Cardinal Ambongo mu 10 bahabwa amahirwe yo gutorwamo Papa mushya 

Umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Flidorin Ambongo ari muri ba Karidinali 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ku wa 7 Gicurasi ni bwo hazatorwa Papa mushya wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize. Mu bahabwa amahirwe harimo Ambongo […]

Ni iki Bibiliya ivuga ku butunzi? Ese umukristo akwiriye gutunga byinshi?

Mu minsi ishize, amagambo ya Bishop Sam Owusu wo muri Ghana yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Yatangaje ko “ku myaka 25, umuntu akwiriye kuba afite nibura miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (GH¢25,000) kuri konti ya banki,” ibyo benshi bakiriye mu buryo butandukanye. Ibi byatumye bamwe bibaza uko umukristo akwiriye kureba amafaranga n’ubutunzi. Ese koko umukristo […]

Satani ni nde? Inkomoko ye, uko Bibiliya n’abahanga bamusobanura

Mu myizerere ya gikirisitu n’ayandi madini menshi, izina Satani rihita rizamura ishusho y’ikiremwa cy’umwijima, gihora gihanganye n’Imana n’abantu. Ariko se, ni nde Satani koko? Yaturutse he? Ese Bibiliya n’abashakashatsi bamuvugaho iki? Mu Isezerano rya Kera, cyane cyane mu gitabo cya Yobu, Satani agaragara nk’urega abantu imbere y’Imana. Si nk’umwami w’icyaha nk’uko byaje kumenyekana nyuma, ahubwo […]

Uwise Pastor Julienne “Intumwa ya Satani” yatakambye

Uwiyita Bakame ku rubuga rwa X, nyuma yo kwibasira Pastor Kabanda Julienne amwita “intumwa ya Satani”, yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amagambo yateje impaka ndende ndetse akababaza benshi. Mu butumwa yanditse bwa mbere, Bakame yavuze amagambo akomeye atesha agaciro Pastor Julienne, aho yagize ati: “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni […]

RIB yatangiye iperereza ku wise Pastor Julienne Umukozi wa Satani

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku magambo yavuzwe n’uwiyita “Bakame” kuri X, aho yise Pastor Julienne Kabanda “intumwa ya Satani”. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hashyizweho itsinda riri gusesengura niba ayo magambo arimo ibimenyetso by’icyaha. Aganira na IGIHE, umuvugizi wa RIB yagize ati: “Biracyasuzumwa, harebwa niba ibyo yavuze bikurikiranwa n’amategeko, […]

Imana yategetse umuramyi wo muri Kenya gutanga ibiringiti muri Congo

Ole Willy uzwi cyane mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye umurimo mushya wo gufasha no gukomeza urubyiruko muri Afurika. Mu kiganiro yagiranye y’ikinyamakuru rya TUKO cy’iwabo, uyu muramyi yavuze ko yakoze ibikorwa by’ubugiraneza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho yifatanyaga n’abaturage mu byo bakeneye yaba ibifatika ndetse akanababwira ubutumwa bwo […]

Papa Francis yapfuye ku myaka 88

Papa Francis yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025, afite imyaka 88, aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani. Itangazo ry’urupfu rwe ryasomwe na Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo wa Vatikani, aho yavuze ko Papa Francis yapfuye saa 7:35 za mu gitondo, ashimangira ko ubuzima bwe bwose bwari ubwa serivisi ku Mana […]

Menya byinshi ku wa “Gatanu Mutagatifu” umunsi Abakirisitu bibuka urupfu rwa Yesu ku musaraba

Kuri uyu wa Gatanu, hirya no hino ku isi abakirisitu bizihiza uwa “Gatanu Mutagatifu” umunsi wibukwa nk’igihe Yesu Kristo, Umucunguzi w’abakirisitu yapfiriye ku musaraba kugira ngo akize abantu ibyaha byabo. Uyu munsi uba mu mpera z’icyumweru gitagatifu cyibanziriza Pasika, ufatwa nk’umunsi ukomeye mu myemerere ya gikirisitu. Ni umunsi wuje agahinda, isengesho no kwitekerezaho, kuko usubiza […]

