Umunsi Iran ita muri yombi abasirikare ba Amerika

Ku gicamunsi cy’itariki ya 12 Mutarama 2016, ubwato bubiri buto bw’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari burimo kugenda mu mazi yo mu kigobe cya Perse, bwisanze bwayobye birangira abasirikare bari baburimo batawe muri yombi n’ingabo za Iran. Icyo gihe abasirikare 10 ba Amerika barimo abagabo icyenda n’umugore umwe bari mu […]

Uko CIA na Mossad byanetse Khamenei wa Iran kugeza yishwe

Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), byamenyekanye ko rwari rumaze amezi menshi rugenda runono uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mbere yo y’uko yicwa ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare. Khamenei yiciwe mu bitero Amerika na Israel bagabye i Tehran, apfana n’abandi bayobozi bakomeye biganjemo ab’igisirikare cya Iran. Mbere […]

Drone yarashe Lt. Col Willy Ngoma yishe abantu 9, Gen. Makenga ararusimbuka

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone cyishe uwari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma; gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uriya mutwe, Gen. Sultani Makenga yashoboye kukirokoka. Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru byahawe n’amasoko ane. Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 […]

Tshisekedi mu myiteguro yo kwakira abarimo Kayumba Nyamwasa i Kinshasa

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ari mu myiteguro yo kwakira i Kinshasa abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Iby’uyu mugambi byatangajwe n’umunye-Congo Pero Luwara uzwiho gutangaza amakuru y’ibanga y’imbere mu butegetsi bw’i Kinshasa. Uyu mugabo usanzwe aba mu […]

RDC yahaye Amerika ikirombe cyo mu matware ya M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye ikirombe gicukurwamo Coltan cya Rubaya ku rutonde rugufi rw’imitungo y’ingenzi iri guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rw’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro bw’ibihugu byombi. Ikirombe cya Rubaya cya mbere gicukurwamo Coltan nyinshi ku Isi, kimaze imyaka ibiri kiri mu maboko ya M23. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko […]

Uwagambaniye Gen. Niyombare na bagenzi be bikadobya umugambi wo guhirika Nkurunziza

Mu myaka igera kuri 11 ishize abasirikare b’u Burundi bayobowe na Général-Major Godefroid Niyombare, bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa kiriya gihugu, Pierre Nkurunziza ariko birangira uwo mugambi upfubye. Niyombare yari umwe mu nkoramutima za Pierre Nkurunziza akaba n’umwe mu bajyanama be mu bijyanye n’umutekano, ndetse yayoboye urwego rw’ubutasi kugeza muri Gashyantare 2015. Uyu mugabo […]

Inkotanyi twarwaniye aha mu Burundi icyumweru cyose turazumutsa: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta banga ry’imirwanire abo yise Inkotanyi barusha igihugu cye, ngo kuko hari igihe yigeze kumara icyumweru cyose arwanira na zo mu Burundi akazumutsa. Ndayishimiye yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari mu masengesho yari yateguwe n’ishyaka CNDD-FDD. Yavuze ko yarwaniye n’Inkotanyi ahitwa i Muruta mbere y’uko ngo zambuka zikajya […]

Impamvu P. Kagame atari mu barwanyi ba Museveni bafashe Kampala

Ku itariki nk’iyi ya 26 Mutarama mu 1986 (imyaka 40 irashize), ingabo z’umutwe wa National Resistance Army (NRA) zafashe Umujyi wa Kampala, mu rugamba rutagaragayemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ingabo za NRA zari ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni muri iki gihe uyoboye Uganda, zafashe Umujyi wa Kampala nyuma y’imirwano yari imaze iminsi icyenda izihanganishije […]

RDC mu mugambi wo kwitambika Mushikiwabo ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yatangiye gutegura uko yakwirambika Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, kugira ngo atazongera gutorerwa kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko u Rwanda rwamaze gutanga Mushikiwabo kugira ngo azongere kwiyamamariza kuyobora OIF muri manda ye ya gatatu. Mushikiwabo wahoze […]

