohotse mu bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu aho azakomeza kwitabwaho ari mu rugo. Abatoza be, Sina Ghami (ushinzwe imbaraga n’imyitozo ngororamubiri) na Latif Ayodele (umutoza […]

Umugabo wa Zari Hassan ari gushakishwa na Polisi

Polisi ya Uganda yahamagaje Shakib Cham Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan uzwi cyane mu by’imyidagaduro n’ubucuruzi, ngo afashe mu iperereza ku byaha byo gukubita abantu no kwiba bivugwa ko byabereye muri bar yo muri Kampala. Nk’uko byatangajwe na Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, ku wa 27 Ukuboza 2025, Shakib n’itsinda ry’abantu […]

The Ben na Bruce Melodie binjiye mu 2026 basenga Imana

Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie, bahisemo gutangirira umwaka wa 2026 mu nzu y’Imana, mbere yo guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “The Nu-Year Groove”, giteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Bruce Melodie yinjiye mu mwaka mushya ari mu rusengero Hope For Jesus, aho yifatanyije n’abandi […]

Killaman ntazakumbura 2025

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi cyane ku buryo atazawukumbura na gato. Killaman yabwiye ISIMBI ko nubwo umwaka wa 2024 wamugiriye akamaro kanini, uwa 2025 wo wamubabaje cyane. Ati: “Apuuu! Uyu mwaka nugire urangire. Sinzawukumbura na busa.” Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2025 atigeze […]

Rutangarwamaboko yijunditse Umugore wa The Ben washyize umukondo hanze

Ifoto yafatiwe mu gitaramo “Spiny and Friends” cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, muri Zaria Court i Kigali, yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Iyo foto igaragaza Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, yitabiriye icyo gitaramo yambaye imyambaro yagaragaje igice cy’umubiri we, by’umwihariko umukondo. Nyuma yo gusakazwa kw’iyo foto, abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo […]

I Kigali byakomeye hagati ya Sheila Gashumba na Tyla

Mu gitaramo cyabereye i Kigali mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa amakimbirane yabaye hagati ya DJ Skyla Tyla, ukomoka mu Bwongereza, na Sheila Gashumba, umunyamakuru n’umunyamideli wo muri Afurika y’Iburasirazuba, nyuma y’ubutumwa bwashyizwe hanze nyuma y’icyo gitaramo. Nyuma yo kuvanga imiziki muri icyo gitaramo, DJ Skyla Tyla yanyujije ubutumwa kuri Snapchat, agaragaza ko atishimiye […]

Prophet Joshua yafunguwe 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Prophet Joshua n’abandi bantu bari bafunganywe na we, bubategeka kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no kubahiriza andi mabwiriza bahawe. Uku kurekurwa kwabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo imaze ishyikirijwe Ubushinjacyaha. Aba bantu bari baratawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025. […]

Harmonize yambitse impeta Kajala

Nyuma y’iminsi mike Harmonize na Frida Kajala batangaje ko bongeye gusubirana, inkuru yabo yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse Kajala impeta y’urukundo mu muhango wabaye mu ijoro ryakeye, amusaba kuzamubera umugore. Ni igikorwa cyakozwe mu buryo bwihariye kandi bwuje amarangamutima, cyongeye gushimangira ko urukundo rw’aba bombi rwinjiye mu kindi cyiciro. Iyi mpeta […]

Senderi arifuza ko Kirehe iba igicumbi cy’umuziki

Umuhanzi Senderi International Hit yatangaje ko afite icyifuzo cyo kubona Akarere ka Kirehe kaba igicumbi cy’umuziki nyarwanda, nyuma yo gutegura igitaramo yise “Kirehe Twataramye” cyabereye ku ivuko rye, kigahuriza hamwe imbaga y’abaturage ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo cyabereye mu Murenge wa Nyarubuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, cyitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo […]

Amafaranga yatumye Mbonyi atenguha ab’i Rubavu

Rubavu yari yariteguye kwakira umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gitaramo gikomeye cyari giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 kuri Sitade Umuganda. Ariko ibyari ibyishimo byahindutse intimba, nyuma y’uko iki gitaramo gisubitswe habura iminsi itatu gusa ngo kibe. Amakuru yemejwe n’abari mu itegurwa ry’iki gitaramo avuga ko icyemezo cyo […]