Umugore yasabye Pasiteri amafaranga avuga ko ari Imana yayamutumye

Umugore wo muri Tanzaniya yatunguye benshi ubwo yasabaga Pasiteri we amafaranga agera kuri 29,000 KSh (300,000 Frw), avuga ko Imana ari yo yamuyoboye kubikora. Uyu mugore, wari wambaye umwambaro isanzwe n’igitenge cyera ku mutwe, yavuze ko yari yabanje kugira igitekerezo cyo gusaba amafaranga make, ariko nyuma Umwuka Wera akamubwira ko akwiye gusaba menshi. Pasiteri yamuteye […]

Pasiteri Bugingo yasabye Bobi Wine kwakira Yesu agakizwa

Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora House of Prayer Ministries yongeye kuvuga ku munyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho yamugiriye inama yo kwegera Imana no gukizwa. Mu kiganiro yagiranye na Suzan Makula, umukunzi we kuri YouTube, Pasiteri Bugingo yavuze ko mu gihe yahura na Bobi Wine yamusaba kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Yagize ati: “Ndifuza […]

Menya byinshi kuri Ataliya uvugwa muri Bibiliya wishe abuzukuru be kugira ngo abe umwamikazi w’Ubuyuda

Ataliya yari umwamikazi wa Yuda uzwiho kuba umugore wategetse ubwami bw’igihangange, ariko akarangwa n’ubugome no kumena amaraso menshi kugira ngo agere ku butegetsi. Uyu mugore yari umukobwa w’umwami Ahabu na Yezebeli bayoboraga Isiraheli, umuryango wari waramamaye mu gusenga ibigirwamana cyane cyane Bayali. Ataliya yashakanye n’umwami Yehoramu wayobora Yuda, maze abyara umuhungu we Ahaziya. Nyuma y’urupfu […]

“Imana yampaye inzu!” – Umugore yagejejwe mu rukiko nyuma yo kwiyitirira inzu ya Miliyoni 200 mu rusengero

Umugore w’imyaka 32, Loveth Alo Helen yagejejwe imbere y’urukiko rwa Magistrate muri Enugu muri Nigeria nyuma yo kuvuga mu rusengero ko Imana yamuhaye inzu, nyamara bikavugwa ko yabeshyaga. Uyu mugore yari yavugiye muri Zion Prayer Movement ko Imana yamuhaye ubutaka n’inzu ndetse hagaragazwa amashusho y’iyo nzu mu rusengero. Nyuma y’aho, undi mugabo witwa Architect Emmanuel […]

Itorero ryabatije DJ Brianne ryahagaritswe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” zitemerewe gukorera mu Rwanda kuko zitanditswe nk’uko amategeko abisaba. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Werurwe 2025, rigaragaza ko ibikorwa by’iyi miryango bigomba guhita bihagarara. Elayono Pentecostal Blessing Church yari iyobowe na Prophet Erneste Nyirindekwe, umuhanuzi uzwi mu Rwanda. […]

Auddy Kelly na Aline Gahongayire bibukije abantu ko gushima Imana bifungura imiryango

Nyuma y’igihe ateguza abakunzi b’umuziki we, umuhanzi Auddy Kelly ubarizwa muri Suède yamaze gusohora indirimbo nshya yise “Hari Amahimwe”, yakoranye n’umuhanzikazi Aline Gahongayire mu rwego rwo gufasha abantu gushima Imana. Iyi ndirimbo ishingiye ku mashimwe, aho Auddy Kelly avuga ko ari uburyo bwo gushimira Imana yamuhaye imbaraga mu rugendo rwe rw’amasomo kugeza ubwo asoje icyiciro […]

Abakirisitu bo mu Itorero Angilikani banze gusenga

Ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, habaye impagarara mu Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Ekiti, muri All Saints’ Church, Anointed Land i Ado-Ekiti muri Nigeria aho Abakirisitu banze kwinjira mu rusengero basaba ko umushumba wabo, Venerable Oke Olanrewaju, yakurwa ku nshingano. Abigaragambya bavuga ko umushumba wabo akora nabi mu micungire y’umutungo w’itorero, yitwara nabi, […]

Urukiko rwategetse ko Musenyeri Mugisha Samuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu Karere ka Musanze rwategetse ko Dr Musenyeri Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyosezi ya Shyira mu Itorero Angilikani afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze cyane ko ibyaha akekwaho bihanishwa ibihano birenze imyaka ibiri y’igifungo. Musenyeri Mugisha ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, ariko abagize umuryango […]

