Prince Salomon yibukije abantu ko Imana ari Data

Umuhanzi Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo igaruka ku buhamya bw’ubuzima bwe no gushimira Imana ku mirimo yamukoreye mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira no guhimbaza Imana yamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima. Prince Salomon avuga ko yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akareba ibihe byinshi yanyuzemo, […]
Bakubiswe kugeza bapfuye nyuma yo gukundana badahuje idini

Abaturage bo muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde batangajwe kandi bababazwa n’urupfu rw’agahomamunwa rw’umusore n’umukobwa bakundanaga ariko badahuje idini, bishwe bazira urukundo rwabo. Uyu mukobwa witwa Kajal, wari ufite imyaka 19 akaba yari Umuhindu, n’umusore witwa Mohammad Arman w’imyaka 27 wari Umu- Islam, basanzwe bapfuye, imibiri yabo ihambwe hafi y’umugezi uherereye hafi y’umudugudu wa […]
Rose Muhando yarongowe mu ibanga

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026 Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba, Rose Muhando, yasezeranye n’umushumba Pastor Lumbasi mu buryo bwagizwe ibanga, bityo ashyira iherezo ku byari bimaze igihe bivugwa ku buzima bwe bwite. Aya makuru yemejwe na Pastor Lumbasi ubwe mu materaniro ya vuba mu rusengero […]
Prosper Nkomezi yambitse impeta – Amafoto

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza, mu rwego rwo gutangira urugendo rwo gushinga urugo. Iyi nkuru yayimenyesheje abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yabanje gusangiza ubutumwa agaragara yicaye wenyine yambaye imyenda y’umweru, agaragaza icyizere cy’abiringira Imana, avuga ko abazagera mu ijuru bazicara bakishimira imbuto zaho. […]
Umuhanzi Ebo Noah arafunzwe

Polisi ya Ghana yemeje ko yafashe Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, wamenyekanye cyane nyuma yo kubaka inkuge nyinshi avuga ko yazubatse ku mabwiriza y’Imana, ahamya ko isi izarengerwa n’amazi ku munsi wa Noheli. Mu itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti ku wa Gatatu tariki 31/12/2025, yavuze ko Eshun yafashwe […]
Amafaranga yatumye Mbonyi atenguha ab’i Rubavu

Rubavu yari yariteguye kwakira umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gitaramo gikomeye cyari giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 kuri Sitade Umuganda. Ariko ibyari ibyishimo byahindutse intimba, nyuma y’uko iki gitaramo gisubitswe habura iminsi itatu gusa ngo kibe. Amakuru yemejwe n’abari mu itegurwa ry’iki gitaramo avuga ko icyemezo cyo […]
Ubuhanuzi bwa Ebo Noah y’uko isi yari kurangira kuri Noheli bwapfubye

Umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera kubaka inkuge nini imeze nk’ubwato (ark) no guhanura umwuzure wari guhitana isi guhera tariki 25 Ukuboza, yasobanuye impamvu ibwo buhanuzi butasohoye. Ebo Noah yatangiye kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutangaza ko Imana yamuhaye ubutumwa bumubwira […]
Dore ibihugu 10 Noheli ifatwa nk’ikizira

Buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza, mu bihugu byinshi byo ku isi by’umwihariko mu Burengerazuba bw’isi, hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, abakristo bakawufata nk’umunsi wo kwizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristu, ukaba umwanya wo gusangira, kwishimana, gutanga impano no kwibutsa urukundo n’amahoro. Mu mijyi myinshi ku isi, uyu munsi urangwa n’imirimbo itandukanye, indirimbo za Noheli, amatara […]
ADEPR yasengeye abagore kuba abashumba

Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 ryumvwa mu Rwanda, ryafashe icyemezo cy’amateka cyemerera abagore kuba Abapasiteri, ibintu bitari byigeze biba kuva ryashingwa. Ku wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, ni bwo abagore 15 ba mbere batorewe ku mugaragaro inshingano z’Ubushumba. Na mbere y’iki cyemezo, abagore bari bemererwa imirimo nka Mwalimu, kuyobora amakorali, cyangwa gukorera mu nzego […]
Perezida Kagame si umunyedini: Richard Nick Ngendahayo ku ifungwa ry’insengero

Umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yagarutse ku ifunga ry’insengero mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10. Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zamenyekanye mu myaka myinshi amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ngendahayo yabajijwe ku nsengero […]
Richard Ngendahayo yasubiye ku rubyiniro i Kigali nyuma y’imyaka 17 (Amafoto)

Umuramyi Richard Ngendahayo, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka ya 2000, yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 17. Ni mu gitaramo cyafunguriye BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yacyise “Niwe Healing Concert.” Ngendahayo, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2008, […]
Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza yatanze Mutuelle 300 ku muryango itishoboye

Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza, uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku batishoboye 300 bo mu Karere ka Kamonyi. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, kibera mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda. Rev. Ganza, uyobora Abanyarwanda batuye mu gace kamwe k’Umujyi […]
N’iyo biba njye nta nsengero nafungura: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuri we nta rusengero na rumwe rwari gukomeza gufungura mu gihe hari ibibazo bikomeye igihugu n’isi bihanganye nabyo. Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Village Urugwiro ku wa 27 Ugushyingo 2025. Yasubizaga ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, ariko nyuma zikabikora ntizifungurwe. Perezida Kagame yavuze ko n’iyo biba […]
Umuramyi Dorcas wa Papy Clever yasubije abamuteye imijugujugu nyuma yo kumubona yambaye ipantalo

Dorcas, umuramyi uririmbana n’umugabo we Papy Clever, yavuze ko atishimiye amagambo abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga bamunengera imyambarire ye. Ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwijwe amashusho yabo bagiye kurira indege. Dorcas yari yambaye ipantalo arenzaho ijipo, ibintu byatumye abantu batanga ibitekerezo byinshi abandi babifata nk’ubuturage, abandi bavuga ko bidakwiye kuba umunyetorero. Dorcas yavuze ko ibitekerezo yasomye […]
ADEPR yatangije ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kuririmba ku giti cye

Itorero ADEPR ryashyize hanze amabwiriza mashya agenga abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (worship teams), arimo ihame rishya rivuga ko nta muntu wemerewe gukora umuziki ku giti cye ari munsi y’imyaka 18. Aya mabwiriza mashya yasohotse ku wa 17 Ugushyingo 2025, agaragaza neza uko abahanzi n’abaririmbyi babarizwa muri ADEPR bakwiye kwitwara, cyane cyane […]
Burundi: Pasiteri yahunganye amaturo y’abakirisito

Mu gihe ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo mu matorero gikomeje gutera impaka mu Burundi, bamwe mu bayoboke n’abayobozi b’Églises de Pentecôte du Burundi (CEPBU) bandikiye ku mugaragaro ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Bubiligi basaba ko Pasiteri Nicolas Hakizimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri torero, yimwa ubuhungiro nyuma yo guhunga igihugu akurikiranweho ibyaha bikomeye. Hakizimana ngo yasohotse mu […]
Icyo RGB ivuga ku mabwiriza yafashwe nk’agamije kunaniza amadini yashyizeho

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko amabwiriza agenga amadini rumaze igihe rwarashyizeho atagamije kuyananiza, ko ahubwo yashyizweho mu rwego rwo gusubiza ibibazo byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere. Ku wa 7 Werurwe uyu mwaka ni bwo mu igazeti ya Leta hasohotse amabwiriza y’inyongera agenga amadini n’amatorero mu Rwanda, arimo ingingo isaba abashaka gushinga […]
Urugo rw’umuramyi Ishimwe Vestine rwaba rwasenyutse

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze ubutumwa bwakomeje gutuma abakunzi be bibaza byinshi ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku mubano we n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bamaze amezi make bashyingiranywe. Ubu butumwa bwasohotse nyuma y’iminsi 136 gusa basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwavuzwe cyane mu Rwanda no hanze […]
Nicki Minaj muri UN avugira abakiristo bo muri Nigeria bari kwicwa