Umusirikare wa SANDF yahishuye uko FARDC yabagambaniye bagakubitwa na M23

Umwe mu basirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDF) bari baroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye akaga we na bagenzi be bahuye na ko karimo kugambanirwa n’ingabo za RDC bari baragiye gufasha ku rugamba, bigatuma inyeshyamba za M23 zibatsinda. Ni mu buhamya bw’inyandiko uwo musirikare yanyujije mu kinyamakuru Defence Web cy’iwabo. […]

Impuguke za Loni zirashinja u Rwanda kohereza muri RDC ‘batayo 2’ z’abakomando

Umuryango w’Abibumbye biciye mu mpuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gushyira u Rwanda mu majwi urushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Izo mpuguke muri raporo yazo zasohoye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, zivuga ko amakuru akubiye muri iyo raporo zayahawe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba AFC/M23 barimo […]

Umunsi Ndayishimiye yerura ko nta mubano yifuza kugirana n’u Rwanda 

Mu myaka ibiri ishize Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yagezaga ijambo risoza umwaka wa 2023 ku Burundi, yashinje u Rwanda kugira uruhare mu gitero u Burundi buvuga ko umutwe wa RED-Tabara wagabye mu Gatumba, biba n’intandaro yatumye bufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza ibihugu byombi. Gufunga iyi mipaka byakurikiwe n’amagambo asa n’agamije gushotora u Rwanda […]

Ibitaravuzwe ku biganiro byahuje intasi z’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ifatwa rya Uvira

Nyuma gato y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira ku wa 9 Ukuboza 2025, abahagarariye ubutasi bw’u Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama yari igamije gucubya umwuka mubi warimo ututumba hagati y’ibihugu byombi. Amakuru y’iyo nama yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro aheruka guha Televiziyo […]

Ingabo za AFC/M23 zatangiye kuva muri Uvira

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza watangiye kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt. Willy Ngoma, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Ku bw’impambu z’amahoro, kuva kuri iki gicamunsi ingabo zacu, zatangiye […]

Amerika yashinje u Rwanda ‘kuganisha akarere mu ntambara’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, zashinje u Rwanda kuba ruri kuganisha akarere k’Ibiyaga Bigari mu ntambara. Ni ibirego byazamuwe na Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’Abibumbye, mu ijambo yagejeje ku kanama kawo gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Ambasaderi Mike Waltz yabwiye ako kanama ati: “U Rwanda ruri kuganisha […]

U Burundi bwacuze ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano ya RDF

U Burundi buravugwa mu mugambi wo gukora ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amakuru y’uwo mugambi yatanzwe na bamwe mu bakozi b’uruganda rukorera imyambaro mu Burundi rwitwa ‘East African Textile Manufacturers’. Ku wa 28 Ugushyingo ni bwo uru ruganda rukorera mu mujyi wa Gitega rwatashywe […]

Maj. Gen Ruki Karusisi yahawe inshingano nshya

Maj. Gen Ruki Karusisi wahoze ari umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), amaze igihe yarahawe inshingano nshya. Kuri ubu Maj. Gen Ruki ni we muyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yasimbuyeho Brig. Gen (Rtd) Pascal Muhizi umaze amezi ane ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri Werurwe uyu […]

Ndayishimiye na we azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi kwa Trump

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yemeje ko ateganya kwerekeza i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuhango byitezwe ko uzabera i Washington ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, ahategerejwe ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. […]

Hamenyekanye itariki nshya y’umuhuro wa ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump

Ba Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byitezwe ko bazahura na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4 Ukuboza 2025, mu nama izasiga bashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Amakuru kuri ubu avuga ko Washington ikomeje kotsa igitutu Kigali na Kinshasa, mu rwego […]

Ba Jenerali ba FARDC muri misiyo y’ibanga muri Israel 

Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mpera z’ukwezi gushize ryagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Tel Aviv muri Israel rwari rugamije kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare. Ni uruzinduko intumwa za RDC zari zigiye kuganiramo n’abahagarariye Sosiyete icuruza ibikoresho bya gisirikare yo muri Israel ya Elbit Systems. Amakuru avuga […]