Intwari y’Abisiraheli Samusoni wagushijwe n’umugore

Ubuzima bwa Samusoni ni urugero rufatika rugaragaza uko Imana ishobora gukoresha umuntu ufite intege nke, haba mu buryo bw’umwuka cyangwa ubw’umubiri, kugira ngo asohoze umugambi wayo. Yari yaratoranyijwe kuva akivuka kugira ngo abohore Abisiraheli ku butegetsi bw’Abafilisitiya. Ivuka ryihariye rya Samusoni Samusoni yavukiye mu muryango wa Manowa, ababyeyi be bari batarabyara. Umumarayika w’Imana yabonekeye nyina, […]

Umugabo watwitse Korowani (Quran) yishwe arashwe

Salwan Momika, umugabo w’imyaka 38 wavuzwe cyane nyuma yo gutwika Korowani, yarashwe arapfa muri Suwede, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu. Uyu Munya-Irak wari utuye muri Suwede yarashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu nzu ye i Södertälje, hafi ya Stockholm. Polisi yatangaje ko abantu batanu batawe muri yombi nyuma y’aho uyu mugabo […]

Iminsi y’icyumweru n’ibigirwamana byayo birwanya Abakristo

Iyo amasaha 24 ashize nibyo twita umunsi, iyo byisubiyemo inshuro 7 bibyara iminsi 7 tukabyita icyumweru. Buri munsi ugira izina ryawo bitandukanye n’undi munsi aho mu guhitamo ayo mazina hagendewe ku bigirwamana byasengwaga icyo gihe. Dore uko amazina y’iminsi y’icyumweru yaturutse ku bigirwamana, amateka yabyo, n’uko bihangana n’imyizerere y’Abakirisitu: 1. Ku wa Mbere (Monday / […]

Kiliziya yahagaritse umupadiri wakoze ubukwe rwihishwa muri Amerika

Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Warri, muri Leta ya Delta mu gihugu cya Nigeria yahagaritse Rev. Fr. Daniel Okanatotor Oghenerukevwe ku mirimo y’ubusaserdoti nyuma y’uko bivuzwe ko yakoze ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Warri, Nyiricyubahiro Anthony Ovayero Ewherido hamwe n’Umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Clement Abobo, tariki […]

Gusenga ntabwo ari ugutondeka amagambo

Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Matayo 16:19) Imana ntinaniwe gufunga no gufungura bijyanye n’ibyifuzo byacu, ndetse n’ibyi ibona byatubera byiza. Ahubwo irashaka uruhare rwacu m’ugusubizwa. Bimeze nkaho umwana abaza nyina umugati, akamusubiza ati uri mu kabati. N’ubushake […]

Abakristo bo mu Burayi bari mu mazi abira

Abakristo hirya no hino mu Burayi baratangaza ko bahura n’ibibazo birimo gukubitwa, gutukwa, kwirukanwa ku kazi, ndetse no gusabwa guceceka ku myemerere yabo mu biganiro byihariye cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’uko raporo nshya y’imiryango irengera uburenganzira bw’abantu ibigaragaza. Mu Bufaransa abihayimana babiri bahisemo kwimuka mu gace babagamo nyuma yo gukubitwa, kubacira no gutukwa […]

Hari ikamba rigutegereje

Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. (2 Timoteyo 4:7;8) Paulo nk’umubyeyi yandikiye Timoteyo, amuburira uko azitwara, kuko we yarimo kurangiza inshingano hano mu isi. Ati ” Narwanye intambara nziza…narinze ibyo […]

Ubumenyi ku cyo ufite n’icyo kizakubakira ubuzima

Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” (Itangiriro 1:28) Imirebere y’abantu iratandukanye. Iyo umwe abonye ikiro cy’ibigori, yabona imboga, undi yabona umurima, undi yabona ibiryo by’amatungo, n’undi yabona imari yo kugurisha. Biterwa n’icyo […]

Utegerejweho byinshi muri uyu mwaka

Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate. (2 Abakorinto 5:5) Imana yaduhaye Umwuka Wera nk’ingwate m’umubiri wacu, ntiyabikoreye ubusa. Hari impamvu zigeze kuri eshatu yatumye ibikora. 1.Kugira duhindurwe amazina, twitwe ko turi abana bayo, bafite umwihariko y’uburyo bagomba gufatwa, gutekereza n’ibyo bagomba kubona. Niba wizera Yesu, ufite Umwuka Wera muri wowe, […]

