Impamvu wanyuze muri ubwo buzima
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28) Ibibazo n’ibisubizo n’impamba y’urugendo ku mukiranutsi w’Imana. Kuva ari umubyeyi utari gito kandi uzi icyo agambiriye kuri buri mwana we, abatoza uburyo bwo kwifata mu bihe bitandukanye. Amarira, agahinda, agasuzuguro, umujinya, indwara, ibyago, ibihombo, ubuhemu, ukunyagwa, intambara, […]
Ese ibyo bakuvugaho ni ukuri?
Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati: “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.” (Yohana 8:31,32) Ukuri n’iki, ni gute wamenya ukuri ku byo wumva? Ese ibyo wumva abantu bavuga byose n’ukuri? Oya, buri wese atanga ibitekerezo ku mirebereye. Ese inama zose wumva abantu baguha, n’ukuri? Ese, inyigisho […]
Menya Neza Uwo Uri We – EP 2
Uwiteka abwira Mose ati:”Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.” (Kuva 6:10;11) Kugira ngo Mose atinyuke kujya kwa Farao kandi kumuha amabwiriza yo kurekura abisiraheri, n’uko hari ukuntu yari yifitiye icyizere. Icyo cyizere nta handi yarikugikura, cyeretse n’umwanya yari ahagazemo mu bwami bw’Imana. Ntuteze kuzigirira icyizere utazi uwo uriwe, […]
Menya Neza Uwo uriwe-EP1
Abantu benshi barwanira ibintu, abandi bakarwanira imyanya, kandi byose birahita vuba, bikibagirana. Ariko umunyabwenge aharanira ibitinda, kandi nta ahandi wabisanga, cyeretse mu Imana. Imibanire y’umuntu n’Imana bitangirira m’urugendo rwe hamwe na Yesu. Uwo, icya mbere kimu baho, uhereye umunsi wa mbere yiyemeje kugendana na Yesu, n’uguhabwa ububasha bwo guhinduka Umwana w’Imana, ndetse umuturage wo m’ubwami […]
Umutima wawe n’imbaraga zicecetse
Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati”Mubujijwe n’iki kumuzana?” Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” (Yohana 7:45;46) Iki cyanditswe kirimo amasomo atatu akomeye: 1. Hari igihe umwanzi agambirira ibibi kuri twe, ariko ntibibuze Imana kudukorera ibikomeye, natwe tukemera ko ariyo yabikoze. Gusa ariko hakabamo n’abaduca […]
Icyo ubibye n’icyo usarura-Pastor Christian
Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya. (Zaburi 37:25) Mama yigeze kumbwira cyera ko ntawiyima, umwima ahari. Iryo jambo ryaramfashije cyane, rimpa gutinyuka guharanira icyiza nshaka. Rero n’iki cyanditswe, kinyibutsa buri munsi ko n’ubwo ntabona ingaruka y’ibyo mvuga n’ibyo nkora, abana banjye bazakibona. Hari umuhanga wavuze ati: “Umukene […]
Padiri Ntagungira Jean Bosco yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare
Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntagungira Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare. Ku isaha ya Saa Sita, isaha y’i Kigali ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y’itorwa ry’umwepiskopi mushya wa Butare ugiye gusimbura Msgr. Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi. Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali tariki […]
Itorero ‘Umuriro wa Pentekote’ ryari ryariyomoye kuri ADEPR ryahagaritswe mu Rwanda
Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo. RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga. Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse […]
Canada: Igitabo cyashibutse ku ntambara z’urudaca zugarije Isi cyahembwe nkicy’umwaka

Umwanditsi w’Ibitabo, Pasiteri Jotham Ndanyuzwe utuye mu gihugu cya Canada, Alberta, muri Edmonton, waherukaga kumurika igitabo yise “Love Across All Languages” chahembwe nk’igitabo cy’umwaka muri Canada. Iki gitabo Pasiteri Ndanyuzwe yamuritse tariki ya 9 Werurwe 2024, muri Canada, ahitwa 6712 Delwood Rd Edmon. Pasiteri Jotham usengera mu Itorero rya New Jerusalem Ministries mu kiganiro yahaye […]
Umuramyi Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo nshya ihumuriza abantu- VIDEO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nice Ndatabaye, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntahinduka” yahuriyemo na Nshuti Bosco mu gitaramo Intimate Worship Live Recording yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, aho avuga ko ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu mubyo banyuramo byose. Nice Ndatabaye ubarizwa muri Canada yatangarije BWIZA ko iyi ndirimbo ye nshya […]
Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abapasiteri b’itorero ryabo