M23 yakoze operation y’imberenge yashyize iherezo kuri Masisi

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025,nibwo igisirikare cya M23 cyabashije kwigarurira agace k’ingenzi ka Kazinga gaherereye muri teretwari ya Masisi, nyuma y’urugamba rutoroshye rwari rumaze igihe rwarabaye imberenge, rwarangiye izi ngabo zibonye uburyo bwo kugenzura Masisi yose nta nkomyi. Igice cya Kazinga niho hari izingiro ry’ubuhungiro, ryari izingiro kandi ryo guteza umutekano muke […]

Twirwaneho yashyize ahagaragara ingabo nshya z’abarundi zoherejwe muri Fizi n’abaziyoboye

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uravuga mu mugambi ukomeje wo gukorera jenoside Abanyamulenge, Kinshasa na Gitega (RDC n’u Burundi) bakomeje kohereza ingabo mu misozi ya Fizi, Mwenga, na Uvira, aho uvuga ko ubwo wandikaga itangazo washyize ahagaragara bataillon ebyiri z’Abarundi hamwe na bataillon imwe y’Abanyekongo (Batayo ya 3303 ya FARDC), bose bayobowe na General Chivire, Komanda w’ibikorwa […]

Bintou Keïta agiye kuva ku buyobozi bwa MONUSCO

Umunya-Guinée-Conakry Bintou Keita, agiye kuva ku nshingano zo kuyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Uyu mugore ayobora buriya butumwa kuva muri Mutarama 2021, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Leïla Zerrougui. Mu busanzwe manda ya Keita nk’umukuru wa MONUSCO yagombaga kurangira muri Gashyantare 2026, gusa Jeune Afrique iravuga […]

Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bari mu matware ya M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje abaturage batuye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo by’umwihariko mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 ko Leta ye itigeze ibibagirwa, abaha isezerano ry’uko bari mu nzira zo kugera ku mahoro. Tshisekedi yatanze ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku baturage be rijyanye n’imyaka 29 ishize […]

AFC/M23 yahishuye impamvu nyamukuru Ndayishimiye akomeje kwijandika mu ntambara yo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko impamvu u Burundi bukomeje gushora imbaraga zabwo zose mu ntambara ya RDC idafite aho ihuriye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano buvuga ko bwasinyanye na Kinshasa, ko ahubwo ari ukubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bwemerewe. AFC/M23 mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko “u Burundi bwa Évariste Ndayishimiye bumaze igihe […]

Uko Ingabo z’u Burundi zashutse Abanyamulenge mbere yo gutangira kubakorera amabi

Umunyapolitiki Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yagaragaje uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge igisa n’ubukoloni bushya, anamagana ibyaha byibasira inyoko muntu ziriya ngabo zikomeje gukorera ku butaka bwa Congo. Nyarugabo mu kiganiro yanyujije kuri BWIZA TV ku wa Gatanu tariki […]

AFC/M23 yakomoje ku biganiro by’ibanga yavuzwemo na Ndayishimiye 

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose wigeze ugirana na Leta y’u Burundi bivugwa ko iheruka gusaba kureka imikoranire n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru Africa Intelligence gisanzwe cyandikirwa i Paris mu Bufaransa, giheruka gutangaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye i Bujumbura itsinda ry’intumwa za […]

Ibitaravuzwe ku biganiro by’ibanga Ndayishimiye aheruka kugiranira na AFC/M23 i Bujumbura 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ntangiriro z’uku kwezi yakiriye anagirana ibiganiro by’ibanga n’intumwa z’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Bujumbura. Africa Intelligence ivuga ko muri ibyo biganiro, intumwa za AFC/M23 zaburiye Perezida w’u Burundi ku ngaruka ashobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushyigikira Kinshasa. […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu Bubiligi 

Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu. Iyi nama yitwa Global Gateway Forum 2025 iri kuba ku nshuro ya kabiri. Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga imirimo y’iriya nama, Perezida Paul Kagame yayihuriyemo n’abarimo Perezida Félix Antoine […]

Tshisekedi ni we wategetse intumwa za RDC kudasinyana amasezerano y’ubukungu n’u Rwanda 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watumye igihugu cye n’u Rwanda bidasinyana amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF). Muri iki cyumweru ni bwo ariya masezerano yagombaga gusinywa, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma. […]

Uko Gen. Byamungu na Lt. Col Willy Ngoma muri ba Ofisiye ba M23 bigeze kumara iminsi barafunzwe na Gen Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga, amaze iminsi afunga bamwe mu basirikare bakuru ayoboye kubera ibyaha bitandukanye bagiye bakorera mu duce uriya mutwe ugenzura. Ni ibyaha byiganjemo gusahura ndetse no gukora ubucuruzi butemewe bwiganjemo ubw’amabuye y’agaciro. Abahanwe bagahabwa igifungo cy’igihe gito barimo abasirikare basanzwe bazwi muri M23, ndetse n’umuvandimwe wa Makenga. Africa […]

Uburayi: Igihe cyaba kigeze ngo bwigobotore Amerika?