Ibanga ryo kugendana n’Imana muri 2025

Mu mateka y’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya, Bibiliya iduha ingero z’abagendanye n’Imana mu mibereho yabo. Abo bantu bagaragaje ukwizera n’ukuyoborwa n’Imana muri byose, bikabaviramo umugisha n’imbuto mu buzima bwabo. Ibi bituma buri wese yisuzuma, akibaza niba nawe agendana n’Imana mu mibereho ye ya buri munsi cyane ko hari benshi bibuka Imana gusa mu bihe bikomeye. […]

Ni iyihe nkomoko ya Noheli

Noheli ni umunsi mukuru wizihizwa ku isi yose buri mwaka ku itariki ya 25 Ukuboza, aho abemera gikirisitu bibuka ivuka rya Yesu Kristo, Umucunguzi w’abantu. Ariko se, uyu munsi ukomoka he? Mu mateka, kwizihiza Noheli byatangiye mu kinyejana cya gatatu nyuma ya Yesu aho Kiliziya Gatolika yashyize uyu munsi ku itariki ya 25 Ukuboza kugira […]

RGB yitandukanyije n’amabwiriza yo kwandika imiryango ishingiye ku myemerere

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko nta mabwiriza ajyanye n’ibisabwa mu iyandikwa n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere rwigeze rutangaza. Ibi byatangajwe kui uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko igaragaza zimwe mu ngingo ziri muri ayo mabwiriza. Mu itangazo RGB yashyize kuri X, yanyomoje ayo makuru ivuga ko amabwiriza agenga imiryango ishingiye […]

Imana ishaka iki ku bana bayo muri iyi Weekend?

Muri iyi weekend, Imana irashaka ko abana bayo bagira ibyishimo, bakagira igihe cyiza cyuzuye umunezero no gukura mu kwemera. Niyo mpamvu, abana b’Imana, bakwiye gufata umwanya wo kuzirikana ibyiza byose Imana yabahaye no kuyishimira mu bikorwa byabo bya buri munsi. Hari ibintu byinshi Imana ishaka ko ugirami uruhare muri iyi weekend, kandi uzi neza ko […]

Perezida Trump yikuye mu idini rya Presbyterian

webrns-brunson-trump1-121018-807x604.jpg

Perezida Donald Trump yatangaje ko atakibona nk’umwe mu bayoboke b’idini rya Presbyterian, ahubwo yishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bahuriye n’amadini (non-denominational Christian). Yabivuze mu kiganiro cyihariye yahaye Religion News Service (RNS) mu buryo bwanditse. Trump yagize ati: “Nakomejwe mu idini rya Presbyterian nkiri umwana, ariko ubu nishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bihariye mu […]

Bamwe basoza mu marira, abandi mu mbyino

Umunsi wa nyuma wa buri kintu, n’umunsi wa marira. Amarira aterwa n’agahinda, cyangwa aterwa n’umunezero. Gusa ni bacye bawitegura. Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo,…. (Umubwiriza 7:8) Abantu benshi bakunda gutangirana ibintu n’ibikabyo byinshi, ikirori cyitwa launching akenshi kiza giteye ubwoba, cyangwa se gutangiza gahunda umuntu yifuza ko yitabirwa n’abantu benshi, rikana menyekana cyaneee. Uyu munsi […]

Ese amaraso ya Yesu ni yo yonyine yeza ibyaha?

Ku musaraba wa Golgota, Yesu Kristu yamenye amaraso ye ku bw’ibyaha by’abantu bose. Ariko ni iki amaraso ya Yesu asobanura mu bugingo bw’umuntu? Abakristo ku isi yose bahuriza ku kuba aya maraso ari yo yonyine atanga agakiza gahoraho kandi agakuraho ibyaha. Amateka ya gikirisitu yerekana ko amaraso ya Yesu afite umwihariko udasanzwe. Ni igitambo cyatanzwe […]

Gushaka abagore benshi ku mukirisitu ni icyaha?

Bibiliya, nk’igitabo cy’umurongo ngenderwaho ku myitwarire y’abakirisitu, igaragaza ko gushaka umugore umwe ari gahunda Imana yashyizeho kuva kera. Mu Itangiriro 2:24, haranditse ngo: “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe.” Uyu murongo werekana ko gushaka umugore umwe ari gahunda Imana yashyizeho. Gusa, hari abagabo benshi bo muri […]

Waba uzi impamvu ukiriho?