Roberto Firmino wahoze akinira ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Brésil yabaye umushumba mukuru w’itorero ry’ivugabutumwa yashinze i Maceio, muri Brazil. Roberto Firmino n’umugore we Larissa Pereira bashinze itorero ryabo bise Evangelical Church muri Brazil nk’uko ikinyamakuru Glob cyibitangaza. Iki kinyamakuru kivuga ko tariki ya 30 Kamena 2024 Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abashumba […]
Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Bibiliya ivuga ko divayi ari impano y’Imana ituma abantu bishima [Zaburi 104:14, 15; Umubwiriza 3:13; 9:7] Nanone Bibiliya ivuga ko divayi ari umuti [1 Timoteyo 5:23]. Igihe Yesu yari ku isi yanyoye divayi [Matayo 26:29; Luka 7:34] Kimwe mu bitangaza bizwi cyane Yesu yakoze, ni uko yahinduye amazi divayi akayiha abari baje mu bukwe [Yohana […]
Abakirisitu bavuga ko mu gitambo cya Misa habereyemo igitangaza ukaristiya igahinduka amaraso
Abakirisitu Gatolika mu Burundi baganiriye na Iris News bavuze ko kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 mugenzi wabo wari umaze guhazwa habaye igitangaza,ukaristiya yahawe igahinduka amaraso. Aba bakirisitu Gatolika bavuga ko iyo Misa yarimo abagize Umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu muri paruwasi Gatolika ya Rumonge, ibyabaye kuri mugenzi wabo ari igitangaza. Umwe mu bakirisitu, bari […]
Icyaha ni iki? Ni nde wakizanye mu isi?
Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome [1 Yohana 3:4], Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y’Imana kandi ko abaga agomeye uwiteka. Bibiliya irongera ikatubwira ko icyaha ari ukwivumbura ku Mana [Gutegeka 9:7 na Yosuwa 1:18]. Lusiferi wari Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye icyaha aho mu kutishimira […]
Abaramyi Alicia na Germaine nyuma y’Urufatiro bateguje indirimbo nshya