Abafana ba Element Eleeeh barwaniye mu Budage

Kutagaragara kwa Element EleeeH mu gitaramo yari ateganyijwe gukorana na Sat B i Hannover mu Budage mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 byabyaye imvururu n’imirwano ikomeye. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abantu bakomeretse, nubwo umubare wabo utahise umenyekana. Abateguraga igitaramo batangajwe no kubona, amasaha abiri gusa mbere y’uko gitangira, ubutumwa […]

Nyina wa Fik Fameica yapfuye

Umuraperi w’ikirangirire muri Uganda, Fik Fameica, ari mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma y’uko nyina yitabye Imana. Nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye, aho mu mezi ashize yakunze kujya kwivuriza mu bitaro kenshi. Hashize iminsi mike, yararembye cyane ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kibuli Muslim Hospital, aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Mu gihe ubuzima bwe […]

The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugereranywa n’undi wese: Nduhungirehe 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje Mugisha Benjami uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben nk’umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugereranywa n’undi wese. Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, asubiza abakomeje guhanganisha The Ben na Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie. Uyu muyobozi uheruka gushyira indirimbo ‘Police’ ya Bruce […]

Fatakumavuta yemeje ko yagororotse

Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, wakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, asigaje amezi ane ngo arangize igihano cye, yatangaje ko azava mu igororero yahindutse mu buryo bugaragara, ku buryo n’abataramwishimiraga mbere bazatangira kumwumva no kumwishimira. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi mu Kwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha. […]

Bwa mbere Masamba Intore yahawe Igihembo nyuma y’imyaka 40 amaze mu muzika

Umuhanzi Massamba Intore, umaze imyaka irenga 40 atanga umusanzu ukomeye mu muziki n’umuco nyarwanda, yishimiye kwegukana igihembo cy’icyubahiro cya Lifetime Achievement Award, ari na cyo gihembo cya mbere ahawe mu Rwanda kuva yatangira urugendo rwe rw’ubuhanzi. Iki gihembo yagishyikirijwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu birori bya Isango na Muzika […]

DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku […]

Bruce Melody yakwennye The Ben wihaye ibyo kurapa

Bruce Melodie yemeje ko yumvise ubutumwa The Ben yamugeneye binyuze mu ndirimbo ye nshya ‘Indabo zanjye’, ariko ntiyazuyaje kumusubiza amunnyega, amwibutsa ko “abaraperi bari aba cyera.” Ibi yabivuze agaragaza ko yumvise neza ubutumwa The Ben yamwoherereje, ariko akabigira mu mvugo irimo kunenga uburyo yaririmbye. Aba bahanzi bombi bakomeje guterana amagambo mu ndirimbo no mu magambo […]

The Ben yasubije Bruce Melodie

Mu ndirimbo ye nshya yitwa Indabo zanjye, The Ben yashubije Bruce Melodie wari umaze iminsi umwibasira binyuze mu ndirimbo Munyakazi. Iyi ndirimbo nshya igaragaramo amagambo yuzuyemo kwirata, kwigamba no kwishongora byeruye bigenewe uwo bahanganye mu muziki. The Ben atangira yerekana ko yifata nk’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, akibutsa Bruce Melodie amagambo ajya avuga mu […]

Prophet Joshua arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yatangaje ko rwafunze abantu batanu barimo na Prophet Joshua bacyekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu. Abafashwe uko ari batanu bafashwe ku wa 17 na 18 Ukuboza 2025 nk’uko byemejwe na RIB. Abafunzwe barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua. […]

Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko 

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025. Bombi batangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026. Uyu muhango wabaye nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira hari habaye igikorwa cyo kwambika […]

Icyo Yampano avuga ku ifungwa ry’abasakaje amashusho y’urukozasoni ye

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano yatangaje ko nubwo yakiriye neza icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, atishimira kuba hari abantu bafunzwe by’agateganyo kubera ikibazo kimureba. Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, urwo rukiko rutegetse ko Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor) na Ishimwe […]

Uwakiniye Man City yiswe amazirantoki n’uwo babyaranye

Scott Sinclair wahoze akinira Manchester City yiswe “amazirantoki” n’uwahoze ari umukunzi we Helen Flanagan, umukinnyi wa filime ya nyuma yo kutabira igitaramo cy’ishuri cy’umuhungu wabo kuko yari yagiye kureba Grand Prix ya Abu Dhabi. Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester City, Scott Sinclair, yatewe amagambo akomeye n’uwahoze ari umukunzi we Helen Flanagan, wamwise “igice cy’umwanda w’umuntu”, […]

Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya yivovota avuga ubusa

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya Omar yivovota avuga ubusa nyuma y’amagambo yamuvuzeho ubwo yaguraga kopi 100 z’igitabo “More Than A Crown” cya Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020. Ibyo byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari ababyakiriye nk’igikorwa cyiza cyo gushyigikira urungano n’ubwanditsi, mu gihe abandi babyakiriye nk’igikorwa batumva neza intego […]

Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Djihad afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John alias Kjohn, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta. Umucamanza wari ufite dosiye y’aba bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano yagiye kureba abana, noneho isaha yari yarashyizweho […]

Yafunzwe azira kwiyahura ntibimuhire

Polisi yo muri Lagos yataye muri yombi umusore uzwi cyane kuri TikTok, witwa Peller (amazina ye nyakuri akaba Habeeb Hamzat), akekwaho kugerageza kwiyahura no gutwara imodoka mu buryo bushyira ubuzima bw’abandi mu kaga, bikaviramo impanuka ikomeye yo mu muhanda. Iri tabwa muri yombi ryakurikiye videwo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru, tariki ya 14 […]

Young Thug yambikiye umukunzi we impeta mu gitaramo 

Umuraperi w’Umunyamerika Young Thug yatunguye benshi ubwo yasabaga umukunzi we, Mariah the Scientist, kumubera umugore mu ruhame, mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Atlanta. Ibi byabaye mu gitaramo cyiswe “Hometown Hero: Young Thug & Friends – A Benefit Concert”, cyabereye muri State Farm Arena, aho Young Thug yari yagarutse mu mujyi avukamo mu gitaramo cyari […]

Umunyamakuru Tessy yasezeye ubukumi

Dore paraphrase (kongera kuyandika mu magambo mashya) y’iyi nkuru, igumye ku busobanuro bwayo ariko yanditse mu buryo bushya kandi bunonosoye:     —   Tessy yakorewe ibirori bya “Bridal Shower” mbere yo kurushinga na Shizzo   Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi cyane nka Tessy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower, mu gihe […]

Bruce Melodie yafashije umubyeyi uzunguza imigati i Nyabugogo

Ku wa 15 Ukuboza 2025, Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yagaragaye i Nyabugogo aho yaremeye umubyeyi wari uri gucuruza imigati afite abana babiri. Bruce Melodie yari yageze i Nyabugogo afite gahunda yo kumara umwanya ahantu hahagije, ariko kubera umuvundo w’abantu wari umaze kuhagera, ntiyashoboye kumara igihe yari yateganyije. Nubwo bimeze gutyo, […]

Bruce Melody yari yanze guhoberana na The Ben

Mu buryo bugoranye Bruce Melodie na The Ben bahoberanye imbere y’imbaga y’abanyamakuru n’abafana bari baje kwirebera aba bahanzi babo bakunda. Muri iki kiganiro n’itangazamakuru The Ben na Bruce Melodie bahiganye ubutwari buri umwe avuga ko ari uwa mbere, ni mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo kimwe. Mu minsi ishize ni bwo inkuru y’iki gitaramo yamenyekanye, […]

Trey Songz yakubise umukozi wo mu kabyiniro 

Umuhanzi w’icyamamare muri R&B, Trey Songz, yafunzwe akekwaho gukubita umukozi wa nightclub yo mu Mujyi wa New York, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six. Nk’uko ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Manhattan bubivuga, uyu muhanzi yari ari kumwe n’inshuti ze mu kabyiniro ka Dramma Night Club kari i Times Square ku itariki ya 4 Ukuboza 2025. Bivugwa […]

Canal Olympia igiye guhagarika imirimo yayo

Inzu ya sinema ya Canal Olympia Rebero, imaze imyaka itanu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko igiye gusoza ibikorwa byayo mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Iyi sinema izafunga ku mugaragaro ku wa 28 Ukuboza 2025. Ubuyobozi bwa Canal Olympia Rebero bwatangaje ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe kinini cy’akazi n’ubufatanye n’abakunzi ba sinema, […]

Kevin Kade yasuzuguye itangazamakuru

Umuhanzi Kevin Kade yasuzuguye itangazamakuru ubwo yataramiraga mu gitaramo cya Minuza Festival cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Itangazamakuru ry’imyidagaduro ryo mu Ntara y’Amajyepfo ryamushinje “agasuzuguro” kubera uburyo yitwaye ku rubyiniro no mu gihe nyuma y’igitaramo. Iki gitaramo cyari cyateguwe na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), kigamije gusobanurira abanyeshuri […]