Allelouiaaa, ooh ashimwe Imana, Se w’Umwami wacu Yesu, we waturinze mubikomeye twanyuzemo. Muri iyi si, buri wese agira icyo twita amateka ashyarira. Utayafite ashime Imana, kuko ntacyo arusha abandi bahuye n’imibabaro myinshi. Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye,… (Tito 1:5) Iki cyanditswe kiributsa buri wese, ko hari impamvu ituma akiriho. Impamvu […]

Papa Francis yemeje ko uwari umuyobozi wa Gasutamo ya Goma agirwa Umuhire

Nkuko byatangajwe na Vatican news,Papa Francis yatanze uruhushya rwo gushyirwa mu rwego rw’Abahire Floribert Bwana Chui ,umusore wishwe akire muto ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.Uwo Murayiki azaba abaye Umunyekongo wa Kane ubaye Umuhire . Floribert Bwana Chui, wari komiseri mukuru kuri gasutamo ku mupaka wa Goma, yishwe ku itariki ya 8 Kamena mu […]

Uri igicaniro cy’Uwiteka

Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire. Iby’ituro ry’ifu (Abalewi 6:6) Aya n’amabwiriza Imana yahaye Mose ngo ayageze kuri Aroni, Umutambyi mukuru. Ubundi ubuzima bwawe nanjye niyo igicaniro nyacyo uyu munsi. Mugihe cya Mose, igicaniro cyagombaga guhora cyaka, nk’ikimenyetso cyo gukiranuka, kuramya no gusenga Imana ubudasiba. N’usoma umurongo wa 3 muri iki gice, urasanga ko umutambyi […]

Imana Ikwambike Igikundiro

Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu. (1 Samweli 2:26) Samweli yavutse k’umugore wamaze imyaka myinshi ari ingumba. Byamusabye gusenga cyane kugeza aho abantu bamufata nk’umusinzi kubera kwivugisha asenga. Aza gusibizwa, abona Samweli, uwo Imana yahamagaye kuba umuhanuzi ndetse n’umucamanza muri Isirayeri yose. Nyina amutanga k’umutambyi Eli afite imyaka 7 gusa, akurira […]

Cardinal Ambongo uri i Kigali yahaye umukoro abategetsi b’u Rwanda, RDC n’u Burundi

Cardinal Flidorin Ambongo, umushumba wa Arikiyepiskopi ya Kinshasa uri i Kigali, yasabye abategetsi b’ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhagarika intambara ahubwo bakimakaza amahoro. Cardinal Ambongo ari i Kigali kuva ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo, aho yitabiriye inama w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) asanzwe abereye umuyobozi. […]

Ibihugu 10 bigoye kubamo no gukora ibyo Abakirisitu bemera

Ubukristo ni idini rinini cyane ku isi, ariko mu bihugu bimwe na bimwe, abakirisitu bahura n’ibibazo bikomeye bigira ingaruka ku buryo babayeho no ku buryo bashobora gukora ibikorwa by’idini ryabo. Hari urutonde rw’ibihugu icumi, aho Abakirisitu bahura n’ibibazo bikomeye mu kwimakaza ukwemera kwabo. 10. Ubuhinde Abakirisitu mu Buhinde bahura n’itotezwa rikomoka ku miryango ya Hindu. […]

Amaturo mu madini n’amatorero

Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. (Abakolosayi 2:8) Ikibazo cy’amaturo mu madini n’amatorero ntabwo ari icy’uyu munsi. Cyahozeho uhereye kera. Abitwa ko bari abatekamutwe bahozeho uhereye kera. Hano Paulo arigukangura itorero ryo mu ba Kolosayi […]

Umubatizo n’Umusaraba

Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye. Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga,ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. (Abakolosayi 2:12;14) Umubatizo w’umukristu hamwe n’urupfu rwa Yesu k’umusaraba, […]

Uza sinzira, ugeze ryari?

Uyu munsi, buri wese n’umusaruro w’ibyemezo yafashe mu myaka ishize. Gusa benshi bagiraga amahitamo kubera ibihe banyuragamo, kubera kunezeza abandi, kubera ibigezweho, atari kubera abafashe umwanya wo kubitekerezaho. Igihe kirageze ko dufata imyanzuro ituma mu myaka iza, tuba umusaruro w’ibyo twatekerejeho kandi tunabihitamo. Ntakugendera ku mahirwe cyangwa mu cyuka cyo kurangazwa n’ibihe cyangwa abantu. Wa […]

Irinde kwibagirwa isezerano

Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. (Gutegeka Kwa Kabiri 8:18) Kwibagirwa n’intege nke ya kimuntu, ariko bigira ingaruka nyinshi mbi mu buzima. Turi abana, twubagirwaga ubyo twize, tukibagirwa ibyo ababyeyi batubyiye gukora, tukibagirwa inshingano…, […]

Ese hari ingororano ki mu gukurikira Yesu ?