Abaramyi bavukana Alicia na Germaine, bataramara iminsi muri muzika nyarawanda, binjiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baheruka gushyira indirimbo hanze “URUFATIRO” muri Mata uyu mwaka, bateguje abakunze ibihangano byabo indirimbo ya kabiri barashyira hanze mu minsi ya vuba. Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, n’itsinda ry’abavandimwe rikorera umuziki mu karere ka Rubavu, ari naho […]
Mecca: Abanya Jordania bapfiriye mu mutambagiro bazize ubushyuhe bukabije
Ubwami bwa Joradania bwatangaje ko abaturage b’aba Joradania bari mu bitabiriye umutambagiro mutagatifu i Mecca bapfuye kuwa Gatandatu bishwe n’ubushyuhe bukabije. Croissant Rouge yo mu Gihugu cya Iran nayo yatangaje ko Abanya Iran 5 nabo bapfuye. Ubuyobozi bwa Arabia Saoudite nabwo bwemeje ko abo banya Jordania bari mu rugendo nyobokamana rwa Hajj i Mecca, bishwe […]
Yosefu yimye Mukapotifari wamuhamagaje mu cyumba yambaye ubusa
Bibiliya itubwira inkura y’umugore wa Potifari wari umutware w’ingabo za Farawo washatse gusambanya umwana w’umusore uzwi nka Yosefu wabyawe na Yakobo. Yosefu umwana wa Yakobo yabyaranye na Rasheli, yaje gutoneshwa na se kugeza aho bene se 11 bamugiriye ishyari bahita bamugurisha muri Egiputa. Ubwo yagurishwaga muri Egiputa, Yosefu yaje kwisanga kwa Potifali wari umutware w’ingabo […]
RGB yasabye ba Pasiteri badafite ‘diplôme’ kwegura
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yasabye abashumba mu madini n’amatorero badafite byibuze impamyabumenyi y’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye kwegura. Ibi yabisabiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo muri uru rwego ayobora n’abagize akanama k’amadini n’amatorero mu Rwanda, RIC, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023. Dr Kaitesi yibukije abashumba batarangije amashuri yisumbuye ko […]
Uganda:Padiri wari umwe mu bakunzwe yishwe n’impanuka
Kiliziya Gatolika muri Uganda, iri mu marira nyuma y’urupfu rutunguranye rwa nyiricyubahiro Fr. Dr. Lawrence Yawe Mudduse wabaye umupadiri muri paruwasi ya Kiyinda Mityana ndetse akaba n’umwarimu wa tewologiya muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo Kinyamatsika i Port Port. Iyi mpanuka yabaye mu gihe uyu mupadiri yari avuye mu birori byo kwibuka byabereye i Mityana, […]
Zion Temple irahamya ko abashakaga kweguza Gitwaza bakoreshwaga na Satani
Itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, rihamya ko abashumba baherutse kwiyambaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo rweguze Umushumba waryo mukuru, Apôtre Dr Gitwaza Paul, bakoreshwaga na Satani. Ni abashumba 6: Pasiteri Claude Djessa, Vuningoma Dieudonné, Kaberuka Pierre, Muya Richard, Mudakikwa Richard na Kukimunu Paul Daniel bareze Dr Gitwaza, basobanura ko yakomeje kuyobora “itorero ryabo” […]
Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu gihe udakunda imbabare n’umukene: Karidinali Kambanda
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yasabye abantu gufasha imbabare n’abakene kuko ngo ntibashobora gukunda Imana mu gihe batabakunda. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gufasha abakene, agira ati: “Kwita ku bakene n’imbabare, ni uburyo bufatika bwo gutunganira Imana no kwitagatifuza. Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu […]
Umupfumu Salongo yashyingiriwe muri Kiliziya
Umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo mu mwuga w’ubuvuzi gakondo cyangwa se ubupfumu yashyingiriwe muri Kiliziya Gatolika ‘Saint Pierre’ iherereye mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023. Ni ubukwe bwabayemo udushya twinshi turimo kuba bwari burindiwe umutekano n’abasore benshi bazwi nka ‘bouncers’, kugaragaramo imodoka nyinshi zihenze zirimo Hummer yari […]
Umupasitori afungiwe ko yaturishije, byaba ari akarengane: Antoine Rutayisire
Pasiteri Antoine Rutayisire wabaye Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani aravuga ko byaba ari akarengane mu gihe hari umupasiteri wafungwa azira ko yaturishije abayoboke be. Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Nkunda Gospel, Pasiteri Rutayisire yabwiwe inkuru ya Apôtre Harelimana Joseph wamenyekanye nka Yongwe ufunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]
Myr Sinayobye yavuze ku kuba Kiliziya yaba irimo kwiga uko abapadiri bashaka, abatinganyi bagashyingiranwa
Musenyeri Edouard Sinayobye uhagarariye Kiliziya mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma, yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko iyi Sinodi yaba irimo kwiga uko abapadiri bakwemererwa gushaka na ho abatinganyi bakajya bemererwa gishyingirwa. Myr Sinayobye usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Pacis TV. Hamaze iminsi amakuru avuga […]
Pasiteri Claude arahamya ko hari bagenzi be benshi bafungwa, RIB ibatunzemo itoroshi
Pasiteri Niyonzima Claude ukorera ivugabutumwa ku rubuga rwa YouTube arahamya ko hari benshi muri bagenzi be bafungwa mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabashakisha. Ibi Niyonzima yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa 3D TV Plus, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi rya Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Apôtre Yongwe’. Yongwe yatawe muri yombi tariki ya […]
Rutsiro: Meya yasabiye imbabazi kuba yinjiye mu rusengero rwa ADEPR atambaye ‘kositime’
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yasabye imbabazi abayoboke b’itorero ADEPR kubera ko yinjiye mu rusengero rwabo atambaye ikote (kositime) kandi atari uko aribuze. Ibi yabivuze kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023 ubwo yari mu iteraniro mu rurembo rwa Rubavu ryabanjirije igikorwa cyo guha inkunga abibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu ntangiriro za Gicurasi. Meya […]
ADEPR igiye kubaka urusengero ruzatwara Frw arenga miliyari n’igice