Element yishyuye umuhanzi yari yaraririye utwe

Hashize imyaka itatu umuhanzi Silvizo yishyuye Producer Element amafaranga 300,000 Frw kugira ngo amukorere indirimbo ye ya mbere muri Country Records. Icyo gihe Element yakoraga muri iyo studio, kandi Silvizo yari afite icyizere ko ari intangiriro nziza mu rugendo rwe rwa muzika. Nyamara uko imyaka yagiye ishira, ntihigeze habaho gutunganya iyo ndirimbo. Silvizo yakomeje kugerageza […]

Bamporiki yaherekeje Niyo Bosco gusezerana imbere y’amategeko (Amafoto)

Ku wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene, urugendo rugana ku bukwe buteganyijwe mu minsi iri imbere. Niyo Bosco, uzwiho ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo, ndetse n’uburyo acuranga gitari, yemeye ku mugaragaro ko agiye kubana na Irene akaramata. Ibi […]

Alyn Sano yari yivuganye Miss Muyango wamubajije niba akiri isugi

Mu kiganiro “Who is my date” gisanzwe gikorwa na Miss Muyango aho yakira ibyamamare bakavugana ku buzima bwabo n’akazi bakora, habayemo akanya katunguranye ubwo yabazaga umuhanzi Alyn Sano ikibazo kijyanye n’ubusugi. Miss Muyango yabajije Alyn Sano ati: “Uracyari isugi?” Alyn Sano ntiyabyakiriye neza na gato, maze amusubiza agira ati: “Njye? Ku myaka mfite? Oya rwose. […]

Miss Alliance arakuriwe (Amafoto)

Miss Irasubiza Alliance, wigaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 akegukana ikamba rya Miss Popularity, yatangaje ko we n’umugabo we Matthew Ferris bari mu byishimo byo gutegura kwakira umwana wabo wa mbere. Uyu mukobwa wakoze ubukwe mu Ukuboza 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko atwite ndetse ko azibaruka mu kwezi kwa Werurwe 2026. […]

Element yongeye kwereka Afurika ko impano ye iri ku rwego rwo hejuru

Umuziki nyarwanda ukomeje kuzamura ibendera mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu bahanzi n’aba-producer barimo gutanga umusanzu ukomeye. Muri bo, Element yongeye kwandika izina rye, aho yahawe igihembo cy’ishimwe “African Super Star” mu birori bya ODA Awards byabereye muri Ethiopia. Ni intsinzi ikomeye imushyira mu rwego rw’abahanzi bateza imbere umuco n’ubuhanzi bwa Afurika, haba mu […]

Ykee Benda yakoze impanuka agiye kwamamaza Perezida Museveni

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Ykee Benda, ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari mu rugendo rwo gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Museveni. Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo Ykee Benda n’itsinda rye bari berekeje mu Karere ka Kyegegwa mu Ntara y’Iburengerazuba bwa Uganda, aho […]

Theo Bosebabireba yongeye kwerekana ubukaka bwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yongeye kwerekana ubukaka bwe mu muziki ubwo yasusurukizaga abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya “Inzu y’Ibitabo Award,” byabereye ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025. Mu gitaramo cyari cyuzuye ibyishimo, Theo yibukije benshi impamvu indirimbo ze zimaze imyaka myinshi zikoroga imitima y’abakunzi b’umuziki w’Imana, kuva yatangira […]

Kigali: Davido yashatse gusohoka muri Hoteli atishyuye

I Kigali mu mpere z’icyumweru habaye ikibazo gikomeye hagati ya Davido na hoteli yari acumbitsemo, ubwo uyu muhanzi yashatse gusohoka muri hoteli atishyuriye ibyo we n’itsinda rye bari bakoresheje nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru UkweliTimes. Amakuru yatanzwe n’umuntu wari hafi aho wahisemo kudatangazwa amazina ku mpamvu z’umutekano yemeza ko ku wa 6 Ukuboza 2025 Davido n’itsinda ryamuherekeje […]

Darest wo muri Juda Muzik yarongoye (Amafoto)

Ishimwe Prince, uzwi cyane nka Darest wahoze aririmba mu itsinda Juda Muzik, yakoze ubukwe n’umukunzi we Iradukunda A. Souvenir, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana yabereye Golden Garden i Rebero ku wa 7 Ukuboza 2025, mbere y’uko abageni bakira abari bitabiriye. Ubukwe bwitabiriwe n’abantu […]