Imyaka irashize Uburayi bwifuza kugira igisirikare gihuriweho kandi kigenga, gusa buri guhura n’ikibazo cyo kudahuza kuri iyi ngingo, mu isesengura ryimbitse rigaragaza imbogamizi zituma budahuriza hamwe mu bwirinzi nyamara bwarahurije hamwe mu bukungu. Uburayi bumaze igihe kinini buri mu maboko y’Amerika kuko intwaro zigera kuri 64% bukoresha zituruka muri leta z’ubumwe z’Amerika ndetse bugakoresha miliyari […]

M23 yaba igiye kwatsa umuriro muri Walikale

Amakuru akomeje guturuka muri Walikale aravuga ko 23  ikomeje kongera ingabo nyinshi, ibikoresho biremereye harimo n’imbunda zihanura ingege nkuko amakuru aturuka muri aka gace abivuga. Amakuru aturuka mu bice by’ingabo za FARDC aremez ako M23 imaze ibyumweru bibiri izana ingabo nyinshi n’ibikoresho biremereye muri Walikale no mibice byerekera yo. Amakuruavugwa ko hari ibice by’imidugudu igera […]

Iperereza ry’u Burundi ryaciye amarenga y’uko Rabin ashobora kuba yarishwe!

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umusesenguzi Dieudonné Niyukuri uzwi nka Rabin, uherutse kuburirwa irengero nyuma yo kugera ku butaka bw’u Burundi avuye mu Rwanda, yaba yarishwe nk’uko byaciwemo amarenga mu kiganiro cy’Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, FOCODE. Biravugwa ko mu kiganiro cyateguwe na FOCODE ku Cyumwru, itariki 21 Nzeri, umukozi w’iperereza ry’u […]

Hakomeje kwibazwa uko Rabin yemeye kujya mu Burundi mbere yo gushimutwa n’ubutasi – Inkuru y’imvaho

Hakomeje kwibazwa ukuntu Umurundi Niyukuri Dieudonné, uzwi ku izina rya Rabin, yashutswe akemera kujya mu Burundi, aho yageze agahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi z’u Burundi, mu gihe yari azi neza ko amaze iminsi anenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD ku mugaragaro mu biganiro yagiye atanga kuri channels zitandukanye za youtube nk’umusesenguzi. Amakuru mashya Bwiza ifite aremeza […]

Kubera Igisirikare cya Congo u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzania iriho ndetse n’u Bubiligi – Eliezer Ntambwe

Muri video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri wa Kabiri, itariki ya 16 Nzeri, Minisitiri ushinzwe abahoze mu gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eliezer Ntambwe, yahaye icyubahiro Igisirikare cya Congo yemeza ko kubera cyo, ibihugu byinshi ubu biriho mu gihe byakabaye byaragizwe ingaruzwamuheto. “Kubera Ingabo za Congo, u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzaniya […]

Uvira: Hagati ya FARDC na Wazalendo,ninde utegeka uyu mujyi?

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, umujyi wa Uvira mu majyepfo ya Kivu wari umunsi wa karindwi wikurikiranya uyu mujyi uri mu bihe bidasanzwe byo kuba wugarijwe n’umutekano mucye yatewe n’imitwe ya Wazalendo yashyizeho imyigaragambyo no guhagarika ubuzima busanzwe mu baturage ahubwo bakayoboka inzira y’imyigaragambyo. Iyi mitwe ntikozwa no gukorana n’umuyobozi wungirije […]