Itorero ADEPR ryatangaje ko rigiye kubaka mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo urusengero rujyanye n’icyerekezo cy’igihugu ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe n’igice. Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubaka uru rusengero cyabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, kikaba cyari kiyobowe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Ndayizeye Isaie, uw’ururembo rwa Kigali, […]
Perezida Kagame yasabye abemera Imana guhindura imyumvire, bakiteza imbere
Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bemera Imana guhindura imyumvire, bagakora ibikorwa bibateza imbere, aho gukomeza gutegereza abo mu bihugu bikize ngo bibatunge. Ni ubusabe bwo kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro y’Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe akarere, General (Rtd) James Kabarebe, na Francis […]
ADEPR irahamya ko nta nkunga yahabwa yatuma yemera ubutinganyi
Umushumba Mukuru w’itorero ADEPR, Rev. Past. Ndayizeye Isaie, aravuga ko nta nkunga ryahabwa ryatumye ryemera abari mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina witwa LGBTQ, bazwi nk’abatinganyi. Ibi Pasiteri Ndayizeye yabivuze asobanura ku makuru yahwihwishijwe ko yaba yarahawe “amafaranga kugira ngo yakire abatinganyi”, bigendanye n’inkuru y’Umunyamerikakazi Kake Cheys wagaragaye azunguza igitarambaro cy’amabara avanze mu rusengero rwa Nyarugenge. […]
Shalom Choir yasobanuye impamvu itazishyuza abazitabira igitaramo cyayo cy’akataraboneka

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yatangaje ko yasanze bitari ngombwa kwishyuza abazitabira igitaramo cyayo kizabera muri B.K Arena tariki ya 17 Nzeri 2023. Shalom Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Uravuga Bikaba n’izindi nyinshi. Ni umwe mu zubatse izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Itangaza ko igitaramo […]
Ibyo Minisitiri witabiriye urugendo Perezida Kagame yise ‘urwo kuramya ubukene’ yabonye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’ yanenze bikomeye bagenzi barwo babarirwa mu bihumbi bitabiriye “urugendo rwera” yise “urwo kuramya ubukene’. Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo aza kumenya iby’uru rugendo, aba yararuhagaritse rutaraba, anamenyesha ko abazongera kurukora, azohereza amakamyo, abapakire, […]
Abatinganyi ntibahejwe mu gushyigikira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda:BSR

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, urasaba buri wese ufite ubushake gutera inkunga umushinga wo gucapa iki gitabo kugira ngo gikomeze kubona mu gihugu, kandi ngo nta n’umwe uhejwe, n’ubwo yaba azwiho kuba umutinganyi. Ibi byasobanuwe na Perezida w’inama y’ubuyobozi ya BSR, Rev. Kandema Julie, kuri uyu wa 21 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro […]
Umukuru wa Kiliziya muri Kampala yabwiye abakene ko batazakandagira mu ijuru
Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi gatolika ya Kampala, Paul Ssemogerere yatangarije abakene ko nta n’umwe muri bo uzakandagira mu bwami bw’ijuru mu gihe batarwanya “ubunebwe”. Aya magambo Ssemogerere yayavuze ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Dr Augustine Kasujja amaze ahawe ubusaseridoti. Uyu mwepisikopi, nk’uko ikinyamakuru Pulse cyabitangaje, yavuze […]
Kibeho: Hari bimwe mu bihakorerwa Kiliziya ifata nk’ubuyobe

Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbaza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga. Mu kiganiro kihariye yagiranye na BWIZA misa ihumuje, Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimama Célestin, yavuze ko hari bimwe mu bikorerwa ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho bitemewe, […]
Paruwasi Gatolika yari imaze imyaka 14 itabyara Padiri, yungutse undi
Paruwasi gatolika ya Kigoma muri diyosezi ya Kabgayi yari iherutse kubyara umupadiri mu mwaka w’2009, yungutse undi kuri uyu wa 12 Kanama 2023. Nk’uko Journal Kinyamateka yabitangaje, Padiri mushya wa Paruwasi ya Kigoma witwa Karinganire Innocent yaherewe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku gasozi k’amizero ka Gatagara. Uyu mupadiri, mu byishimo byinshi, yagize ati: “Ndasingiza Imana n’umutima wanjye […]
ADEPR ikwiye kugira urwego rw’iperereza, ubushinjacyaha n’urukiko: Apôtre Mutabazi
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aravuga ko itorero ADEPR rikeneye inzego z’ubutabera zirimo urushinzwe iperereza, ubushinjacyaha n’urw’ubucamanza kugira ngo zikemure ibibazo biryugarije. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10, ubwo yavugaga ku ibaruwa yo ku wa 1 Kanama 2023 Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie amubwira ati “Ndaguciye, uzakomeza kuyobora […]
Apôtre Gitwaza aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi
Umushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira. Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni. […]
Musenyeri Nzakamwita yatangaje ibyo yaganiriye na Muvara nyuma yo kugambanirwa