Ni iki cyatumyevJuno Kizigenza na Ariel Wayz basomanira muri Arena 

Mu gitaramo cya Davido cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bemeje abafana ubwo basomaniraga ku rubyiniro, ibintu byahise byongera amarangamutima y’abari babyitabiriye. Nyuma y’iki gikorwa cyavugishije benshi, Juno Kizigenza yasubije abanyamakuru avuga ko byatewe n’umunezero bari bafite icyo gihe. Yagize ati: “Ni uko twari twishimye cyane.” Ariel […]

The Ben ari Dubai 

Umuhanzi The Ben wari utegerejwe n’Abanyarwanda batuye Dubai, yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kubanza kwitabira ibirori bya Zacu Gala byabereye i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025, mu rwego rwo kubahiriza gahunda yari yemereye Zacu Entertainment. Nubwo byari biteganyijwe ko agera i Dubai mbere, gahunda yahindutse kubera ibyo birori batarangije […]

Juno na Ariel Wayz basomaniye ku rubyiniro

Mu gitaramo cyaranzwe n’ubushyuhe bw’amarangamutima n’akanyamuneza k’abakunzi b’umuziki, abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongereye igicucu cy’akarusho ubwo basomaniraga ku rubyiniro, ibintu byahise bihindura umwuka w’abitabiriye igitaramo. Byari mu masaha y’umugoroba, ubwo Juno yari ageze ku ndirimbo Away yakoranye na Ariel Wayz. Ku rubyiniro rwari ruhanzwe amaso n’imbaga, Juno yahamagaye Ariel Wayz ngo baze bayiririmbane […]

Cary-Hiroyuki Tagawa yapfuye

Umukinnyi wa filime w’Umuyapani wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya, Cary-Hiroyuki Tagawa, witabiriye bwa nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025 nyuma yo kurwara igihe kitari gito. Yari afite imyaka 75. Tagawa yavukiye mu Buyapani, ku mubyeyi witwaga Mariko Hata wari umunyamideli/umukinnyi w’ikinamico, n’umusirikare w’Umunyamerika ufite inkomoko mu Buyapani. Bitewe n’akazi […]

Yampano aricuza kuba yarakunze abantu kurusha imbwa

Yampano yababaje abakunzi be nyuma yo gushyira hanze ifoto arira, aherekeje amagambo yuzuye intimba, anasezera ku nshuti ze avuga ko bazasubira guhura mu ijuru. Umuhanzi Yampano yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto imugaragaza arimo kurira, ayiherekesha ubutumwa bukomeye bw’akababaro avuga ko bwakomotse ku muntu yizeraga wamukojeje isoni. Mu magambo ye […]

Khalfan yagiye kwirega kwa Sebukwe 

Oxygen ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko Khalfan asuye umuryango we kugira ngo yiyerekane, nyuma y’uko bafashe umwanzuro wo gutangira kubana nubwo ubukwe butaraba. Uyu muhango wabereye i Rubavu ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho Khalfan yageze iwabo wa Oxygen ari kumwe n’ababyeyi be n’abakuru bo mu muryango. Uyu munsi ukaba wari ugamije kumwerekana no […]

Rurageretse hagati ya Bwiza na Prince Kiiiz

Ku mbuga nkoranyambaga hazamutse umwuka mubi hagati ya Prince Kiiiz na Bwiza hamwe n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude. Prince Kiiiz yashinje aba bombi kwitirira undi muntu igihangano cye, ibintu yise ubuhemu budakwiye mu muziki. Ibi byakurikiye isohoka ry’indirimbo nshya ya Bwiza yitwa “Boda Boda”. Ako kanya Prince Kiiiz yanditse ubutumwa bukarishye avuga ko “Bwiza n’umujyanama […]

Uregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano yasabye ko na we akurikiranwa

Mu rubanza rwo kureba niba Ishimwe Patrick Pazzo Man na Kalisa John KJohn bakomeza gufungwa by’agateganyo, umwunganizi wa Pazzo Man yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko n’umuhanzi Uworizagwira Florien Yampano na we atangira gukurikiranwa, kuko ari we wabanje gushyira amashusho ku murongo wa Email ye azi ko atari we uyikoresha wenyine. Ubushinjacyaha buvuga ko Pazzo […]