Umuhanzi w’Umunyamerika Nicki Minaj ategerejwe mu muhango uzabera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York kuri uyu wa Kabiri, aho azaganiriza ku birego byo kwibasira Abakirisitu muri Nigeria. Minaj azahurira ku rubyiniro n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Michael Waltz, hamwe na Alex Bruesewitz, umujyanama wa Perezida Donald Trump akaba ari nawe […]
Vestine na Dorcas bahagaritse igitaramo muri Canada ku munota wa nyuma

Abakunzi b’itsinda rya Vestine & Dorcas bari bategereje igitaramo cyabo mu mujyi wa Winnipeg muri Canada ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma. Iki gitaramo cyari kimwe mu byari gisoza uruzinduko rwabo rwo kuririmba mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika na Canada. Abafana bari biteguye kuririmbana nabo […]
Perezida wa repubulika (Kagame) ndamukunda: Richard Nick Ngendahayo akigera i Kigali

Nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuramyi w’inararibonye Richard Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025. Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’urugwiro n’akanyamuneza […]
Abapasiteri n’abahanuzi b’ibinyoma bagiye kujya bafungwa imyaka 10

Mu gihugu cya Kenya harategurwa itegeko rishya rigamije gufata no guhana abayobozi b’amadini cyangwa abapasiteri bakoresha amayeri n’ibinyoma kugira ngo babone amafaranga aho baba bavuze ko bakora ibitangaza. Iryo tegeko rizwi nka Religious Organisations Bill, 2024 riteganya ibihano bikomeye ku bantu bazafatwa bakora ubu bujura bwo mu madini. Itegeko rivuga ko umuyobozi w’idini cyangwa umupasiteri […]
Padiri w’Umubiligi wigishaga mu iseminari ya Karubanda yapfuye

Abbé Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi. Urupfu rwemejwe n’ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yo muri Diyosezi ya Butare, aho yakoreye igihe kirekire nk’umurezi. Abbé Talbot yari umwe mu bapadiri b’inararibonye […]
Musenyeri Faustin Ngabu yapfuye, M23 na Tshisekedi bashengurwa n’urupfu rwe

Faustin Ngabu wari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko. Uyu mushumba wabaye Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Congo Kinshasa (CENCO) hagati ya 1994 na 2002, yavuyemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira aguye mu bitaro […]
Ukuri ku rukundo ruvugwa hagati ya Miss Muheto na Prosper Nkomezi

Byavuzwe mbere ko Prosper Nkomezi, umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, yaba ari mu rukundo na Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto. Ibyo byatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye. Nyamara, mu burori bwo kumurika album ye ya kane yise “Warandamiye”, Prosper Nkomezi ubwe yahisemo kuvuguruza ayo […]
Umujyanama wa Trump mu by’ukwemera ategerejwe mu Rwanda

Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ukwemera, Pasiteri Paula White, agiye kugirira uruzinduko mu bihugu bine byo mu karere k’ibiyaga bigari, birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, ni bwo uriya muvugabutumwakazi wahawe inshingano zo kugira Perezida Donald Trump inama mu bijyanye […]
Musenyeri Laurent Mbanda yamaganye umuyobozi mushya wa Anglican ushyigikira abatinganyi

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, akaba ari na Perezida wa Gafcon (Global Anglican Future Conference) ihuriro mpuzamahanga ry’Abangilikani baharanira gukomeza inyigisho za Bibiliya, yatangaje ko iyimikwa rya Sarah Mullally nk’Umwepisikopi mushya wa Canterbury ari “igisubizo kibi” kizongera gutandukanya itorero ry’Abanglikani ku isi. Sarah Mullally, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Abaforomo mu Bwongereza, […]
DRC: ADF yishe Abakirisitu barenga 100 bari gushyingura