Ikinyoma kimaze ibinyejana ku ngano nyayo y’Umugabane wa Afurika

Ikarita ya Mercator, yakozwe bwa mbere mu kinyejana cya 16, imaze igihe kinini ari yo karita igenderwaho mu kugenda no mu burezi, ariko ukuri kwayo gukomeje gushidikanwaho. Urugero, Greenland ikunze kugaragara ari nini nka Afurika, mu gihe mu by’ukuri Afurika iyikubye inshuro 14. Ibindi bihugu byinshi byo mu majyaruguru bigaragazwa nk’aho byenda kungana n’umugabane wa […]

RDC: Abanyamerika bamaze guhabwa impushya 7 zo gucukura amabuye arimo lithium

Kuri uyu wa Gatatu, hatangajwe ko KoBold Metals, isosiyete icukura amabuye y’agaciro ishyigikiwe n’abaherwe b’Abanyamerika Jeff Bezos na Bill Gates, zabonye impushya zirindwi zo gushakisha lithium n’andi mabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Biravugwa ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasinyanye amasezerano na KoBold muri Nyakanga, yemerera iyi sosiyete y’Abanyamerika gutangiza […]

Hagiye kumurikwa robot ishobora gusama ikanabyara 

Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kumurika robot ya mbere ku isi ishobora gusama no kwibaruka hifashishijwe inda y’ikoranabuhanga (artificial womb). Iyo robot iri gukorwa n’ikigo Kaiwa Technology cyo mu mujyi wa Guangzhou, izatangizwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026. Dr. Zhang Qifeng, uyoboye uwo mushinga, yabivugiye mu nama y’ubumenyi yaberaga i Beijing, avuga ko “ubumenyi bujyanye […]

Operasiyo Manhattan igice cya Kabiri

Imyaka 80 irashize hatewe igisasu kirimbuzi cya mbere ku isi mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu nkuru yubushize mu gice cya mbere twababwiye uburyo igisasu kirimbuzi cyahinduye ibintu mu mateka y’isi mu mijyi ya Hiroshima na Nakasaki. Uyu munsi rero turagaruka ku mujyi wa Nakasaki nyuma yaho umwami w’Abami w’Ubuyapani yanze kumanika amaboko. Kuwa 6 […]

Ibyo wamenya kuri Palesitine nk’igihugu gishaka kwigenga

Kuva mu bwami bwa Ottoman kugeza kuri Manda y’Ubwongereza,intambara y’iminsi itadatu ,amasezerano atandukanye byagiye bikorwa, ariko kugeza nubu Palesitine iracyarwana nuko yabona ubwigenge. Amakimbirane amaze igihe kinini hagati ya Pelestine na Israel ni amwe mu yaranze akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse akaba yarateje intambara zidashira muri ako karere kugeza na nubu.Kugira ngo dusobamukirwe aya makimbirane […]

Operasiyo Kitona: Igitero kabuhariwe cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda

Tariki ya 4 Kanama 1998, nibwo habaye Operation Kitona yaramamaye cyane kugeza nubwo yigishwa mu mashuri, mu mirwano yari imaze igihe irimo ingabo z’u Rwanda na Uganda  zarwanaga n’ingabo za DRC zifatanyije n’ingabo z’bihugu bya SADEC, Operasion Kitona cyari igitero kidasanzwe cyayobowe na Jenerali Jemes Kabarebe w’u Rwanda, mu ntambara ya Congo ya kabiri ubwo […]

Menya umushinga Manhattan wavuyemo igisasu kirimbuzi cyahinduye amateka y’isi

Turi mu mwaka wi 1942, Abanazi ubwo bari bamaze gufata hafi Uburayi bwose. Mu gihe ku rundi ruhande rw’inyanja ya Atalantika abantu 1400 barimo abahanga muri Siyansi, ubwubatsi, ubugenge no mu butabire bwa Atomike, bari mu gikorwa cy’ibanga kabombo ku rwego rwo hejuru. Muri iki gikorwa nubwo harimo abantu benshi ariko abari bazi uyu mushinga […]

Umujyi wa miliyari y’amadorali mu butayu bwa Karahari

Botswana irateganya kubaka umujyi wa miliyari imwe y’Amadorali  “Dubai-style” umujyi wa digital  uzaba witwa umujyi wa Kalahari uri mu butayu. Umujyi wa Kalahari uzaba ahantu hagenewe ibikorwa bidasanzwe by’ubukungu, ni umujyi uzagaragaramo uruganda rukomoka ku mirasire y’izuba ya MW 300 y’ingufu zisukuye, umuyoboro w’amazi kugira ngo utange isoko rirambye, hamwe n’ibishushanyo mbonera bitangiza ibidukikije. Umujyi […]