Musenyeri Servilien Nzakamwita wahoze ari Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba yasobanuye uko Musenyeri Muvara Félicien yagiriwe akagambane gakomeye, akagerekwaho icyaha cyo gutera umukobwa inda, azira ko ari Umututsi. Nzakamwita mu kiganiro yagiriye kuri Igicaniro TV, yasobanuye ko Muvara yari yatorewe kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Gikongoro yari nk’ishami rya diyosezi nkuru ya Butare yari […]
Ababikira barimo Abanyarwandakazi biciwe muri Yemeni bashobora kugirwa abatagatifu

Ababikira babiri b’Abanyarwandakazi, Nzamukunda Reginette na Mukashema Marguerita biciwe n’ibyihebe mu kigo cyita ku bari mu zabukuru cya Aden muri Yemen mu mwaka w’2016 bashobora kugirwa abatagatifu mu gihe cya vuba. Nzamukunda, Mukashema na bagenzi babo babiri: Kanini Judith ukomoka muri Kenya na Anslem ukomoka mu Buhinde bishwe barashwe urufaya rw’amasasu tariki ya 4 Werurwe […]
Pasiteri Claude aravuga ko hari Apôtre wagerageje kumwicira ubukwe

Pasiteri Niyonzima Claude aravuga ko Apôtre mugenzi we aherutse kugerageza kwica ubukwe bwe n’umugore we, ariko birangira umugambi umupfubanye. Ubu bukwe bwabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera tariki ya 24 Kamena 2023, bwitabirwa n’abatandukanye barimo abavugabutumwa bamwe na bamwe nka: Mukanziga Brigitte, Ntambara Saturday na Indatwa Jean de Dieu. Mu kiganiro yagiranye na Big […]
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yapfuye
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wari umaze imyaka 64 ahawe ubusaserdoti, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023. Nayigiziki ni we wari ufite imyaka 94 y’amavuko, ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali. Urupfu rwe rwemejwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu itangazo rimubika yasohoye […]
Aho gutahana ibihahanwa, Pasiteri Théogène yatahanaga abana b’umuhanda: Ubuhamya