Ku wa Mbere nimugoroba, tariki ya 8 Nzeri 2025, inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) zifitanye isano n’umutwe wa Islamic State zagabye ibitero mu bice bya Ntoyo na Potodu, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amakuru yemeza ko muri Ntoyo hiciwe Abakirisitu barenga 70, mu gihe abandi barenga 30 biciwe i Potodu, […]
Niba uri umukene ntushobora gukora umurimo w’Imana neza: Pastor Chris

Umuyobozi w’itorero Christ Embassy, Pasiteri Chris Oyakhilome wo muri Nigeria yongeye kugaragaza ko kugira ubushobozi bw’amafaranga ari ingenzi cyane mu kugira uruhare rufatika mu murimo w’Imana. Mu nyigisho aherutse gutanga, yavuze ko impano z’umwuka n’ubutumwa bwiza gusa bidahagije igihe umukristo akennye. Yavuze ko Imana itamushinga kuyobora itorero ryayo ku bantu badafite ubushobozi, yaba ku rwego […]
Miss Naomie wagize agahinda gakabije nyuma y’amanota y’ikizami cya leta

Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gucibwa intege n’abantu bamucyuriraga amanota make yagize mu kizamini cya Leta, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zo kwiheba no kugira agahinda gakabije. Ibi yabivuze ku wa 2 Nzeri 2025 mu kiganiro cyiswe Girls Impact Gathering, cyateguwe na Women Foundation Ministries, aho […]
Kuki Imana itishe Satani?

Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo “Niba Imana ari Nyir’ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?” Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n’abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n’abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy’ukuri. Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko […]
Kubaka urugo ni ingenzi kurusha gutegura ubukwe: Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yasabye urubyiruko rugiye kurushinga gushyira imbere kubaka urugo rukomeye rufite indangagaciro kurusha kwibanda ku birori by’ubukwe gusa, abibutsa ko ishingiro ry’ingo ziramye riri mu rugo, atari mu mihango y’ubukwe. Ibi yabitangarije mu Icyumweru cy’amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast 2025, cyabereye i Kigali ku Cyumweru tariki ya […]
Kiliziya Gatolika igiye kwakira ibirori by’abatinganyi

Vatikani irimo gutegura ibirori byihariye bigenewe umuryango wa LGBTQ i Roma mu cyumweru gitaha, birimo Misa, amasengesho ndetse n’urugendo rugana ku rusengero rwa Mutagatifu Petero. Ibi bikorwa biteganyijwe ku wa 5–6 Nzeri 2025 bizaba bimwe mu by’ingenzi mu birori bya Yubile ya 2025. Ku wa 5 Nzeri, hazabera inama yiswe “Kumva ubuhamya bw’Abakirisitu ba LGBTQ”, […]
ADEPR yavuze ku bantu barwaniye mu rusengero

Itorero ADEPR ryahaye ibisobanuro ku byagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wagaragaye ari gushyamirana n’abandi mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu giterane cy’Ububyutse cyari kimaze iminsi cyihabera. Guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ADEPR Nyarugenge yari ari giterane cyiswe icy’Ububyutse, cyitabiriwe n’abakristo benshi bahamya ko bahungukiyemo inyigisho […]
Umugore afunzwe azira kwita Imana y’abasilamu “umutinganyi”

Ibtissame Lachgar, uharanira uburenganzira bw’abagore muri Maroc, yatawe muri yombi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye umupira wanditseho amagambo asuzugura Imana ya Islam. Itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa mbere rwa Rabat ryemeje ko yafashwe ku Cyumweru, hakurikiraho iperereza ryihutirwa. Lachgar anaregwa kuba yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ayita Islam nk’“idini rihutaza abagore kandi rifite […]
Kayonza: Idini ry’Abadakatahasi ribuza abagore kurarana n’abagabo babo

Mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabare, haravugwa itsinda ry’abantu biyomoye ku idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bishyize hamwe mu myemerere bise Abadakatahasi, ikomeje gutera urujijo n’impaka mu baturage ndetse no mu miryango yabo. Abayoboke b’iri tsinda bafite imyemerere itandukanye n’iya benshi, harimo no kwirinda kurarana n’abo bashakanye igihe batari mu myizerere imwe, ndetse […]
Umuhanuzi wavuze ko isi izarangira muri uku kwezi, yabyigaramye

Umuhanuzi David Owuor hamwe n’itorero rye Ministry of Repentance and Holiness, bahakanye ibivugwa ko yahanuye ko isi izarangira ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025. Mu itangazo rikakaye ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi Mukuru Michael Nieswand ku wa 1 Kanama 2025, itorero ryamaganye ayo makuru riyita ibinyoma bidafite ishingiro kandi bigamije kwangiza izina ry’umuhanuzi n’itorero. Bavuze […]
Perezida Kagame yakiriye ba Musenyeri barimo Cardinal Ambongo wa Kinshasa

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, yakiriye muri Village Urugwiro ba Musenyeri bagize Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM). Aba bashumba barimo uwa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa, Cardinal Flidorin Ambongo ari na we uyobora ririya huriro, bari i Kigali aho bitabiriye inama ya SECAM iri kubera mu Rwanda […]
Uwiyitaga ‘Yesu’ yakatiwe gufungwa imyaka 12

Sergey Torop, wahoze ari umupolisi mu Burusiya, yakatiwe gufungwa imyaka 12 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abayoboke b’idini rye yise “Idini ry’Isezerano rya nyuma”. Torop, wiyitaga Vissarion, yashinze iryo dini mu 1991 avuga ko ari “Yezu wagarutse”, aho yategekaga abayoboke be kutarya inyama, kutanywa ibisindisha no kudakoresha amafaranga. Abayoboke be babarirwa mu bihumbi, benshi […]
Umuhanuzi yazuye umugore wari umeze iminsi 3 apfuye

Umuhanuzi wo muri Zimbabwe, Tichaona Garavada uzwi nka Prophet T Mapisarema, yatangaje ko yazuye umugore wari umaze iminsi 3 apfuye, bikabera mu irimbi i Harare imbere y’abantu bari baje kumuherekeza bwa nyuma. Yabwiye ikinyamakuru H-Metro ko ubwo yageraga aho umurambo wari uri, yahasanze abantu barira, ariko amaze gusenga, uwo mugore yahise azanzamuka aragenda. Bamwe mu […]
Uko Meddy yakuriye kwa Gitwaza bikamugira udasanzwe

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gitaramo cy’amasengesho cyasoje igikorwa cya Rwanda Convention USA, cyabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masengesho yabaye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, yiswe USRCA Prayer Breakfast. Yatangijwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryaririmbye ibihangano byafashije benshi kwinjira mu […]
Perezida Museveni yasengewe na Benny Hinn

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika, Pasiteri Benny Hinn mu ngoro ya perezida i Nakasero, mu biganiro byaranzwe no gusenga no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ubukirisitu mu iterambere ry’Afurika. Museveni yavuze ko ubutumwa bwa Yesu ku rukundo no kuzuka bwahaye agaciro gakomeye umuco wa Afurika. Yagize ati: “Abantu bacu basanzwe bazi […]
Yezu ntiyanduza kaburimbo: Padiri Kayisabe abwira Leta yafunze insengero

Padiri Vidaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje impungenge z’Abepiskopi ku byemezo bya Leta bimaze iminsi bifatwa ku miryango ishingiye ku myemerere, harimo no gufunga insengero zitandukanye. Mu butumwa bwatangajwe na Kinyamateka, Padiri Kayisabe yavuze ko hari kiliziya za paruwasi 22 zafunzwe mu bihe bishize ariko zimaze kuzuza ibisabwa ngo zongere gukora, […]
Ubuhanuzi bwa Bibiliya ku ntambara ya Israel na Iran