Kabila, Katumbi na Gen. Numbi mu biganiro byo kwerekeza muri M23 

Abanyapolitiki bakomeye na bamwe mu basirikare bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko bamaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi bw’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 ngo babe baryerekezamo. Byatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, muri raporo zasohoye muri Gicurasi uyu mwaka mbere yo kuyishyikiriza akanama gashinzwe umutekano muri Loni. Ziriya mpuguke […]

Amasezerano ya Washington Intsinzi yu Rwanda

Nyuma y’isinywa y’amasezerano ya Washington ari hagati ya Congo, u Rwanda ndetse n’umuhuza Amerika, akomeje kutavugwaho rumwe cyane cyane muri Congo Kinshasa, ku Rwanda Ambasederi Olivier NDUHUNGIREHE, nyuma isinywa,yatangaje ko “Igikorwa cya mbere ni ugutangira gushyira mu bikorwa gahunda (CONOPS) yo gusenya umutwe wa FDLR, hagakurikiraho gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’ u Rwanda.” Mu gihe mugenzi […]

Col Kaina yaba afungiwe muri Uganda

Amakuru akomeje gucicikana muri mu ntara ya Ituri muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)  , aravuga ko Col Kaina Innocent wari umaze igihe ashinze umutwe witwa Forces Nationale pour la Libération du Congo (FNLC), yaba afungiwe muri Uganda. Amakuru agera kuri bwiza avuga ko hashize iminsi Col Kaina aburiwe irengero,nyuma y’uko byavuzwe ko yahamajwe […]

Menya ubwirinzi bw’ikirere bwa Iron Dome bwa Israel na S400 ya Russia

Muri iki igihe ku isi, ibihugu bya rutura mu bwirinzi, bikomeje isiganwa mu bijyanye n’intwaro zigezweho mu guhagarika ibisasu bishobora kurimbura umujyi nkibyo turi kubona mu ntambara ya Irani na Isiraheri. Uyu munsi, turibanda ku itandukaniro riri hagati ya Iron Dome ya Israel ndetse na S400 y’Uburusiya. Iron Dome na S-400 byombi ni sisitemu zo […]

Operasiyo Orchard: Mu zitangaje Mossad yaburijemo

Mu nkuru z’uruhererekane z’urwego rw’iperereza mpuzamahanga rwa Israel, tumaze iminsi tubagezaho, uyu munsi twabahitiyemo Operasiyo Orchard, imwe muzo Mossad yagizemo uruhare rwatumye Siriya idatunga intwaro kirimbuzi , Koreya ya ruguru yabafashagamo gukora. Jenerali Muhammad Sulaiman wa Siriya yangaga Israel ku rwego ruhanitse, ku buryo yifuzaga ko igihugu cye gikora intwaro kirimbuzi zo guha gasopo Israel. […]

Dusobanukirwe umuzi w’intambara ya Ukraine n’Uburusiya- Igice cya Kabiri

Mu gice cya mbere twabagejejeho imvano y’intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ibihugu by’abavandimwe bihuje ibintu byinshi. Twagejeje mu 2014. Mu gice cya kabiri aricyo cya nyuma turagaruka uburyo perezida Poutine yabanje kwitegura iyi ntambara igihe kirekire ndetse naho yerekeza.Mu 2015, ubwo intambara yarikomeje mu ntara za Donetsk na Luhansk, OTAN n’Uburayi byarimo gukurura Kiev. Perezida w’Uburusiya […]

Perezida Kabila i Goma: Arambara iyihe Kositimu ya politike?

Mu guceceka kwe hafi imyaka 6 yose uwahoze ari perezida wa Kongo Joseph Kabila Kabange yongeye gufungura urupapuro guverinoma ya Kinshasa yari yarizeye ko yamaze kurufunga. Ku mugoroba wo ku wa gatanu, ubwo Sena yari yamukuyeho  ubudahangarwa, nibwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DRC akaba n’umusenateri ubuzima bwe bwose, yafashe icyemezo noneho cyo kuvuga […]

  Nyuma y’ijambo rya Joseph Kabila Kabange, Kinshasa iri mu gacerere harakurikiraho iki?