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, ku irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo habaye umuhango wo gushyingura Pasiteri Niyonshuti Théogène wiyitaga Inzahuke, uherutse kwicwa n’impanuka y’imodoka mu ijoro ryo ku wa 22 ubwo yari ageze i Kabale muri Uganda ataha mu Rwanda, hafi y’umupaka wa Gatuna. Mbere y’uko ashyingurwa, mu rusengero rwa ADEPR/Nyarugenge […]
Impinduka kwa Pasiteri Théogène kugeza ku nzu ya Frw miliyoni 100 yubakiwe
Umugore wa Pasiteri Niyonshuti Théogène, Uwanyana Asiya, akomeje gushimira ababafashije kubaka ubuzima n’abakomeje kumufasha nyuma y’aho umugabo we apfuye azize impanuka. Uwanyana, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 ubwo yari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Niyonshuti, yavuze ko babanje kubana mu buzima bugoye, aho babaga mu bukode bw’icyumba kimwe n’uruganiriro (salon), kubona amafaranga […]
N’abakozi bo mu rugo bari gufasha umuryango wa Pasiteri Théogène
Umugore wa Pasiteri Niyonshuti Théogène uzwi nka ’Pasiteri Inzahuke’, Uwanyana Asiya yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Abanyarwanda benshi bakomeje kumwoherereza ubufasha, ahishura ko muri bo hari n’abakozi bo mu rugo, hamwe n’abanyeshuri. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, cyibandaga ku gusobanura byinshi ku mpanuka umugabo we yagiriye i Kabale muri Uganda mu […]
Pasiteri Niyonshuti Théogène yapfuye
Pasiteri Niyonshuti Théogène wamenyekanye cyane nka ‘Inzahuke’, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka. Inkuru y’urupfu rw’uyu muvugabutumwa wari ukunzwe n’abatari bake yatangiye kuvugwa mu ijoro ryakeye. Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda nyakwigendera yasengeragamo, Rev. Past Ndayizeye Isaà¯e, ari mu bemeje urupfu rwe. Yabwiye Imvaho Nshya ko “N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye […]
Angilikani ku Isi iringingira iyo muri Uganda ko kurwanya itegeko rihana abatinganyi
Itorero Angilikani ku Isi (Church of England) riri kwingingira iryo muri Uganda ko ridakwiye gushyigikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni. Umukuru wa Angilikani ku Isi, Justin Welby, kuri uyu wa 9 Kamena 2023 yatangaje ko yandikiye “umuvandimwe we muri Kirisitu” uyobora Angilikani muri Uganda, Arikiyepisikopi Stephen Kaziimba, amugaragariza […]
Dr. Antoine Rutayisire asize inkuru mu Giporoso
Pastor Dr. Antoine Rutayisire yafashwe nk’intwari ubwo abayoboke bo mu itorero Angilikani Paruwase ya Remera bamusezeragaho mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatangiye taliki 4 Kamena 2023.Uyu mushumba usanzwe akorera umurimo w’Imana muri iyo Paruwasi, yaraswe ubutwari bwe no kwitanga kuri uwo mu rimo by’umwihariko mu gace k’i Remera ahazwi nko mu Giporoso. Mu birori […]
Remera: EAR igiye kugurira Pasiteri Antoine Rutayisire imodoka
Abakirisitu ba Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani (EAR) bari gukusanya imisanzu kugira ngo bazagurire Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire impano y’imodoka mu rwego rwo kuzirikana imirimo yakoze mu gihe amaze abayobora. Pasiteri Rutayisire wujuje imyaka 65 y’amavuko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru tariki ya 4 Kamena 2023. Ni na bwo umusimbura azatangira imirimo. Abakirisitu ba […]
Ikibazo cy’umubare w’Abagatolika cyarakuririjwe: Kiliziya

Inama y’abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko abarimo abanyamakuru bakurikirije ikibazo cy’umubare w’abayoboke b’iri dini, bemeza ko wagabanyutse kandi atari ko biri. Tariki ya 7 Gicurasi 2023, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umukuru w’inama y’abepisikopi, Karidinali Kambanda Antoine, ubwo yagezaga ubutumwa muri misa yateraniye muri Paruwasi ya Saint Michel, yavuze ko ibarura rusange ry’abaturage […]
Amagorwa ya Apôtre Habonimana ubwo umugore we yari arwaye indwara y’amayobera

Umuririmbyi akaba n’umuvugabutumwa washinze itorero Shemeza Worship Temple mu Burundi, Apôtre Apollinaire Habimana, yatanze ubuhamya bw’uburyo umugore we Nsabimana Jeannette KN yarwaye igihe kirekire, bikagera aho kwa Nyirabukwe bashaka kumusubirana ngo bamwivurize, akabyanga. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uri i Bujumbura, Apôtre Habonimana yavuze ko umugore we yafashwe n’indwara itaramenyekanye mu mwaka w’2017, […]
Kiliziya mu Rwanda ihangayikishijwe n’uburyo abayoboke bayo bari kuyivamo
Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Karidinali Kambanda Antoine, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uburyo abayoboke babo bari kugabanyuka cyane. Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023 ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye misa muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel, Karidinali Kambanda yabwiye abakirisitu ko umubare wabo mu Rwanda ugeze kuri 39.9%, kandi barigeze […]
Papa Francis yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro batewe n’ibiza
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro batewe n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’u Rwanda. Mu butumwa yoherereje umuhagarariye mu Rwanda, Arikiyepisikopi Arnaldo Catalan kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023, nk’uko Vatican News ibivuga, Papa Francis yavuze ko ari gusengera abagizweho ingaruka n’ibi biza. Arikiyepisikopi yavuze ngo Papa Francis […]
Papa Francis yirukanye umupadiri w’Umunyarwanda muri Kiliziya
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yirukanye burundu muri Kiliziya Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukomoka hano mu Rwanda. Uyu mupadiri wabarizwaga muri Diyosezi ya Evreux mu Bufaransa, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yakoreraga umurimo muri Paruwasi ya Sainte famille mu mujyi wa Kigali. Munyeshyaka yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye […]
Papa Francis yahaye Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri mushya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Balthazar Ntivuguruzwa kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi. Padiri Ntivuguruzwa wari umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), yasimbuye Myr Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Iyimikwa rye ryemejwe n’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Padiri Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi […]
Musenyeri Kazimba abona abakirisitu badafasha abashumba badakwiye kubapfukama imbere
Umushumba w’itorero Angilikani muri Uganda (Church of Uganda), Arikiyepisikopi Stephen Kazimba, arasaba abayoboke b’itorero gufasha abashumba babo kugira ngo bakore umurimo Imana yabatumye nta nkomyi. Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Musenyeri Kazimba yabivuze tariki ya 28 Mata 2023 ubwo yafunguraga sitasiyo ya lisansi y’itorero Angilikani, diyosezi ya Kigezi. Yagize ati: “Ntimukemere ko abashumba banyu bagenda n’amaguru […]
Kenya: Umubare w’abapfuye bategetswe kwiyiriza ukomeje gutumbagira