Ku itariki ya 13 Kamena 2025, Israel yatangije igitero gikomeye cyiswe Operation Rising Lion, igaba ibitero ku nganda z’ubumara n’ibirindiro by’ingabo za Iran, harimo na Natanz, aho Iran isanzwe ikorera ubushakashatsi kuri uranium ikoreshwa mu gucura ibitwaro cyirimbuzi. Abahanga bavuga ko Israel yashakaga guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi. Iran ntiyicecekeye. Yahise […]
Floribert wanze ko ibiribwa byo mu Rwanda byinjira i Goma yagizwe Umuhire na Kiliziya

Kiliziya Gatolika yagize umuhire Floribert Bwana Chui Bin Kositi, Umunye-Congo wakoreraga gasutamo i Goma, nyuma yo kwicwa mu 2007 azira kwanga kurya ruswa. Uwo muhango wabereye i Roma muri Bazilika ya Saint-Paul-hors-les-Murs, uyoborwa na Karidinali Marcello Semeraro ushinzwe gutangaza abatagatifu. Ubwo yicwaga, Floribert yari yanze ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge byinjizwa i Goma n’ibico by’abagizi ba […]
Gutingana ni icyaha si uburenganzira bwa muntu: Mufti w’u Rwanda

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yongeye gushimangira ko mu myemerere ya Islamu gutingana ari icyaha gikomeye, atari uburenganzira bwa muntu nk’uko bamwe babivuga muri iki gihe. Mu butumwa yagejeje ku bayisilamu bari bitabiriye ibirori bya Eid Al-Ad’ha, Sheikh Sindayigaya yavuze ko idini ya Islamu ku isi hose ryamagana ubutinganyi kandi ribifata nk’ibikorwa bihabanye n’amahame […]
Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Adha

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu gihugu no ku isi hose umunsi mwiza wa Eid al-Adha, umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Kagame yagize ati: “Ndifuriza Abayisilamu bose bo mu Rwanda no ku isi hose umunsi mwiza wa Eid al-Adha. […]
Kampala: Abizihizaga Umunsi w’Abahowe Imana baturikanwe n’igisasu

Impanuka y’ituruka ry’igicyekwaho kuba igisasu yabereye i Munyonyo, ihungabanya umutekano mu murwa mukuru wa Uganda, ahari hateraniye imbaga y’abizihiza Umunsi w’Abahowe Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, iturika rikomeye ryabaye hafi y’Ingoro y’Abahowe Imana ya Munyonyo, aho abantu baturutse hirya no hino bari bateraniye mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Abahowe Imana muri Uganda. Amakuru […]
Abajura batoboye urusengero banywa divayi barya n’imigati yo guhazwa

Mu karere ka Kirinyaga muri Kenya, haravugwa inkuru itangaje y’abajura binjiye mu rusengero rwa ACK St. Matthew’s Mutithi Church, aho banyweye divayi, barya imigati yera isanzwe ikoreshwa mu masakaramentu, banatwara ibikoresho by’urusengero birimo na piano ikoreshwa n’abaririmbyi. Ibi byamenyekanye mu gitondo ubwo abaririmbyi bageraga ku rusengero bagasanga piano yaburiwe irengero, bagahita batabaza ubuyobozi bw’urusengero. Umuyobozi […]
Bishop Gafaranga yasabiwe gufungwa iminsi 30

Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, ari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata aho akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, hamwe no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, Annette Murava. Mu rubanza rwabaye mu muhezo kuri uyu wa Kane, Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha aregwa, ariko yemera ko hashobora kuba harabayeho amakosa yo […]
Kigali: Umupasiteri aravugwaho kwikinishiriza imbere y’umugore bikamuviramo gutoha

Umupasiteri witwa Mbarushimana Akim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, yashyizwe mu majwi nyuma y’uko abagore batatu batandukanye bamushinje ibikorwa by’ubusambanyi n’imyitwarire idakwiye ku muntu wiyita umukozi w’Imana. Ibi byose byamenyekanye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo hatambukaga ikiganiro Live cyacishwaga kuri TikTok, kiyobowe na Godfather, cyari cyahuje Pastor Akim n’abagore bamushinja imyitwarire igayitse, […]
Umuramyi Silas waririmbye ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ arafunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 17