Joseph Kabila wayoboye Kongo n’umenyekongo utangaje, yari amaze imyaka 6 yaranze kugira icyo avuga kuri politike ya Kongo. Ni umuntu ucecetse cyane ku buryo agusha Kinshasa mu makosa y’ubuhubutsi, afite ubunararibonye bw’uko yayoboye DRC imyaka 18, igihugu cyirwanirwa n’ibihugu by’ibihangange kubera umutungo kamere. Yashoboye kwivana mu bibazo by’ingutu mu ntambara ya kabiri ya Kongo yahuje […]

Umuyaga wa Politike muri Tanzaniya ukomeje kujegeza Mama Samia Suluhu

Ibintu bikomeje gushyuha muri Tanzaniya , nyuma yaho abatavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi CCM bashimutwa, bagatabwa muri yombi no kwicwa bunyamaswa. Abakurikirana ibintu hafi muri Tanzaniya bisa naho batangiye kubona ko muri iki gihugu urumuri rw’icyizere cya politiki cyazanywe no kuzamuka kwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu 2021 ruri kuzima. Habaye ihumure ryinshi igihe Samia […]

Imbunda zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko

Mu nama mpuzamahanga y’umutekano, nibwo hamuritswe intwaro zikorerwa mu Rwanda maze zitungura abatari bacye.Intwaro zikorerwa mu Rwanda zikorwa n’ikigo cyitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO). Ni uruganda ruherereye i Masoro mu cyanya cy’inganda aho gisanzwe gikora ibikoresho by’ubuhinzi, by’ubwubatsi, ibyuma by’imodoka ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga. Uruganda rwa REMCO rwinjiye mu gukora intwaro rufatanyije […]

Urugendo rwa Perezida Donald Trump mu Barabu, ni amateka mu isi y’ubucuruzi

Perezida Trump yaramaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bwo hagati abashije gukurayo amasezerano y’ubucuruzi y’amamiliyari mu madorali. Politike y’ubucuruzi intwaro ikomeye, Perezida Trump ashyize imbere ngo akureho amakimbirane. Mu rugendo Trump akubutsemo Abou Dabi muri Leta z’unze Ubumwe z’Abarabu , Qatar na Arabie Saudite, yavuze kuri Iran ndetse n’intambara y’Uburusiya na Ukraine. Kuri Iran […]

Satan 2: Imwe mu ntwaro iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi

Uyu munsi turagaruka ku ntwaro Uburusiya butunze zishobora guteza akaga isi mu gihe haba habaye intamabara ya gatatu y’isi. RS-28 Sarmat.Abarusiya bayita RS- 28 Sarmat,NATO yayihimbye Satani 2. Ni imwe mu ntwaro ziteye ubwoba isi zibarirwa muri Misile mpuzamigabane. Super Heavy Inter continental Ballistic. Sarmat cyangwa Satan 2 n’imwe mu ntwaro zitanga gasopo ku banzi […]

Abayobozi b’amakoperative mu Rwanda bagiye kujya bamenyekanisha imitungo yabo

Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’imicungire y’amakoperative n’imiyoborere yayo mu makoperative yo mu Rwanda kuburyo n’abanyamuryango bagiye bashinja bamwe mu bayayobora gucunga nabi no kunyereza umutungo wayo. Ibi bibazo by’imicungire nibyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yasabweho ibisdobanuro n’abadepite. Abadepite bashyikirije Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganada ibibazo babonye mu igenzura bakoze byiganjemo ubumenyi buke […]

Gen Muhoozi yasabye M23 gufata Kisangani vuba cyangwa UPDF ikabikora

Umugaba w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa perezida Museveni , kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, yatangaje ko M23 ikwiye gufata Kisanga ni vuba byihuse cyangwa UPDF ikabikora. Mu nyandiko yanyujije kuri X, yavuze ko igisirikare cya Uganda kitazigera kibangamira M23 mu gufata Kisangani , ariko ko bakwiye kubikora vuba […]