Umuntu wese wasize urugo,bene se,bashiki be, nyina n’abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho. (Matayo 19:29) Iki cyanditswe cyatumye benshi bakora ikosa ryo kureka inshingano ndetse n’ibyababera umugisha bitwaje ko bari gukurikira Yesu. Bamwe baretse imiryango, ntibita ku bana n’ababyeyi babo, abandi banga no gukora kuko bari mu […]

Waba wiruka ku kintu kizaguteza agahinda?

Kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro. (Umubwiriza 1:18) Iki igice cya mbere cy’igitabo cy’umubyiriza kiratwigisha neza ko mu isi byose n’ubusa kandi n’ukwiruka nyuma y’umuyaga. Ngo nta gishya, Imana igarura ibyahozeho. Uko uzi byinshi, ni nako wikorera byinshi. Mu isi ibintu byose byinyuranamo, agahinda n’umunezero, ibibazo n’ibisubizo, mbese byose byiranyuranamo. […]

Kugendera mu butware bwa Kristo hose

Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, (1Abakor 1:18-21) Paulo ajya kwandika iri jambo, yabitewe n’intambara yagiye ahura nazo igihe cyose yavugaga inkuru y’urupfu rwa Yesu k’umusaraba no kuzuka kwe. K’urundi ruhande asanga ariho akura imbaraga zoguhangana n’ibihe bigoye byose yanyuragamo. Yanzura ko aho agana hatandukanye n’aho abarwanya iryo […]

Tunesha irari ry’isi k’ubw’ubuntu bw’Imana

Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none (Tito 2:11) Umwanzi satan aturusha imbaraga n’ubwenge cyaneee, hatabayeho ubuntu bubonekera muri Yesu, yadukorera ibyo ashaka. Rero m’urwego rwokudutabara ngo tuneshe, Umwuka w’Imana uraduha ibanga ryokubigeraho, ni: 1.kureka kutubaha Imana kuko […]

Ufite ububasha bwo kunesha wa mwanzi ukugendaho

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. […]

AMASEZERANO Y’ABABYAWE N’IMANA

Hari amadini avuga ko Imana itabyara, ariko abemera Bibilia, Yohana aravuga ati:”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana “. (Yohana 1:12;13) Twige gutandukanya kwizera n’ubuhanga abantu bigisha. Mu bwenge bwacu, biragoye gusobanura ukuntu umuntu ari mu ishusho ry’Imana […]

Leta igiye gusubiza ubusabe kuri Kiliziya zafunzwe -Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gusubiza bidatinze icyifuzo cy’Abakristu ko Kiliziya zamaze kuzuza ibyo zasabwe zafungurwa. Yabigarutseho mu Ijambo yagezaga ku bitabiriye ibirori by’Itangwa ry’Ubwepiskopi, kuri Myr Jean Bosco Ntagungira wabaye umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024. Asubiza icyifuzo yari yagejejweho na Myr […]

Ruhango:Misa yari iteganyijwe kwa Yezu Nyirimpuhwe ntabwo ikibaye

yesu-1.jpg

Mu karere ka Ruhango hasubitswe isengesho ngarukakwezi ryaberaga ahazwi nko ku Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe,aho basabira abarwayi. Kugeza magingo aya ntiharamenyekana impamvu yatumye basubika. Iryo tangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye rimenyesha abantu bose bari kuzaza mu Misa yo kwa Yezu Nyirimpuhwe kuri iki Cyumweru taliki ya 06 Ukwakira 2024, ko itakibaye. Iryo tangazo rikomeza […]

Wahawe ubwenge bw’Imana nk’umucyo ukumurikira

Umunsi umwe, umusore yabyiye mukuru we ababaye cyane ngo aho acumbitse baramushinja kwiba telefone, abivuga akeneye amagambo amukomeza, kandi ahumuriza, kuko yarazi ko bamubeshyera. Mukuru we aramusubiza n’umujinya mwinshi, ati « Aho niho ugeze ? » Undi aramusubiza ati « ubwo nawe uremeza ko nayibye ». Mukuru we amusubiza ati « ibitekerezo byawe bifasha abandi […]