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nzabahayo Silas uzwi cyane ku izina rya Ibya Yesu ni ku murongo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure. Amakuru y’ifungwa rye yemejwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB aho avuga ko Nzabahayo yatawe muri yombi ku wa […]
RGB yahagaritse amasengesho yo kwa Yezu Nyirimpuhwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, kubera impungenge zijyanye n’umutekano w’abahasengera. Mu ibaruwa yo ku wa 17 Gicurasi 2025, yandikiwe Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi, RGB yasobanuye ko ahaberaga ayo masengesho hatujuje ibisabwa mu bijyanye no kubungabunga ituze n’umutekano. […]
Goma: AFC/M23 yakoze igiterane cy’amasengesho yo gushimira Imana

Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2025 Ihuriro Alliance Fleuve Congo risanzwe ribarizwamo umutwe wa M23 wakoze igiterane cyo gushimira Imana igihe bamaze mu ntambara zo kubohora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho kuri ubu bamaze kwigarurira intara ebyiri za Kivu zombi. Ni amasengesho yabereye muri Sítade de l’Unite iri mu mujyi wa Goma aho […]
Aline Gahongayire yababajwe n’ifungwa rya Grace Room

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje agahinda yatewe n’ihagarikwa ry’Itorero Grace Room Ministries, anahumuriza abakirisitu baryo n’umushumba waryo, Pastor Julienne Kabanda. Ibi bibaye nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, rufashe icyemezo cyo kurihagarika, rivuga ko ryarenze ku mategeko agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, […]
RGB yambuye “Grace Room” ubuzimagatozi

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangije ko rwambuye ubuzimagatozi umuryango wa “Grace Room” wari wiyandikishije nk’Itorero ry’Amahoro rihuza amadini (Interdenominational Ministry), kubera kutubahiriza amategeko agenga imikorere n’imiyoborere y’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko Grace Room yakomeje gukora ibikorwa by’amasengesho binyuranye n’intego z’itorero […]
Papa mushya Léo XIV ni muntu ki?

Umunyamerika Robert Francis Prevost niwe watowe nka Papa wa 267 n’inteko ya 76 ya Kiliziya Gatolika kuri uyu wa kane, tariki ya 8 Gicurasi, n’inteko itora igizwe n’abakaridinali 133 b’abakaridinari kuri uyu munsi wa kabiri wa conclave kuri Chapel ya Sistine i Roma. Ibisa no mu mwaka wa 2005 ndetse n’uwa 2013, iminsi ibiri yari […]
Amatora ya Papa mushya yatangiye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, mu mujyi wa Vatikani hakoraniye Inama yihariye izwi nka Conclave igamije gutora Papa wa 267, nyuma y’iminsi 17 uwari umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis apfuye azize uburwayi. Abakaridinali bagera kuri 132 bafite uburenganzira bwo gutora bari munsi y’imyaka 80 nibo bakoraniye muri Chapelle Sixtine mu […]
Gusambanya Ababikira byagizwe ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, hari impaka zavugaga ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kuvugwa ko rikorerwa bamwe muri bo rikozwe n’abapadiri. Iryo hohotera, rishingiye ku gitsina, ni kimwe mu byaha bikomeye byakomeje gucibwa amarenga muri Kiliziya Gaturika, […]
Inkomoko y’Ubukirisitu

Hafi imyaka ibihumbi bibiri ishize, mu burasirazuba bwo hagati, havutse umugabo wazanye ubutumwa bwaje guhindura amateka y’isi. Uyu mugabo ni Yesu Kristo, wavukiye i Betelehemu mu gihugu cya Yudaya. Bibiliya ivuga ko yavutse mu buryo budasanzwe, aho umubyeyi we Mariya yasamye inda atarahura n’umugabo, ahubwo ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu. Yesu yakuriye mu muryango w’abanyamwuga, […]