Abantu 95 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa nyuma y’uko uyu munsi hongeye gutahurwa imirambo itanu yiyongera kuri 90 yari yatangajwe kuri uyu wa kabiri. Ni inkuru yasakaye mu ntangiro z’iki cyumweru aho bivugwa ko umupasiteri witwa Pastor Paul Mackenzie ubarizwa mu rusengero rwitwa Good News International Church, byvuzwe ko yategetse abantu kwiyiriza iminsi […]
Mube maso, abavugabutumwa benshi ntibazi Imana

Biba ari agahomamunwa kubona cyangwa kumva umurimo w’ivugabutumwa witirirwa Imana yaremye Isi n’abayituyemo ugereranwa n’icyaha cy’iterabwoba, gucuruza abantu cyangwa se ubwambuzi bushukana. Abakurikiranira hafi amakuru yo muri Kenya, mwamenye iby’umushumba witwa Paul Mackenzie ukurikiranyweho gusaba abayoboke b’itorero rye kutarya kugira ngo bahure na Yesu, bakabyemera, bikaviramo urupfu abarenga 70, baje gushyingurwa mu ibanga mu ishyamba […]
AERA Ministry yahaye abagore n’abakobwa bahoze mu buzererezi impamyabumenyi-AMAFOTO

Tariki ya 15 Werurwe 2023, Umuryngo w’isanamitima AERA Ministry ( Association Evangelique Pour la Restauration des Ames) wahaye abagore n’abakobwa bahoze mu buzererezi , uburaya n’ibiyobyabwenge impamyabushobozi zisoza amahugurwa abafasha kwibeshaho bari bamazemo amezi 9. Umuhango wabereye Kacyiru ku itorero Angilican, abarangije amahugurwa mu budozi bagera ku 8, berekanye ibyo bungukiye muri aya mahugurwa yabahinduriye […]
Papa Francis yakiriye ba Musenyeri bo mu Rwanda i Roma
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatanu yakiriye i Roma abepiskopi umunani bo mu Rwanda bari kuhagirira uruzinduko rwo ku rwego rwa Kiliziya ruzwi nka Visit ad Limina Apostolorum. Ni uruzinduko aba bepiskopi bagomba kumaramo icyumweru. Mu busanzwe uru ruzinduko ruba nyuma ya buri myaka itanu rwagombaga kuba muri 2019, gusa […]
Angilikani yo muri Kenya na yo yamaganye iyo mu Bwongereza kubera guha umugisha ubutinganyi
Itorero Angilikani ryo muri Kenya ryageze ikirenge mu cy’iryo mu Rwanda mu kwamagana icyemezo cy’iryo mu Bwongereza, Church of England, cyo kwakira no guha umugisha abashyingiranwa bahuje ibitsina. Ku wa Kane w’icyumweru gishize, iri torero ryo mu Bwongereza rifatwa nk’umubyeyi wa Angilikani yose ku Isi ryafashe icyemezo cyo kwemerera abashyingiranwe bahuje ibitsina kwitabira amateraniro, bagashima […]