Umufatanyabikorwa ushoboye

Ninde usubizwa igihe umusore cyangwa umukobwa ashatse, ni umubyeyi ? Cyangwa ni umwana ? Uraza kumbwira wenda ko ari umwana, ariko navuga ko ari umubyeyi. Kuko uhereye umunsi uwo mwana avuka, umubyeyi yatangiye gutekereza kuri uwo munsi w’ubukwe, n’ibyo yamukoreye byose ni ukugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore ushimishije. Uwo munsi, umubyeyi agera ku ntego […]

Temuwnah / Userukiye Imana aho uri- PS umunsi wa 5

Imana iravuga iti: “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” (Itangiriro 1:26) Ijambo ishusho mu giheburayo ni Temuwnah, bisobanura userukiye, cyangwa uhagaze mu mwanya w’undi mu buryo bwemewe. Rero ni iki cyanditswe kirakomeye kuko gishyira umuntu mu mwanya udasanzwe. […]

Amasezerano yawe ahishwe imbere muri wowe – Menya uwo uriwe muri kristo – PS Umunsi wa 4

Umuntu wakoze itara, yashakaga urumuri, uwakoze ikamyo, yashakaga imizigo, uwubatse hotel, yashakaga amacumbi, uwahinze ibirayi, yashakaga amafunguro, n’uwakuremye hari icyo yagushakagaho. None tekereza umuntu utwaye fuso y’umucanga, mu bukwe ngo itware abageni. Byakunda kandi yabageza aho bashaka hose, ariko izaba irigukora icyo itaremewe. Ni icyo kibazo abantu benshi bafite. Ubuzima burabagoye kuko mu byukuri batazi […]

TUMBERA KU BY’INGENZI – Menya uwo uriwe PS Umunsi wa 3

Kutamenya neza uwo uriwe mbere y’Imana yawe, bituma udatumbera ku by’ingenzi.  Nkuko mubizi, ubuzima bwuzuyemo ibibazo, akenshi bidutungura kubera kutamenya uburyo bwo gupanga gahunda zacu, cyane cyane iyo tutazi uburyo bwo gukoresha umwanya, ubwenge, n’imbaraga dufite.  Mu byukuri, byinshi biracya twihishe. Hari ibintu bibiri bigize ubutunzi bw’umuntu, kandi aribyo yibandaho. Icya mbere ni icyo uzi, […]

Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho

Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. (Yobu 3:25) Buriya niba mutabizi ubwoba n’intwaro ya mbere satani akoresha kenshi, kuko ariryo ikintu cya mbere kimaraho ukwizera. Kandi iyo ubuze ukwizera, ntuba ufite ikikurinda, umeze nk’umuntu urara hanze cyangwa aharangaye. Yobu ati icyo natinyaga, n’icyo cyambayeho. Bivuga ko kugira ubwoba cyane bw’ikintu, […]

Icyaha ni iki? Ni gute wakinesha

Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhere ko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. (1 Petero 2:24) Intumbi nta cyaha igira kuko ntibasha kurarikira. Icya mbere gicumuza umuntu ni ibyo abona n’ibyo yumva, byongorera ubwonko ko ari byiza. Ubundi icyaha n’iki? Buri wese afite […]

Kirehe: Abashumba b’amatorero yafunzwe bapfukamye basaba Perezida Kagame imbabazi

img_20240905_153542__1000_x_600_pixel_.jpg

Abashumba b’amatorero atandukanye mu karere ka Kirehe ku wa mbere Tariki ya 2 Nzeri 2024, basabye imbabazi kubera ifungwa ry’insengero banagaragaza ko byaturutse ku burangare bw’abayobora amadini n’amatorero ubwabo ndetse bavuga ko biteguye gukosora amakosa yakozwe mu matorero ya Gikirisito . Ibi babitangarije mu mahugurwa bahawe ku bufatanye bw’Itorero rya Assemble de Dieu Nyakarambi n’Umuryango […]

Ufite ubushobozi burenze ubwo utekereza

Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye. (1 Abakorinto 15:10) Hari ukuntu satani yagambiruye uhereye cyera uko wabaho, gusa n’Imana nayo yarabigambiriye. Iduha Yesu, kuko nimuri we imigambi yayo isohora. […]